
Nduwumwami Emmanuel, umuturage w’Umurenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo, avuga ko utwo dusimba tumeze nk’ibinyabwoya tugendera hasi tugakegeta imyaka.
Avuga ko bwatangiriye mu mudugudu wa Karagari ya kabiri, Akagari ka Rwimishinya mu Murenge wa Rukara Akarere ka Kayonza.
Avuga ko hashize iminsi micye ngo yabubonye mu Mudugudu w’Akavumu, Akagari ka Mbogo, Umurenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo.
Ati "Utwo dusimba ni utunyabwoya tugenda cyane kandi turoroka cyane, bufite imbaraga zidasanzwe burona cyane aho bwonnye wagira ngo humishijwe n’izuba. Burya ubwatsi busanzwe hagasigara udukoni duhagaze."

Avuga ko uretse ubwatsi bw’amatungo harimo n’urubingo, ngo twona n’amasaka n’ibigori ku buryo umurima dusiga ari ibiti bihagaze gusa, nyirawo akaba adashobora gusarura.
Umukozi w’Intara y’Iburasirazuba ushinzwe iterambere ry’Uturere, Rugaju Alex, avuga ko iki kibazo atarakimenya, ariko baza gukurikirana hagashakwa umuti w’utwo dusimba.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|