Abagore bane mu bagore umunani bakekwagaho gusagarira umucamanza, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Kanama 2021, Urukiko rw’Ibanze rwa Kamembe rwabakatiye igufungo cy’umwaka umwe nyuma yo kubahamya icyaha cyo guhohotera umucamanza.
Bamwe mu bagabo bifuza ko mbere yo gusezerana ivangamutungo risesuye, abagore bajya babanza kugaragaza imitungo bafite iwabo kuko kenshi baza gutura mu y’abagabo, iyabo bakayigurishiriza iwabo cyangwa bakayitangamo impano, abagabo bakaba batatinyuka kuvuga kubera kubaha ba sebukwe.
Aborozi mu Karere ka Nyagatare baribaza mu gihe inka zoneye umuturage, ubuyobozi bukazifata nk’izizerera ugomba kwishyurwa hagati y’ubuyobozi n’umuturage wonewe imyaka.
Bamwe mu baturage mu bo mu Karere ka Gatsibo bavuga ko hari abanywa inzoga z’inkorano ngo bagamije kwivura cyangwa kwirinda Covid-19 kuko harimo tangawizi, ubuyobozi bukaba bubaburira ahubwo ko zishobora kubateza ibindi bibazo.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Nyagatare, Dr. Eddy Ndayambaje, avuga ko kubura imiti ya Malariya mu bajyanama b’ubuzima, kuyisangira no gusaza kw’inzitiramibu ari bimwe mu byatumye indwara ya Malariya yiyongera.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel K.Gasana, avuga ko kuba hari abantu bamaze umwaka urenga basengera mu rwuri rw’umuturage ubuyobozi butabizi, bigaragaza uburangare no kutita ku bishobora kuba ikibazo gikomeye.
Akumuntu Denise washakanye n’umugande yavuye mu rugo rwe aje mu Rwanda gushyingura umubyeyi we witabye Imana, afatirwa mu nzira atarambuka umupaka ndetse ahita anafungirwa.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, yasabye abaturage n’abayobozi mu nzego zitandukanye mu Karere ka Gatsibo ubufatanye mu kurwanya abarembetsi kuko bafite indi migambi itari myiza ku gihugu, abaturage bakaba baramutse batitonze bakwisanga habi.
Umuhanzi nyarwanda Mavenge Sudi yemeye ko indirimbo acuranga atari ize bwite ahubwo ari iz’umuhanzi wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi witwa Kayitare Gaetan kugira ngo zitazimira ndetse abisabira imbabazi.
Nsekarije Jean damascène w’imyaka 35 yitabye Imana nyuma yo gukubitwa inkoni n’umushumba w’inka, akaba yari agiye kumubaza impamvu yamukubitiye umwana.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 03 Kanama 2021, urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare rwarekuye Kalisa Sam na mugenzi we bakekwaho gukubita umunyamakuru wa Flash. Kalisa Sam, Umukuru w’Umudugudu wa Rubona, Akagari ka Rwisirabo, Umurenge wa Karangazi na Mutsinzi Steven bafashwe ku wa 19 Nyakanga 2021 bakekwaho gukubita (...)
Visi Perezida wa Kenya, William Ruto, yabujijwe kujya mu gihugu cya Uganda mu rugendo rutari urw’akazi yagombaga guhuramo na Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni.
Abahinzi mu Itara y’Iburasirazuba bavuga ko guhindagurika kw’ibiciro by’imyaka ku isoko biri ku isonga mu gutuma bamwe batitabira guhunika umusaruro.
Abarimu barasaba Minisiteri y’Uburezi kubafasha bakabona mudasobwa mu buryo bw’inguzanyo kugira ngo biborohere kwigisha hifashishijwe ikoranabuhanga.
Ku nshuro ya cyenda, Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwasezeye mu cyubahiro abasirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru n’abandi amasezerano yabo y’akazi yari ageze ku musozo.
Minisitiri w’Uburezi Dr. Valentine Uwamariya yatangaje ko bagiye gukurikirana bakamenya abanyeshuri bagaragaje imyitwarire mibi bitwaje ko bashoje amashuri yisumbuye ndetse bakazahabwa n’ibihano.
Bamwe mu baturage b’Akagari ka Musenyi, Umurenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, baribaza impamvu batagerwaho n’ibiribwa byagenewe abagizweho ingaruka na Guma mu Rugo, mu gihe ubuyobozi bwo buvuga ko abatoranyijwe bagomba kubihabwa byabagezeho.
Kalisa Sam, Umukuru w’Umudugudu wa Rubona Akagari ka Rwisirabo Umurenge wa Karangazi n’umuturage witwa Mutsinzi Steven, basabye urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare kuburana bari hanze mu rubanza bakurikiranyweho gukubita umunyamakuru w’igitangazamakuru cyitwa Flash.
Hari bamwe mu basanzwemo Covid-19 batishyira mu kato nk’uko babisabwa, ahubwo bagakomeza ibikorwa byabo bavuga ko batabona ababibakorera, nyamara amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima avuga ko umuntu ugaragaweho ubwandu yishyira mu kato ubwe n’abo babana ntibasohoke mu rugo mu gihe cy’iminsi 10.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, avuga ko imirenge 50 yashyizwe muri Guma mu Rugo izatangira kubahirizwa guhera ku wa Gatatu tariki ya 28 Nyakanga kugera ku ya 10 Kanama 2021, hafi ya yose irengeje 10% by’ubwandu mu baturage.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, avuga ko kuba hari abaturage bambukiranya imipaka mu buryo butemewe atari uko babuze ibyo bakeneye mu gihugu, ahubwo ari imyumvire bafite ikiri hasi.
Abantu 19 bavuga ko ari abagorozi bafashwe bamaze umwaka n’igice bari mu rwuri rwa Bayingana David bakamubwira ko atari urwe ari uw’Imana, ubwo bafatwaga babwiwe ko bagomba gupimwa Covid-19 barabyanga, ariko nyuma baza kubyemera ariko banga udupfukamunwa.
Abantu 19 barimo abagabo barindwi bafatiwe mu rwuri rw’umworozi mu Murenge wa Karangazi aho bamaze umwaka n’igice basenga.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, avuga ko amabwiriza ya Minisiteri y’Ubucuruzi yo kwirinda Covid-19 ntaho yemerera abaranguza z’inzoga (dépôts) gukingura ngo bacuruze, mu gihe ako karere kari muri Guma mu Rugo.
Bamwe mu bahinzi mu Karere ka Nyagatare bahinga mu mirenge badatuyemo bavuga ko n’ubwo ibikorwa by’uhinzi byemewe no mu gihe cya Guma mu Rugo, ariko babuze uko bajya gusarura kubera ko amabwiriza ajyanye n’iyo gahunda atemerera ibinyabiziga bakoresha kujya mu muhanda.
Mukandutiye Angelina, umugore rukumbi uregwa mu rubanza rwa Paul Rusesabagina n’abo bareganwa, yasabye kugabanyirizwa ibihano kubera ko ashaje cyangwa akababarirwa nawe akamenya ko ubutabera bw’u Rwanda butanga imbabazi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, avuga ko kurwanya COVID-19 bitareba umuyobozi gusa ahubwo ari uruhare rwa buri muturage guha agaciro ubuzima bwe kuko kurangaraho gato ari uguha icyuho urupfu.
Muri gahunda ya Minisiteri y’Ubuzima yo gupima abantu Covid-19 ibasanze mu tugari mu turere turi muri Guma mu Rugo kubera umubare munini w’abagaragaweho icyo cyorezo, mu Karere ka Nyagatare hazapimwa abantu 32,616.
Abaturage b’Akagari ka Kabare, Umurenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko batishimiye uburyo ibiribwa byagenewe abagizweho ingaruka na Covid-19 byahawe abishoboye aho guhabwa abakene.
Abanyeshuri bane barwaye indwara zitandukanye, batangiranye n’abandi gukora ikizamini cya Leta, ariko bo bakaba barimo gukorera mu bitaro kubera ubwo burwayi, mu gihe hari n’abandi bane barwaye Covid-19 na bo bafashijwe gukora ikizamini.