Yafatanywe amafaranga y’amiganano

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Musanze, tariki ya 12 Nyakanga 2022 yafashe umwe mu bantu bakekwaho gukora no gukwirakwiza amafaranga y’amiganano witwa Hagenimana Jean Marie Vianney w’imyaka 19, afatanwa ibihumbi 42 by’amafaranga y’amiganano ubwo yari agiye kuyabitsa kuri konti ye ya Mobile Money.

Hagenimana yafatiwe mu Mudugudu wa Rugari, Akagari ka Kamwumba, mu Murenge wa Nyange, afungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kinigi.

Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko kugira ngo Hagenimana afatwe byaturutse ku mukozi wa Mobile Money warebye neza ayo mafaranga akabona ari amahimbano, agahita ahamagara Polisi.

Yagize ati: "Polisi ikimara kumenya ayo makuru yahise igera ahabereye icyaha ifata Hagenimana, yemera ko amafaranga yari agiye guha umukozi wa Mobile Money ngo amubikire ari amahimbano, ayo mafaranga akaba yari agizwe n’inoti 8 z’ibihumbi bitanu, n’inoti imwe ya bibiri."

SP Ndayisenga yihanangirije abantu bose bafite ibitekerezo n’ingeso byo guhimba amafaranga kubireka kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko, kandi ko bimunga ubukungu bw’igihugu.

Yashimiye umukozi wa Mobile Money watanze amakuru, aya mafaranga agafatwa ndetse n’uwayakwirakiwizaga mu baturage na we agafatwa, asaba buri muntu wese kujya ashishoza ku mafaranga ahawe, yabona ayashidikanyaho agahamagara Polisi ikamufasha.

Hagenimana yashyikirijwe urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ngo hakurikizwe amategeko.

Ingingo ya 269 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko; Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa na yo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kuki batabazwa aho ayo mafaranga baba bayakuye

kazungu yanditse ku itariki ya: 14-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka