Kirehe: Umusaruro wujuje ubuziranenge watumye babona abaguzi benshi

Umukozi w’Akarere ka Kirehe uyobora ishami ry’Ubuhinzi, Ubworozi n’Umutungo kamere Nsengimana Janvier avuga ko kugira umusaruro w’ibigori wujuje ubuzirange byatumye babona abaguzi benshi kuburyo abahinzi batagihendwa n’abamamyi.

Akarere ka Kirehe gakunze kurangwamo izuba ryinshi ariko iyo imvura yaguye haboneka umusaruro mwinshi w’ibigori.

Umukozi w’Akarere ka Kirehe uyobora ishami ry’Ubuhinzi, Ubworozi n’Umutungo kamere Nsengimana Janvier avuga ko abahinzi bamenye guhinga kuburyo umusaruro ugenda wiyongera kubera guhingira igihe no gukoresha neza inyongeramusaruro.

Ati “Mu mwaka wa 2016 twakoresheje imbuto y’indobanure toni 57,000 uyu mwaka ni toni 144,000, ifumbire ya DAP Twakoreshaga ibiro 200,000 birengaho gato ubu turi ku 700,000. Kera twagiraga abahinzi biyandikisha muri nkunganire batarenga 15,000 ubu turi ku bahinzi 57,000.”

Akomeza agira ati “Imbuto nziza, ifumbire y’imborera n’imvaruganda no guhingira igihe imvura ikiboneka byatumye umusaruro w’ibigori wiyongera.”

Avuga ko ubu bageze ku musaruro wa Toni 3.9 kuri hegitari nyamara mbere barahoze kuri toni 1.5 ndetse ngo hari abahinzi bageze ku musaruro wa Toni hagati ya 11 na 9 kuri hegitari imwe mu gace ka Nasho.

Avuga ko kuboneka ku musaruro mwinshi byatumye hubakwa ubwanikiro bwinshi kugira ngo umusaruro ufatwe neza hirindwa uruhumbu.

Mu mwaka wa 2019/2020 hubatswe ubwanikiro 95 busanga ubwari busanzwe burenga 20 kuburyo ubutaka buhuje buhinzeho ibigori, ubwanikiro buri metero zitarenga 500.

Ibi ngo byatumye haboneka umusaruro mwiza wujuje ubuzirange kuburyo abaguzi banini bagenda biyongera abahinzi bakagurisha ku giciro cyiza.

Ati “Ubwanikiro bwakemuye ikibazo cy’ubwiza bw’umusaruro bituma babaguzi banini baza ku bwinshi kubera ko baziko badashobora kubona ibigori bibi. Umwaka ushize AIF yampaye raporo bambwira ko muri toni 12,000 z’ibigori baguze Kirehe zose nta ruhumbu rwabonetsemo.”

Avuga ko aba baguzi banini ahanini bajyaga bagurira amakoperative ariko ubwiza bw’umusaruro bwatumye ngo haboneka n’abandi bagurira abahinzi bato kuburyo abamamyi batakigiriza nkana ku bahinzi.

Kuri ubu ngo mu Karere ka Kirehe hari abaguzi banini barenga 10 barimo AIF, Sarura, EAX, Tubura n’abandi.

Aba na bo ngo iyo umusaruro umaze kuboneka bahabwa ibyemezo bibemerera kugura umusaruro ariko bagasabwa gutwara umeze neza wujuje ubuziranenge kugira ngo n’abahinzi bataramenya gufata neza umusaruro babyige kuko batabonye abaguzi.

Umuhinzi wo mu murenge wa Mpanga, Theogene Ntakirutimana avuga ko mbere umusaruro wabo wangirikiraga ku bwanikiro kubera kubura abaguzi.

Avuga ko ubu bagurirwa na Tubura kuburyo umusaruro wabo wahawe agaciro ndetse nabo babona amafaranga menshi.

Agira ati “Mbere imyaka yacu yangirikiraga ku bwanikiro kubera abaguzi bacye nabo baduha amafaranga macye. Uwatuguriraga yaduhaga amafaranga 205 ku kilo bakadukata amafaranga ane ku Kilo harimo ay’abakarani ngo n’ay’uwadushakiye isoko, tukigurira n’imifuka.”

Akomeza agira ati “Ubu Tubura iduha amafaranga 275 ku Kilo, imifuka ni iyabo kandi ni ibigori by’amahundo barabigura singombwa kubihungura.”

Akarere ka Kirehe gahinga ibigori ku butaka buhuje bungana na hegitari 26,272 nazo zizagenda ziyongera uko imyaka iza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka