Mu cyumweru gishize mu Kagari ka Kamate mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, inyana yavukanye igisa n’icebe ry’inka yabyaye bitangaza benshi, abaganga b’amatungo bavuga ko n’ubwo bidakunze kubaho ariko ari ibisanzwe.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Geraldine Mukeshimana, avuga ko ihenda ry’ifumbire ryatewe n’ibibazo bya Covid-19 no kuba ibihugu byinshi bisigaye biyikenera cyane kubera gushakira ubukungu mu buhinzi.
Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ushinzwe Ubworozi, Dr. Théogène Rutagwenda, avuga ko kugira ngo igihugu gitere imbere hakenewe ubworozi buteza imbere nyirabwo ndetse bukanateza imbere igihugu.
Abahanga mu buvuzi bavuga ko umuntu unywa itabi aba afite ibyago byinshi byo gufatwa n’indwara zitandura, by’umwihariko iy’umutima n’izijyanye n’ubuhumekero.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome, avuga ko mu gihe kitarambiranye ubutaka bwuhirwaho buziyongera kubera imishinga itandukanye igamije kwegereza abahinzi amazi.
Aborozi mu Karere ka Nyagatare bavuga ko kugira ngo borore inka zitanga umukamo hari byinshi bikwiye kuvugururwa, harimo n’igiciro cy’amata kuko igihari kitajyanye n’ibyo bashora mu bworozi bwabo.
Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo ku wa mbere tariki ya 27 Nzeri 2021, ku mupaka wa Kagitumba hagejejwe Abanyarwanda 14, barimo abagabo bane, abagore bane n’abana batandatu bose bakaba bari bafungiye muri gereza ya Nyabuhikye mu karere ka Ibanda, bashinjwa kwinjira no kuba mu gihugu cya Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Bamwe mu bangavu basambanywa bagaterwa inda bavuga ko bahangayikishwa n’imibereho y’abo babyara ahanini kubera ubushobozi bucye bwabo, gutereranwa n’imiryango yabo ndetse n’ababahohoteye.
Aborozi b’inka mu Karere ka Nyagatare barasaba Leta kubashyiriraho Nkunganire ku mbuto y’ubwatsi bw’amatungo no ku mashini zibusarura zikanabutunganya.
Urubyiruko 300 rugizwe n’impunzi z’Abarundi n’Abanyekongo mu nkambi ya Nyabiheke mu Karere ka Gatsibo na Mahama mu Karere ka Kirehe ndetse n’urubyiruko rw’Abanyarwanda baturiye inkambi zombi rukomoka mu miryango itishoboye rwatangiye kwigishwa imyuga itandukanye hagamijwe kurufasha kwiteza imbere.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr. Faustin Ntezilyayo avuga ko umwaka w’ubucamanza 2020-2021, imibare y’ibirarane by’imanza byiyongereye kubera ibirego biregerwa inkiko byiyongereye cyane bituma imanza zicibwa ziruta izinjira nyinshi.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Nzeli 2021 mu masaha y’amanywa, ku mupaka wa Kagitumba hagejejwe Abanyarwanda icyenda bari bafungiye mu gihugu cya Uganda.
Umuyobozi w’ihuriro nyarwanda ryita ku mibereho myiza y’abafite ubumuga bw’uruhu rwera, Uwimana Fikili Jadyn, avuga ko abafite ubwo bumuga mu Karere ka Kirehe bagiye kubumbirwa mu matsinda y’imishinga mito, izatuma babasha kwiteza imbere bityo ntibakomeze kwiha akato kuko akenshi bagaterwa n’ubukene.
Umwana w’imyaka ine y’amavuko wo mu Kagari ka Rugarama mu Murenge wa Mukama yitabye Imana agwiriwe n’urukuta rw’inzu, amazu 38 avaho ibisenge andi 14 akaba na yo yangiritse bikomeye ku buryo ashobora kugwa kuko yinjiyemo amazi.
Umusaza w’imyaka nka 83 n’umukecuru w’imyaka nka 79 bashakanye bapfiriye umunsi umwe bazize urupfu rutunguranye.
Kuri uyu wa Mbere tariki 20 Nzeri 2021 guhera saa tanu z’amanywa, Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambuka Imbibi rwasomye urubanza rwa Paul Rusesabagina n’abo bareganwa.
Niyonsenga Jeanne wakoreraga ubworozi bw’ingurube mu Murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana, avuga ko yabuhagaritse kubera ibihombo yagiriyemo kubera indwara ya Muryamo yishe izo yari atunze zose.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard avuga ko mu myaka amaze ayobora Akarere yahuye n’imbogamizi zijyanye no gukura abaturage mu bukene ahanini bishingiye ku myumvire mike irimo aborozwaga amatungo bagahita bayajyana ku isoko.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko mu mwaka wa 2024, nta muturage uzashakira amazi meza muri metero zirenze 400, imishinga yayo irimo gukorwa nigenda neza.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Mutoni Jeanne, avuga ko ubufatanye bw’inzego zose ndetse n’imiryango, ari bwo buzatuma ihohoterwa rikorerwa abana ricika.
Abahinzi mu gishanga cya Rwangingo mu Murenge wa Karangazi bavuga ko babangamiwe no konerwa n’inka, rimwe na rimwe bigizwemo uruhare n’abashumba baboneshereza ku bushake, bagasaba ubuyobozi kubafasha gukemura icyo kibazo.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Nzeri 2021, Abanyarwanda 15 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda banyujijwe ku mupaka wa Kagitumba.
Mu minsi ibiri gusa mu Karere ka Nyagatare hafatiwe abantu 68 basenga banyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Ku wa Gatatu tariki ya 08 Nzeri 2021, mu mudugudu wa Matimba ya gatatu, Akagari ka Matimba, Umurenge wa Matimba mu rugo rwa Niyonsaba John, saa tanu n’igice z’igitondo hafatiwe abantu 48 barimo abana 16 (...)
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko abaturage bubaha bakanumvira abayobozi bityo ko badakwiye kujya bafatirwa ibyemezo bitari byo, gukangwa cyangwa guhatirwa ibintu ahubwo bakwiye kuyoborwa.
Urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare rumaze gutegeka ko Safari George wagaragaye mu mashusho yanize DASSO, afungwa iminsi 30 y’agateganyo akazaburana ari muri gereza.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), kirimo kwiga uko imiti ivura amatungo yarumwe n’isazi ya Tsetse yashyirwaho Nkunganire, bitewe n’uko ihenze byagora bamwe mu borozi kuyigondera.
Kayitare Charles w’imyaka 55 y’amavuko yitabye Imana, bikaba bikekwa ko yiyahuye akoresheje umugozi, akaba yasanzwe mu gikoni cy’iwe.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, avuga ko mu rwego rwo gukosora imyifatire imwe n’imwe idakwiye umuyobozi, aho hari abakoresha imbaraga z’umurengera mu kubahiriza gahunda za Leta, ba DASSO bagiye gutegurirwa amahugurwa abafasha kunoza inshingano zabo.
Umworozi wo mu Murenge wa Karangazi wagaragaye mu mashusho aniga DASSO, yavuze ko yabitewe no kwirwanaho atari yabigambiriye.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko ikibazo cy’umubano w’u Rwanda na Uganda kitoroshye, kizakemurwa na Uganda ubwayo kuko ikibazo kibaye cyose kigerekwa ku Rwanda.