Nigeria: Abantu bitwaje intwaro bashimuse Abapadiri babiri

Abapadiri babiri bo muri Kiliziya Gatolika mu gihugu cya Nigeria bashimuswe n’abagizi ba nabi bitwaje intwaro batahise bamenyekana.

Umukuru w’ishyirahamwe ry’Amadini ya Gikirisitu muri Nigeria, Pasiteri John Joseph Hayab, yatangaje ko abashimuswe ari Padiri Donatus Cleopas na Padiri John Mark Cheitnum ubwo bari mu gace ka Yadin Garu muri Leta ya Kaduna, aho bari bagiye mu butumwa bwa Kiliziya.

Padiri John Mark Cheitnum (ibumoso) na Padiri Denatus Cleopas (iburyo) bashimuswe n'abifuza amafaranga kugira ngo babarekure
Padiri John Mark Cheitnum (ibumoso) na Padiri Denatus Cleopas (iburyo) bashimuswe n’abifuza amafaranga kugira ngo babarekure

Aba bapadiri urugendo rwabo ntirwabahiriye kuko bahuye n’ibyago byo gufatirwaho imbunda n’abantu batazwi, bahita babashimuta, abo bagizi ba nabi bakaba barimo basaba amafaranga kugira ngo babarekure.

Amafaranga y’ingwate basaba angana na miliyoni 50 z’Amanaira, iyo uyashyize mu mafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 121.

Pasiteri Hayab yavuze ko ibi byihebe byaje kugabanya umubare w’amafaranga bashaka bava kuri miliyoni 50 z’Amanayira bagera kuri Miliyoni 40, amafaranga avuga ko ari menshi cyane, ko Kiliziya itabasha kuyabona.

Ati “Abihayima bakunze guhura n’ingorane zo gukorerwa urugomo kugira ngo barekurwe bagasabwa amafaranga. Jye mbona ko abakora ibi bikorwa baba bazi ko Kiliziya ifite amafaranga kandi mu by’ukuri umuntu wihaye Imana ntabwo agira umushahara kuko aba akorera Imana”.

Mu mezi abiri gusa mu gihugu cya Nigeria abantu bitwaje imbunda bamaze gushimuta Abihayimana bagera ku icumi harimo n’abo muri Kiliziya Gatolika. Bamwe muri bo iyo babuze ingwate basabwe baricwa.

Iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyo gushimuta aba bapadiri cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize.

Mu gihugu cya Nigeria hakunze kuvugwa ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bukorwa n’abantu bitwaje intwaro. Ibi byatumye Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari, ashyira abasirikare bo kurinda umutekano hirya no hino mu gihugu, ariko ntibitanga igisubizo kirambye kuko ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi bimaze igihe bidahagarara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka