Emmanuel Macron yongeye gutorerwa kuyobora u Bufaransa
Yanditswe na
Emmanuel Gasana Sebasaza
Mu matora y’umukuru w’igihugu cy’u Bufaransa yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Mata 2022, Emmanuel Macron yongeye gutorerwa kuyobora u Bufaransa ku majwi 58.2% mu gihe uwo bari bahanganye Marine Le Pen yagize amajwi 41.8%.

Emmanuel Macron
Ni ku nshuro ya kabiri Macron yari ahanganye na Le Pen akaba ari inshuro ya kabiri amutsinze mu cyiciro cya kabiri.
Emmanuel Macron w’imyaka 44 y’amavuko nabwo yari yahatanye mu matora na Marine Le Pen w’imyaka 53 y’amavuko ku cyiciro cya kabiri mu mwaka wa 2017.
Ni yo matora y’umukuru w’igihugu mu Bufaransa yitabiriwe n’abantu bake mu myaka 50 ishize.

Marine Le Pen yahanganye bikomeye na Emmanuel Macron inshuro ebyiri
Ohereza igitekerezo
|