Uruzinduko rwa Nancy Pelosi muri Taiwan rwatumye intambara irushaho gututumba

Nyuma y’uruzinduko rw’Umukuru w’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA) mu kirwa cya Taiwan, Leta y’u Bushinwa yabaye igifatiye ibihano by’ubukungu inategura kukigabaho ibitero.

Nancy Pelosi wa USA (ibumoso) yakiriwe na Perezida wa Taiwan, Tsai (iburyo)
Nancy Pelosi wa USA (ibumoso) yakiriwe na Perezida wa Taiwan, Tsai (iburyo)

U Bushinwa bwari bwaburiye USA ko mu gihe Nancy Pelosi uyoboye Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, yasura ikirwa cya Taiwan, hazabaho ingaruka zikomeye zirimo no kugabwaho ibitero bya gisirikare.

Mu kiganiro Perezida w’u Bushinwa Xi Jin Ping yagiranye kuri telefone na mugenzi we wa USA Joe Biden mu cyumweru gishize, yaramubwiye ati “Reka gukina n’umuriro”, kubera gushaka gufasha Taiwan kwiyomora ku Bushinwa.

U Bushinwa bufata ikirwa cya Taiwan nk’intara yabwo kuva kera, ariko na cyo kikaba gishaka kuba igihugu cyigenga.

U Bushinwa bukomeje kwitoreza hafi ya Taiwan
U Bushinwa bukomeje kwitoreza hafi ya Taiwan

U Bushinwa bumaze igihe bukora imyitozo ya gisirikare hafi ya Taiwan, harimo kujyanayo abasirikare, amato n’indege by’intambara, aho bumaze no kurenga imbago zabwo bwinjira mu Nyanja ku ruhande rwa Taiwan nk’uko byatangajwe n’igisirikare cyayo.

Umukuru w’Umutwe w’Abadepite mu Nteko ya USA, Nancy Pelosi, atitaye ku ‘bikangisho by’u Bushinwa’ yageze ku kibuga cy’indege cy’i Taipei mu murwa Mukuru wa Taiwan ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 02 Kanama 2022.

Pelosi yaganiriye n’Inteko Ishinga Amategeko ya Taiwan mu gitondo cyo ku wa Gatatu, nyuma yo guhura na Perezida w’icyo gihugu, Tsai Ing-Wen.

Mu kiganiro yahise agirana n’Itangazamakuru, Pelosi yatangaje ko Leta zunze ubumwe za Amerika zizakomeza kuba hafi Taiwan, ndetse ko zitifuza kubona ikintu cyose cyayikorerwa ku mbaraga cyangwa ku gahato.

Pelosi yakomeje agira ati “Uyu munsi itsinda ryacu ryaje kugaragaza bidasubirwaho ko tutazatererana Taiwan, tukaba twishimiye kuba dukomeje ubufatanye. Kuri ubu kandi n’igihe cyose, gushyira hamwe kwa Amerika na Taiwan ni ingenzi cyane, ubu ni bwo butumwa butuzanye.”

Uyu Mukuru w’Inteko ya Amerika avuga ko USA yatoye Itegeko riha Taiwan ubwigenge no kwitegeka mu mwaka wa 1979.

Mu gihe Pelosi yatangazaga ibi, u Bushinwa bwarushijeho gusatira Taiwan bwegereza ibikorwa bya gisirikare hafi y’ibyambu by’icyo kirwa, ari na ko bufata ibihano by’ubukungu bibuza Taiwan kwinjiza mu Bushinwa ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi yajyaga ibwoherereza.

U Bushinwa kandi bwakomeje buhagarika ibikorwa byo kohereza muri Taiwan umucanga isanzwe ikoresha mu bwubatsi, igikorwa cyagaragaye mu maso y’abasesenguzi ko kizagira ingaruka zikomeye ku bukungu bwa Taiwan.

Nta kintu Taiwan iratangaza kuri ibi bihano, ariko ku kijyanye n’ibikorwa bya gisirikari u Bushinwa bukomeje kuyisatiriza, Perezida Tsai Ing-Wen avuga ko bitari ngombwa kandi ko bidateye ubwoba Leta ye.

Hagati aho igisirikare cya Taiwan na cyo cyatangaje ko kitazakomeza kureberera, ahubwo ko kizasubiza u Bushinwa mu gihe gikwiriye.

Bimwe mu bihugu bikora ku Nyanja ya Pasifika na byo byagaragaje uruhande bibogamiyeho, aho Koreya y’Epfo n’u Buyapani ku ruhande rwa USA na Taiwan byamagana u Bushinwa bukomeje gusatira Taiwan, bivuga ko ibi bikorwa bya gisirikari bizateza umutekano muke muri ako karere.

U Bushinwa bwazengurukije Taiwan ibikorwa byabwo bya gisirikare
U Bushinwa bwazengurukije Taiwan ibikorwa byabwo bya gisirikare

U Burusiya na Koreya ya Ruguru ku ruhande rw’u Bushinwa na byo bivuga ko uruzinduko rwa Pelosi muri Taiwan ari ubushotoranyi bwa Leta zunze Ubumwe za Amerika mu kirwa gifatwa nk’ikigengwa n’u Bushinwa.

Icyakora hari abasesenguzi bagaragaza ko bikiri kure kuba amakimbirane hagati y’u Bushinwa na Taiwan yabyara intambara yeruye, bashingiye ku kuba byasubiza inyuma ubukungu bw’u Bushinwa ku buryo bukomeye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Intambara ya 3 y’isi iratutumba.China nishaka gufata Taiwan ku ngufu,abahanga bemeza ko nta kabuza Amerika na Japan bazatabara Taiwan.N’ibindi bihugu byinshi bigatabara.Bibyare intambara ya 3 y’isi,ubwo noneho bazarwanisha bombes atomiques,isi yose ikaba umuyonga.
Nkuko ijambo ryayo rivuga,imana ntabwo yakwemera ko batwika isi yiremeye.Ahubwo izabatanga utwike intwaro zabo,kandi irimbure n’abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana.Niyo armageddon ivugwa muli bible.Ishobora kuba yegereje iyo urebye ibintu byinshi birimo kubera ku isi biteye ubwoba kurusha kera.

masabo yanditse ku itariki ya: 4-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka