Amabwiriza agenga ubucuruzi bw’ibikoresho byakoze azaca intege abajura

Ubuyobozi bukuru bw’ikigo gishinzwe ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA), buravuga ko kugira amakuru ku muguzi n’ugurisha ibikoresho by’ikoranabuhanga byakoze, bigamije guca akajagari gakunze kugaragara mu bucuruzi bw’ibyo bikoresho.

Kuva tariki 11 Nyakanga 2022, hashyizweho amabwiriza agenga ubucuruzi bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga n’iby’amashanyarazi byakoreshejwe, aho zimwe mu ngingo ziyakubiyemo, harimo kuba ubicuruza agomba kuba afite icyemezo cy’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), kugaragaza inkomoko y’ibyo acuruza n’urutonde rwabyo, gutanga inyemezabwishyu, kugira umwirondoro w’uwo aguze na we igikoresho.

Bamwe mu bakora ubucuruzi bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga bishaje mu Mujyi wa Kigali cyane cyane ibyiganjemo amatelefone, bavuga ko uburyo bwo kwandika abaje kuzigurisha bizafasha guca intege abakunze kubazanira ibyo bikoresho byibwe.

Uwitwa Sosthene ukora ubucuruzi bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo na za telefone ahazwi nko ku iposita mu Mujyi wa Kigali, avuga ko uburyo basigaye bakoresha bwo kwandika abaje kugurisha za telefone n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga hari icyo byabafashije.

Ati “Ni uburyo bwo guca akajagari n’ubujura, byanatwongereye umutekano ku bantu bagendaga babura ibintu byabo, kuko ari uburyo bwiza bwo gukorana n’abantu babuze ibintu byabo kugira ngo babibone, kuko iyo umuntu aje kugurisha telefone tukamusaba indangamuntu cyangwa ikindi cyangombwa kimuranga ntakibone, dukorana n’inzego z’umutekano, iyo telefone igashyikirizwa inzego z’umutekano, kuko umutekano wayo uba utizewe”.

Ibi bije nyuma y’uko usanga inzego z’umutekano zigezwaho ibirego bijyanye n’ibikoresho binyuranye by’ikoranabuhanga byibwe, kandi akenshi ibyibwe bikaba bihita bisubizwa ku isoko bigacuruzwa kuri ba bacuruzi bagurisha ibikoresho byakoze.

Kuva umunsi amabwiriza yasohokeyeho umucuruzi wese mushya cyangwa ushaka kwinjira muri ubu bucuruzi agomba kubanza gusaba uruhushya akaruhabwa akabona gutangira gukora. Ni mu gihe abasanzwe bakora ubwo bucuruzi bo bahawe amezi atatu kugira ngo bakusanye ibisabwa byose batari bafite, babone gutanga ubusabe bwabo. Ayo mezi atatu azarangirana n’itariki ya 11 Ukwakira 2022.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko n’ubwo hari hasanzwe hariho amategeko n’amabwiriza agenga ubu bucuruzi ariko ayashyizweho afite akarusho.

Ati “Aya mabwiriza afite akarusho kuko igisambo kizajya cyitangaho amakuru, ndetse gitange n’amakuru y’ibyo kibye. Ayo makuru ubundi ntitwayagiraga, twagombaga kugira ngo kibanze kiduhe ayo makuru, ariko ubu ngubu nudashobora gutanga ayo makuru y’icyo ugurishije, ntabwo uzakigurisha, uzashaka uko ukora ubuzunguzayi, kandi ntabwo bwemewe, icyo gihe Polisi izagufata”.

Umuyobozi Mukuru wa RICA, Beatrice Uwumukiza, avuga ko ubucuruzi bwari buriho bwakorwaga mu buryo bw’akajagari kuko bwakorwaga mu buryo budafite umurongo, bikagorana kugira ngo hamenyekane imikorere yabwo.

Ati “Byari byaragaragaye ko buri wese yabyukaga akavuga ati ngiye gushinga iduka ahantu mu nguni runaka, agacuruza ibikoresho byakoreshejwe, birimo amatelefone, mudasobwa, insinga z’amashanyarazi, baba bakuye ahantu haba hatazwi. Ibyo byose byaragaragaye, tuza kubona ko bigenda bitera ingaruka mbi ku baguzi ndetse no kuri ba nyiri ibikoresho, kuko byagurishwaga ariko utazi mu by’ukuri aho urimo kubicuruza yabikuye, ugasanga ni ikibazo gikomeye”.

Kuva aya mabwiriza n’amategeko byasohoka, abacuruzi 14 ni bo bamaze gusaba ibyemezo byo gukora byemewe n’amategeko, bakazemererwa uruhushya rwo gukora imyaka ibiri, nyuma yo gusurwa no gukorerwa ubugenzuzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwiriwe neza? Turabashimira uburyo mudahwema kudutekerezaho ark mwaduha adress yego Rica ikorera na number twababonaho. murakoze

Bizimana claude yanditse ku itariki ya: 28-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka