Abanyeshuri bane barwaye indwara zitandukanye, batangiranye n’abandi gukora ikizamini cya Leta, ariko bo bakaba barimo gukorera mu bitaro kubera ubwo burwayi, mu gihe hari n’abandi bane barwaye Covid-19 na bo bafashijwe gukora ikizamini.
Imiryango 7,190 yagizweho ingaruka na gahunda ya Guma mu Rugo ndetse n’ingaruka za COVID-19 yatangiye guhabwa ibiribwa byo kuyigoboka. Ni igikorwa cyatangiye gukorerwa mu mirenge 14 igize Akarere ka Nyagatare hakaba haherewe ku bari barashyizwe ku rutonde.
Kazungu Claver wari umaze imyaka itanu ari umuvugizi w’ikipe y’Ingabo z’igihugu, APR FC, ntakiri umuvugizi wayo.
Rukundo Emmanuel w’imyaka 27 y’amavuko wo mu mudugudu wa Kajevuba, akagari ka Katabagemu, Umurenge wa Katabagemu yiyahuye yitwikishije essence, akaba yari amaze iminsi asezera ku nshuti ze, bikaba byabaye ahagana saa moya n’igice z’ijoro ku Cyumweru tariki 18 Nyakanga 2021.
Bizimana Cassien wayoboye ibitero byagabwe mu karere ka Rusizi yasabye imbabazi ku byaha bitandatu aregwa yifashishije ivangiri ya Luka umutwe 15:11-22 ndetse yizeza ko asubiye mu muryango nyarwanda yakoresha imbaraga mu gushyira Politiki ya Leta ku kigero kirenze icyo yakenerwaho.
Umwe mu baregwa mu rubanza ruregwamo Paul Rusesabagina na bagenzi be by’umwihariko abagabye ibitero byakomerekeyemo abantu mu Karere ka Rusizi, Nikuzwe Simeon, yiyamye umwunganizi we mu mategeko kuko ngo yamushishikarije kwemera icyaha atakoze, ahitamo gukomeza urubanza nta mwunganizi.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, arasaba abayobozi mu nzego z’ibanze kudafata ibyemezo bihubutse bihutaza abaturage, ariko na none n’abaturage bakumva ko kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Cociv-19 biri mu nyungu zabo.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, asaba abo mu miryango irimo umuntu umwe cyangwa babiri barwaye Covid-19, kudasohoka ngo bajye guhura n’abandi bantu kuko na bo bashobora kuba baranduye n’ubwo baba bataripimisha, inzego zibishinzwe zigashyiraho uburyo bwo kubafasha kubaho.
Umugabo wamennye inzoga ku Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyabisindu, Umurenge wa Musha mu Karere ka Rwamagana agahita atoroka, yarafashwe akaba ategereje gushyikirizwa urukiko.
Abaturage bakoresha amazi y’idamu ya Nyagashanga bavuga ko bafite impungenge z’uko bashobora kurwara inzoka zo mu nda kubera gukoresha amazi inka zikandagiramo, zigatamo amase ndetse n’abana bakirirwa bayogeramo, cyane ko nta yandi mazi meza baragezwaho.
Ku munsi wa mbere w’ibizamini bisoza amashuri abanza mu Ntara y’Iburasirazuba, ku banyeshuri 65,918 bagombaga kwitabira ibizamini, hakoze 65,027 naho 891 barasiba kubera impamvu zitandukanye.
Ku munsi wa mbere w’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, mu Karere ka Nyagatare habaruwe abanyeshuri 121 batitabiriye ikizamini cya mbere ku mpamvu zirimo no kubyanga nkana.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Eng Ngabitsinze Jean Chrysostome, avuga ko kera abantu bafataga ubuhinzi nk’amaramuko nyamara ngo ubu bwateye imbere ku buryo bukorwa nk’irindi shoramari.
Mu Murenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare hari abafatwa kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 ibikoresho byabo bigafatirwa, bakavuga ko atari ko byagombye kumera n’ubwo baba bari mu makosa.
Umunyarwanda wari ufungiye mu gihugu cya Uganda utashatse ko amazina ye n’isura ye bigaragara mu itangazamakuru kubera umutekano w’umuryango we, avuga ko yaraye amanitse ku mapingu, ayararana ku maguru iminsi umunani, akaba asize Uganda umutungo wa Miliyari eshatu n’igice z’Amashilingi ya Uganda.
Ku wa Kane tariki ya 08 Nyakanga 2021, ku mupaka wa Kagitumba hagejejwe Abanyarwanda 11 bari bafungiye mu gihugu cya Uganda. Bagizwe n’abagabo 10 n’umugore umwe, bose bakaba bari bafungiye ahakorera Urwego Rushinzwe Iperereza mu Gisirikare cya Uganda (CMI) i Mbuya.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare, Ingabire Jenny, arasaba abahinga mu bibanza byagenewe inyubako zo guturamo mu mujyi wa Nyagatare, guhinga imyaka migufi, cyane cyane imboga n’imbuto, hirindwa ko imyaka miremire iba indiri y’abajura.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel K. Gasana, avuga ko umusaruro w’ibigori w’iki gihembwe cy’ihinga n’uboneka, abaturage batazongera kuwuhendwaho kubera ubufatanye bw’inzego bugamije ko umuturage ahabwa igiciro cyagenwe na Leta, aho kuba icyishyirirwaho n’abamamyi.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel K. Gasana, avuga ko uruganda rukora amata y’ifu rutazabura amata rwakira ahubwo igihari ari ubukangurambaga mu borozi bwo korora inka zitanga umukamo utubutse.
Umugabo witwa Hafashimana Sylvestre w’imyaka 37 y’amavuko, yitabye Imana aguye mu musarane kubera igihembo cya 3,000 Frs yemerewe kugira ngo akuremo ibyangombwa byari byaguyemo.
Ku Cyumweru tariki ya 04 Nyakanga 2021, abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu n’imiryango yabo 180 bo mu Karere ka Rwamagana bahawe inkunga n’abakunzi b’abafatanyabikorwa ba APR FC.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama, Habineza Longin, yahembwe nk’indashyikirwa nyuma yo guhanga agashya ko gushyiraho Radio y’umudugudu.
Umukobwa twahaye izina ry’Umutesi Jacqueline, wo mu Murenge wa Gatunda, Akarere ka Nyagatare avuga ko guterwa inda ari umunyeshuri byakomye mu nkokora inzozi ze zo kuba umuntu ukomeye utunzwe n’akazi.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel K. Gasana avuga ko imyaka 27 ishize habayeho urugamba rwo kwibohora, hakozwe ibintu bidasanzwe bigamije iterambere ry’umuturage harimo imihanda, amavuriro, amashanyarazi by’umwihariko iterambere ku muturage ku giti cye, Intara y’Iburasirazuba ikaba ari ikigega cy’igihugu ku (...)
Inama Njyanama y’Akarere ka Nyagatare, imaze kwemeza ingengo y’imari nshya izifashishwa mu mwaka w’ingengo y’imari 2021/2022 ingana na Miliyari zisaga gato mirongo itatu n’imwe (31,922,079,384) z’Amafaranga y’u Rwanda, ikaba yaragabanutseho Miliyari hafi esheshatu ugereranyije n’iy’umwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021.
Umuyobozi w’ibitaro bya Nyagatare, Dr. Munyemana Ernest, avuga ko hari Umushinwa wapimwe mu ivuroro ryigenga asangwamo Covid-19, ariko ntiyubahiriza amabwiriza yahawe yo kuguma iwe, ahubwo azindukira ku bitaro bya Nyagatare na none aje kwipimisha kubera kutemera ibisubizo yahawe mbere, akavuga ko hari n’abandi bameze (...)
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza, Mutesi Jackline, avuga ko bagiye kwiyambaza izindi nzego kugira ngo bashake igisubizo cy’inzoka z’inziramire kugira ngo habungabungwe umutekano w’abaturage.
Ababyeyi b’abana babiri bo mu Mudugudu wa Zubarirashe mu Kagari ka Nyamirama, Umurenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare baranenga umubyeyi wayoje abana babo amazirantoki.
Umukozi wa Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ushinzwe ikoranabuhanga, Bella Rwigamba, avuga ko iyo Minisiteri itabuza amashuri gukorana na kompanyi zikora ‘applications na softwares’ z’ikoranabuhanga.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko mu mezi atandatu asoza uyu mwaka w’ingengo y’imari, indwara ya Malariya yongeye kuzamuka mu mirenge itanu.