Kenya: Batangiye icyunamo nyuma y’urupfu rw’uwahoze ari Perezida Mwai Kibaki

Nyuma y’urupfu rw’uwigeze kuba Perezida wa Kenya, Mwai Kibaki, hatangiye iminsi y’icyunamo izarangira ari uko ashyinguwe.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Mata 2022, Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, yatangaje ko Mwai Kibaki yitabye Imana kandi ko Igihugu cyatangiye icyunamo kugeza ashyinguwe.

Mwai Kibaki
Mwai Kibaki

Yategetse ko ibendera ry’Igihugu ryururutswa kugeza hagati kugeza igihe Mwai Kibaki azashyingurirwa.

Mwai Kibaki wabaye Perezida wa gatatu wa Kenya kuva mu mwaka wa 2003 kugeza muri 2013 yitabye Imana afite imyaka 90.

Nyuma y’itangazwa ry’urupfu rwe, abayobozi mu bice bitandukanye by’Isi bihanganishije abanya-Kenya, banagaragaza ko Kibaki yabaye Umuyobozi mwiza.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko ku giti cye ndetse n’Abanya-Uganda bababajwe cyane n’urupfu rwa Kibaki.

Yavuze ko Kibaki yagize uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu bw’Igihugu cye, amahoro, Iterambere n’umutekano.

Umuyobozi wa Somaliland, Muse Bihi Abdi na we yoherereje Abanya-Kenya ubutumwa bw’akababaro bukubiyemo ko iki gihugu cyifatanyije na bo mu kababaro ko kubura uwahoze ari Perezida wabo.

Mu Rwanda, Mwai Kibaki yibukirwa kuri byinshi harimo urugendo shuri aborozi bakoreye muri Kenya ku butegetsi bwe, ndetse abaha icyororo cy’inka za kijyambere zitanga umukamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka