Karongi: Impanuka y’imodoka ihitanye umukozi w’Akarere
Mu Karere ka Karongi, mu Murenge wa Gitesi mu Kagari ka Kirambo mu Mudugudu wa Kirambo habereye impanuka y’imodoka, umuntu umwe ahita apfa, umushoferi arakomereka.

Umuvugizi wa Polisi mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda
SSP Irere René yatangaje ko uwitabye Imana ari Hitumukiza Robert wari ushinzwe uburezi mu Karere ka Karongi akaba yari agiye mu bugenzuzi bw’ibizamini by’amashuri abanza kuri GS Gashubi.
Icyateye iyi mpanuka ngo ni uko umushoferi yananiwe gukata ikorosi, bituma imodoka ita umuhanda igwa mu manga ireshya na metero 46 uvuye ku muhanda.
Ati “Bagendaga mu muhanda w’igitaka, ikigaragara ni uko hari ikorosi rinini rikaba ryamunaniye kurikatamo bigatuma imodoka ihirima munsi y’umuhanda”.

Umushoferi witwa Nshimyimana Callixte w’imyaka 43 yakomeretse umutwe akaba yahise ajyanwa kwitabwaho n’abaganga ku bitaro bikuru bya Kibuye.
Umuvugizi wa Polisi mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda
SSP Irere René atanga ubutumwa ku bantu batwara ibinyabiziga ko bakwiye kwitonda ndetse bakajya bagendera ku muvuduko wo hasi kuko biri mu byatuma impanuka zigabanuka.
Ohereza igitekerezo
|
Imana imwakire iwayo heza.
Mbabaye ntamuzi.but rest in peace.
Imana imwakire iwayo heza.
Imana imwakire iwayo heza.
Niyigendere Robert wacu.Naruhukire mu mahoro.
May his soul rest in peace, someone said future is mystery.
May his soul rest in peace, someone said future is mystery.
igendere bambe imana iguhe uburuhukiri ,abasigaye mwihangane pe