Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu Karere ka Nyagatare wungirije, Nikuze Anne Marie, arasaba abacuruzi mu ngeri zitandukanye gukangurira abakiriya babo kwikingiza Covid-19, abanze kubikora ntibabakire.
Ku wa Kabiri tariki ya 28 Ukuboza 2021, mu gusoza ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi y’Igihugu, mu Ntara y’Iburasirazuba imiryango y’abatishoboye irindwi yashyikirijwe inzu zo guturamo, ingo 1493 zihabwa imirasire y’izuba.
Umunyamategeko Salim Steven Gatali, aributsa abantu barenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 bitwaje ko ibikorwa barimo ari uburenganzira bwabo, ko bashobora kubihanirwa kuko uburenganzira bufite aho bugarukira.
Umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rukara mu Karere ka Kayonza, Munyemana Ananias, yitabye Imana mu buryo bw’amayobera kuko atarwaye.
Mu ijoro rya Noheri tariki 25 Ukuboza 2021, mu Ntara y’Iburasirazuba hafashwe abantu 802 barenze ku mabwiriza atandukanye yo kwirinda COVID-19.
Abaturage b’umudugudu wa Kimaramu, Akagari ka Kamagiri Umurenge wa Nyagatare, ibimasa bizabagwa kuri Noheri byabanje kwerekwa abaturage kugira ngo bibonere ubwiza bw’inyama bazarya.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry araburira abaka ruswa kuko amayeri bakoresha yamaze kumenyekana, kimwe n’imvugo zijimije bakoresha.
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki ya 22 Ukuboza 2021, ku mupaka wa Kagitumba hagejejwe Abanyarwanda 21 bari bamaze igihe bafungiye mu gihugu cya Uganda bashinjwa kwinjira no gutura muri icyo gihugu binyuranyije n’amategeko.
Bamwe mu baturage banze kwikingiza Covid-19 ntibatanga impamvu ifatika ituma batabikozwa ariko bakavuga ko babibuzwa n’umutima nama wabo no kubaha ijambo ry’Imana.
Bamwe mu bahawe telefone zigezweho nyuma zigapfa barasaba ubufasha kuko amafaranga basabwa yo kuzikora ari menshi ku buryo batabasha kuyabona.
Umuyobozi wa Koperative Twisungane y’abafite ubumuga mu Murenge wa Karangazi akagari ka Nyamirama, Muhawenimana Daniel, avuga ko mu myaka ibiri bashobora kuba biyubakiye uruganda rukora ifu ya kawunga.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), wungirije ushinzwe ubuhinzi, Dr. Charles Bucagu, avuga ko n’ubwo hafi uturere tugize Intara y’Iburasirazuba twahuye n’izuba ryinshi ariko bitazatera inzara.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyagatare bavuga ko gahunda y’Ijwi ry’umurwayi izabafasha guhabwa serivisi nziza kwa muganga, kuko bamaze gusobanukirwa uburenganzira bwabo na serivisi bagomba guhabwa n’uko bagomba kuzibona, ndetse n’ababavuganira mu gihe bazihawe nabi.
Umuhuzabikorwa w’abafite ubumuga mu Karere ka Nyagatare ucyuye igihe, Badege Sam, avuga ko mu gihe mbere abafite ubumuga bari bazwiho gusabiriza ibiribwa, ubu byahindutse ahubwo basigaye basaba amajwi kugira ngo babe abayobozi.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko amarerero y’abana adafasha mu gukangura ubumenyi bw’abana gusa ahubwo anafasha ababyeyi babo kumenya gutegura indyo yuzuye.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, arasaba ababyeyi kurera abana babo neza babarinda icyatuma badakura neza, aho gutegereza kubyingingirwa na Leta.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, yasabye aborozi mu Karere ka Nyagatare gukorera neza inzuri zabo bakanazibyaza umusaruro kuko uzarukoresha nabi azarwamburwa hashingiwe ku mategeko agenga imikoreshereze y’ubutaka.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Ukuboza 2021, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Dancille Nyirarugero na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Emmanuel K. Gasana n’inzego z’umutekano zikorera muri izo Ntara bahuriye mu Karere ka Gicumbi mu nama yo kwigira hamwe uko aboshya abantu gukora magendu n’ibindi byaha (...)
Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 09 Ukuboza 2021, ku mupaka wa Kagitumba hagejejwe Abanyarwanda 26 bari bafungiye mu gihugu cya Uganda harimo ab’igitsinagabo 19, igitsinagore batatu n’abana bane.
Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda, Amir Muhammad Khan, yahuye na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba ku wa Kane tariki ya 09 Ukuboza 2021, amwizeza ubufatanye mu guteza imbere ubuhahirane mu ishoramari.
Umukozi w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Mukagasana Naome, asaba ababyeyi b’abana basambanyijwe bagaterwa inda gukomeza kubafasha bakanabumva bakabafasha no gusubira mu ishuri kuko nyuma y’ibibazo ubuzima bukomeza.
Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuvuzi rusange Dr. Ntihabose Corneille, arasaba abaturage kugira umuco wo gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune no kugira ubwiherero bwujuje ibisabwa kuko bigabanya indwara n’ibihombo bituruka ku burwayi.
Abanyarwanda 35 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda ku wa Mbere tariki ya 06 Ukuboza 2021. Bakigera ku mupaka wa Kagitumba, bakiriwe n’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka ku ruhande rw’u Rwanda.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije avuga ko bifuza ko mu mwaka wa 2030 uzagera abanyarwanda 95% bafite ubwandu bwa Virusi itera ndetse na 95% babufite bafata neza imiti igabanya ubukana.
Umuryango witwa ‘Duterimbere’ utegamiye kuri Leta urimo gufasha abahinzi b’imbuto n’imboga mu Karere ka Nyagatare kuzamura umusaruro no kubafasha kuwugeza ku isoko mpuzamahanga kugira ngo babashe kuwukuramo inyungu nyinshi.
Abanyarwanda umunani bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda tariki ya 29 Ugushyingo 2021 banyujijwe ku mupaka wa Kagitumba.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Ugushyingo 2021, inkuba yakubise inka 12 n’intama ebyiri z’uwitwa Rugamba Emmanuel wo mu mudugudu wa Rubira akagari ka Rutungo umurenge wa Rwimiyaga akarere ka Nyagatare.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, avuga ko manda batangiye yihariye cyane ku buryo bisaba buri muyobozi kuryama gake bagakorana umurava n’ubwitange.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye abayobozi gucika ku nama zidashira kuko zituma abaturage basiragira ku biro babashaka bakabura bigatuma umubare w’abagira ibibazo wiyongera.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye abayobozi mu nzego z’ibanze kurandura burundu ikibazo cy’igwingira ry’abana kuko bibagiraho ingaruka zikagera no ku gihugu.