Ku wa Gatandatu tariki ya 04 Nzeli 2021, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rugendabari mu Murenge wa Mukarange, Dukuzumuremyi Martin, umuturage yamusanze mu biro aramukubita, amuciraho ishati, amena telefone ye ndetse yangiza urugi n’ameza by’ibiro.
Ku wa Gatanu tariki ya 03 Nzeli 2021, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yasoje itorero ry’abarinzi by’ibyambu 402 ndetse bahita batangira akazi, abasaba gukumira abambukiranya imipaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kuko binjiza ibiyobyabwenge ndetse na magendu.
Umudugudu wa Kagera, Akagari ka Kagitumba mu Murenge wa Matimba, wahinduriwe izina witwa ‘No way’ (Nta nzira) kubera kutarangwamo icyaha, maze umuyobozi wawo ahabwa inka y’ishimwe.
Aborozi mu Karere ka Nyagatare barifuza ko bafashwa mu kubona amazi mu nzuri kuko kenshi igihe cy’impeshyi amatungo yabo abura amazi yo kunywa, kubera ko valley dams zabafashaga zasibamye.
Mu Karere ka Kirehe bagiye gutangira kwifashishwa ikoranabuhanga rya telefone igendanwa mu kubitsa, kwaka inguzanyo no kugabana imisanzu, hagamijwe gukemura amakimbirane n’uburiganya bwagaragaraga muri amwe mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya.
Imirenge 10 yo mu turere twa Huye, Kayonza, Ruhango na Gatsibo yari ikiri muri gahunda ya Guma mu Rugo kubera kugaragaramo abandura benshi COVID-19 yakuwemo.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga, imyuga n’ubumenyi ngiro, Irere Claudette, avuga ko mu mwaka wa 2024, 85% by’amashuri azaba afite murandasi kandi ashobora gukoresha ikoranabuhanga mu kwiga no kwigisha.
Ku Cyumweru tariki ya 29 Kanama 2021, ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho y’umubyeyi winjiye mu rusengero arira afata mu mashati umugabo witeguraga gushyingiranwa n’umukunzi we avuga ko yifuza guhabwa abana be babiri ndetse n’indezo ku bandi bana batatu arera wenyine.
Kayitare Fred na Mwesige Thomas ni abasore bakomoka mu Mudugudu wa Akayange ka mbere, Akagari ka Nyamirama, Umurenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare. Aba basore bakoze umuyoboro ureshya n’ibirometero 2,680 kugira ngo abaturage babone amazi meza ku gaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 29.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Karere ka Gatsibo cyane cyane abarokokeye i Kiziguro barifuza ko muri Kiliziya imbere hashyirwamo ikimenyetso kigaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bari bahungiye muri iyo Kiliziya.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Kanama 2021, i Kiziguro mu Karere ka Gatsibo mu Burasirazuba hashyinguwe mu cyubahiro imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside ikajugunywa mu cyobo. Imibiri ishyingurwa yose ni iyakuwe mu cyobo kiri i Kiziguro irenga 5,000 ndetse n’umubiri umwe wabonetse n’indi 15 yari ishyinguwe (...)
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Musenyi, Twahirwa Gabriel wafashe amashusho na DASSO warwanye n’umworozi Safari George bahagaritswe mu kazi. Ku wa Gatanu tariki ya 27 Kanama 2021, nibwo aba bombi bamenyeshejwe ibyemezo bafatiwe ko bahagaritswe kubera gukoresha imbaraga zitari zikenewe mu gushyira mu bikorwa (...)
Mu gitondo cyo kuru uyu wa Gatanu tariki ya 27 Kanama 2021, imodoka itwara abagenzi ya kompanyi ya Excel Tours, yatewe amabuye n’abagenzi kubera amakosa y’umushoferi.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Kanama 2021, urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare, rwategetse ko Nsengiyumva François wamenyekanye ku izina rya ‘Igisupusupu’ arekurwa akaburana ari hanze.
Imidugudu 33 mu kKarere ka Nyagatare yesheje umuhigo wo kwishyura ubwisungane mu kwivuza 100%, yahawe ibyemezo by’ishimwe.
Manishimwe Obed, umukozi ushinzwe iterambere (SEDO) mu Kagari ka Bukora mu Murenge wa Nyamugali, afunzwe akekwaho kwaka abaturage ruswa no kugurisha ubutaka bwa Leta.
Ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho y’umworozi witwa Safari George wo mu Kagari ka Musenyi mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare warwanaga n’umukozi w’urwego rw’umutekano rwunganira Akarere ruzwi nka DASSO.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko ikoreshwa nabi ry’inzitiramibu ndetse no kudohoka ku ngamba zo kwirinda Malariya, byatumye yongera kuzamuka.
Ku wa Kane tariki ya 26 Kanama 2021, nibwo umuhanzi Nsengiyumva François (Igisupusupu), azamenyeshwa n’Urukiko umwanzuro we ku rubanza rw’ubujurire ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel K. Gasana, avuga ko kubaka uruganda rw’amata y’ifu bizatangirana na Nzeli uyu mwaka, imirimo igasozwa muri Nzeli 2022.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, yavuze ko mu kwezi kwa Nzeri buri Murenge uzaba ufite hegitari imwe y’urwuri rw’icyitegererezo hagamijwe gufasha aborozi kumenya kugaburira amatungo no gufata neza inzuri zabo no kongera umukamo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ntovi, Umurenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma, Burakeba Thierry n’umukuru w’umudugudu wa Ntovi, Kamali Remy hamwe n’abaturage bane, bakubiswe n’abashumba barabakomeretsa.
Ku wa Gatanu tariki 20 Kanama 2021, Intara y’Iburasirazuba yashyikirije imiryango 131 yo mu Murenge wa Karama, imirasire y’izuba hagamijwe kubashimira uruhare bagize mu bikorwa bijyanye no kugira umudugudu utarangwamo icyaha.
Nsabimana Jean Damascène wo mu Kagari ka Nyamirama mu Murenge wa Karangazi, avuga ko hashize imyaka irindwi umugore bashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko, amutanye abana bane babyaranye amuziza ubumuga nyamara barashakanye abufite.
Umuyobozi mukuru wa Koperative Umwalimu Sacco, Laurence Uwambaje, avuga ko abanyamuryango bayo batazagabana inyungu (Ubwasisi) mu gihe abakeneye inguzanyo ari benshi kuko byatuma banki ihomba bityo ntikomeze gufasha abanyamuryango bayo.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Abarimu mu Kigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB), Mugenzi Ntawukuriryayo Leon, avuga ko uyu munsi mwarimu abayeho mu buzima yishimiye, kubera impinduka zigenda zikorwa hagamijwe kuzamura imibereho ye, gusa ngo izakomeza ubuvugizi kugira ngo ubuzima bwa mwarimu burusheho kuba bwiza.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude, avuga ko urujya n’uruza rw’abantu mu bikorwa byemerewe gukomeza mu gihe abantu bari muri Guma mu Rugo, biri ku isonga mu gutuma COVID-19 yiyongera cyane cyane mu mirenge irangwamo ubworozi bwinshi.
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha w’umusigire (RIB), Dr. Murangira B. Thierry yemeje ko bafashe umwalimu witwa Nshimiyimana Theodore w’imyaka 37 y’amavuko wo mu Karere ka Rwamagana akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa yigishaga ufite imyaka 15 y’amavuko.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr. Sabin Nsanzimana, avuga ko kwikingiza Covid-19, bishobora kuba nk’icyangombwa cy’inzira, abantu bizeye ko utaribubanduze.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Emmanuel K. Gasana yasabye abaturage b’umurenge wa Nzige akarere ka Rwamagana kwihangana bakarushaho kunga ubumwe mu bihe bikomeye bagategereza ibizava mu iperereza.