Kayonza: Hegitari 34 zihinzeho soya zarengewe n’amazi
Hegitari 34 zihinzeho Soya mu gishanga cya Rwakabanda mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza zarengewe n’amazi biturutse ku mvura nyinshi yaraye iguye, abahinzi bakaba bavuga ko bahombye miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda bari bamaze gushoramo.
Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 24 Mata 2022, Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yasuye abahinzi ba Soya bibumbiye muri Koperative KOISORWA mu rwego rwo kubihanganisha kubera ibihombo bahuye na byo.
Yasabye aba bahinzi kwihutira guhanga imirwanyasuri ndetse n’amaterasi ku misozi ihanamiye iki gishanga kugira ngo hirindwe ko imvura yazongera kubangiriza.
Yabasabye kandi kujya bagana ibigo by’ubwishingizi bagashinganisha imirima yabo kugira ngo mu gihe bahuye n’ibiza bagobokwe.
Ati “Mu gihe mushoye amafaranga angana kuriya ni byiza ko mwibuka no gushinganisha imyaka yanyu kugira ngo nimuhura n’ibiza mwishyurwe aho guhomba burundu.”
Aba bahinzi ariko na bo basabye ubuyobozi bw’Akarere kubafasha mu gutunganya iki gishanga kugira ngo kigere ku rwego rwo kuba amazi atakwangiza imirima yabo.
Kugeza ubu ibihingwa byishingirwa ni ibirayi, ibigori, umuceri, urusenda n’imiteja, mu matungo hakaba hishingirwa inkoko, inka n’ingurube.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|