Ni impanuka yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Gashyantare 2022, ibera mu mudugudu wa Mirama, Akagari ka Ruhanga, Umurenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, imodoka ikaba yari itwawe na Musenyeri Kizito Bahujimihigo wagonze umunyegare.
Muneza Jean Bosco wo mu mudugudu wa Karubungo, Akagari ka Karubungo, Umurenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo, avuga ko ijambo rya Perezida yabwiye abanyeshuri ba Kaminuza mu mwaka wa 2008, ryatumye afunguka mu bitekerezo yiga agamije kwihangira umurimo, aho gusaba Leta akazi none atunze amamiliyoni.
Bamwe mu baturage batishoboye batujwe mu mudugudu w’Icyitegererezo wa Gishuro, Umurenge wa Tabagwe, bavuga ko bamaze guhindura imyumvire batangira kwishakira ikibatunga badategereje kugihabwa na Leta.
Babisabwe tariki ya 01 Gashyantare 2022, mu kwizihiza umunsi mukuru w’Intwari aho urubyiruko ruhagarariye urundi mu gihugu cyose rwasuraga ibice bigize amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu.
Ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, bugaragaza ko hakiri icyuho mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, aho abakozi badahabwa ikiruhuko nyamara ari ukurenga ku mahame y’uburenganzira bwa muntu n’amategeko y’Umurimo.
Aborozi bahinga inzuri banengwa na bagenzi babo kuko ngo ubworozi bukozwe neza ntaho bwahurira n’ubuhinzi mu gutanga inyungu.
Umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare, Iyaturemye Aimée, avuga ko bagiye gushakisha inkunga zishoboka zose kugira ngo babone amafaranga yatuma imihigo ikiri hasi izamurwa ikagera 100%.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda wungirije, Alain Mukuralinda, yavuze ko Abanyarwanda bifuza kujya muri Uganda bagomba gushishoza no kwigengesera kuko kuba umupaka wa Gatuna wafunguwe bidakuraho ibibazo byari bisanzwe.
Ikipe y’Akarere ka Nyagatare ya Sunrise FC yasinyishije umunyezamu Turatsinze Dieudonné ku wa Gatanu tariki ya 28 Mutarama 2022.
Abaturage b’umudugudu w’Akavumu muri santere ya Darifuru, Akagari ka Mbogo, Umurenge wa Kiziguro, bavuga ko bizejwe umuriro w’amashanyarazi mu mwaka wa 2005 ariko kugeza uyu munsi bakaba batarawubona, ahubwo batangiye kuwucisha hejuru yabo ujya gucanira ahandi.
Ku wa Kane tariki ya 27 Mutarama 2022, ku mupaka wa Kagitumba uhuza Uganda n’u Rwanda ku ruhande rw’Akarere ka Nyagatare, hagejejwe Abanyarwanda 58 n’Umurundi umwe bari bafungiye muri Uganda bashinjwa kwinjira no kuba muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kuba ba maneko b’u Rwanda.
Bamwe mu baturage bafite inzuri zagenewe ubworozi ntibakozwa ibyo gusinyana andi masezerano y’imikoreshereze yazo, mu gihe basanzwe bayafitanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka.
Ku wa Kabiri tariki ya 25 Mutarama 2022, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Emmanuel K. Gasana ari kumwe n’abayobozi b’Intara ya Kagera (Tanzaniya), iya Kirundo na Muyinga (Burundi), basuye imirimo yo kubaka urugomero rwa Rusumo bishimira aho igeze.
Imiryango ine yo mu Kagari ka Bibare, Umurenge wa Mimuli yasenyewe n’ituritswa ry’intambi abayigize bari bamaze icyumweru bacumbikirwa n’abaturanyi n’ubwo bamwe bahitagamo kurara mu birangarira by’amazu yabo. Iyo miryango ubu yamaze kubona amazu ikodesha mu gihe ikibazo cyabo kikigwaho.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, yasabye abaturage b’Umurenge wa Gahengeri Akarere ka Rwamagana, gufata neza ibikorwa remezo by’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba bashyikirijwe, kugira ngo badatatira igihango cyangwa bagakora ibinyuranye n’ibyo ubuyobozi bubifuriza.
Guverineri w’Itara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko mu mpera za Mutarama 2022, buri koperative y’abamotari mu Karere ka Nyagatare izasinyana imihigo n’ubuyobozi bw’akarere, ya koperative itarangwamo icyaha.
Ubuyobozi bwa Polisi ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba buvuga ko mu mezi abiri gusa mu Karere ka Nyagatare hamaze gufatwa abamotari 78 bakekwaho ibyaha byambukiranya imipaka.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko mu myaka ine iri imbere buri Kigo nderabuzima kizaba gifite inzu y’ababyeyi, hagamijwe kubarinda ingendo ndende n’ibyago byo kuba babura ubuzima ubwabo n’ubw’abana, mu gihe batinze guhabwa iyo serivisi kubera ko ibari kure.
Saa kumi n’igice z’igicamunsi ku wa 15 Mutarama 2022, Abanyarwanda 31 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda banyujijwe ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare. Bagizwe n’abagabo 22, abagore batandatu (06), n’abana batatu (3).
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko kuba hari amavuriro y’ibanze adakora neza biterwa n’uko hari ba rwiyemezamirimo bayahabwa bagakora ibinyuranye bakayamburwa.
Abaturage bangirijwe ibikorwa n’ikorwa ry’umuyoboro w’amashanyarazi ajya ku bitaro bya Gatunda bavuga ko umwaka ugiye gushira bishyuza ingurane bemerewe n’uwo bishyuza batamuzi.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Umufurere ushinzwe Imyitwarire y’Abanyeshuri (Animateur) muri kimwe mu bigo by’amashuri, aho acyekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 17.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko ahakiri amabati ya Asbestos azaba yakuweho yose bitarenze Gashyantare uyu umwaka wa 2022.
Umwaka uko ushira undi ugataha ni ko isambanywa ry’abana rikomeza gufata indi ntera, nyamara abayobozi mu nzego zose bahora bashakisha uko icyo kibazo cyaranduka, ariko imibare aho kugabanuka ikiyongera.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana buratangaza ko abantu 28 bari barwariye mu bitaro bya Rwamagana kubera ikigage banyoye, basezerewe basubira mu ngo zabo.
Umukozi wa Pariki y’Akagera ushinzwe kuyihuza n’abaturage akaba n’umuyobozi wa ba mukerarugendo utarabigize umwuga, Tuyisenge Martin, avuga ko nta mparage ihuza imiterere y’amabara n’indi n’ubwo uzirebye atamenyereye ibyazo abona zoze zisa.
Nsengiyumva Evariste w’umufutuzi (izina ry’abambutsa kanyanga) wo mu mudugudu wa Rwamiko, Akagari ka Kabungo mu Murenge wa Kiyombe, ari mu maboko ya Polisi Sitasiyo ya Nyagatare, nyuma yo gufatanwa litiro 187 za kanyanga yari akuye mu gihugu cya Uganda, azizaniye shebuja witwa Uwizeye utuye mu Murenge wa Kiyombe.
Umworozi mu mudugudu wa Kayange, Akagari ka Ndama, mu Murenge wa Karangazi arasaba Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) kumukiza imparage amaranye imyaka ibiri mu rwuri rwe rurimo n’inka, kuko hari ibyo zimwangiriza zikanamuteranya n’abaturanyi.
Kuri uyu wa 07 Mutarama 2022, saa munani z’amanywa ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare, hagejejwe Abanyarwanda 22 bari bafungiye mu gihugu cya Uganda.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango nyarwanda uharanira guteza imbere uburenganzira bwa muntu n’iterambere (CRD), Fred Musime, avuga ko kuba hari ibikorwa remezo byubakwa na Leta ariko ntibibyanzwe umusaruro, biterwa n’uko umuturage aba ataragize uruhare mu iyubakwa ryabyo.