Polisi ikomeje iperereza ku rupfu rw’umwana wa Bazivamo

Polisi yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Arkansas, ikomeje iperereza ku rupfu rw’umwana wa Bazivamo Christophe witwa Hirwa Nshuti Bruce witabye Imana mu ijoro ryo ku wa 28 Kamena 2022.

Kaminuza Hirwa Nshuti Bruce yigagamo
Kaminuza Hirwa Nshuti Bruce yigagamo

Ni urupfu rwateye intimba n’ihungabana ku muryango nyuma y’urupfu rw’umuhungu wabo w’imyaka 23 wigaga muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, muri kaminuza ya Arkansas.

Amakuru y’ukuri ntaramenyekana neza ku rupfu rw’uyu musore, ikaba ari yo mpamvu Polisi yo muri Leta ya Arkansas iri gukora iperereza ku byabaye. Umurambo wa Bruce Hirwa Nshuti, wabonetse hafi y’inyubako abanyeshuri babamo yapfuye.

Bazivamo Christophe, Umunyamabanga mukuru wungirije w’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), akaba ashinzwe ibikorwa bitanga umusaruro n’ibikorwa mbonezamubano akaba ari n’umuyobozi wungirije w’ishyaka FPR Inkotanyi, yemeje urupfu rw’umuhungu we, aho yavuze ko byamuteye ihungabana.

Umuyobozi mukuru wa Sena, Dr Augustin Iyamuremye, yagaragaje ko ababajwe n’urupfu rw’uwo mwana, avuga ko yifatanyije n’abandi mu kababaro. Uyu musore yari mu mwaka wa nyuma mu masomo ye muri kaminuza aho yigaga ibijyanye n’ubumenyi bwa mudasobwa (Computer Science).

Dr Iyamuremye yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter agira ati "Twihanganishije umuryango wa Bazivamo, nimukomere, biragoye kubyakira. sinabona amagambo akwiye yo kubihanganisha, Imana ibabe hafi".

Raporo zabanje zigaragaza ko Hirwa yari kumwe n’inshuti ze basangira mu kigo mu ijoro ryo ku wa 28 Kamena 2022 ahagana saa yine z’ijoro, nuko bose bajya kuryama.

Umurambo we wabonetse mu gitondo tariki 29 Kamena 2022 saa cyenda za mugitondo, hafi y’inyubako za kaminuza.

Bazivamo mu kiganiro yagize ati “Ntibyoroshye kubura umwana mu buryo nk’ubu. Nta kindi kibazo yari afite, nta n’indwara izwi yari afite. Yari ameze neza kandi yari kumwe n’inshuti na bagenzi be ijoro ryabanjirije umunsi bamubonyeho yapfuye ".

Amakuru ya mbere bayahawe n’ubuyobozi bwa kaminuza avuga ko Hirwa yari kumwe n’inshuti ze mbere y’uko batandukana bajya kuryama.

Bazivamo Christophe yavuze ko bababajwe n'urupfu rw'umwana wabo bakaba bategereje ibizava mu iperereza
Bazivamo Christophe yavuze ko bababajwe n’urupfu rw’umwana wabo bakaba bategereje ibizava mu iperereza

Umwe mu nshuti ze yemeje ko Hirwa yagiye mu buriri bwe akazimya itara, gusa batunguwe no kubwirwa mu gitondo ko umurambo we wabonetse ahantu hari urugendo rw’iminota nk’itanu uvuye aho arara. Umurambo wabonywe n’abanyeshuri bigana.

Ubwo inkuru yasohokaga, nta makuru ahagije yari yakabonetse ku byabaye kuri Hirwa, gusa polisi yagenzuraga amashusho ya za camera kugira ngo hamenyekane ibyabaye.

Bazivamo yavuze ko amakuru yari agoye kuyakira ku muryango we, gusa ngo nta yandi mahitamo bafite usibye kurindira ibyo iperereza rizanzura kugira ngo bamenye icyamubayeho.

Inkuru ya KT Press ivuga ko Hirwa yari umuhererezi wa Bazivamo ku mugore we wa kabiri, akaba yari yarapfushije umugore wa mbere n’umwana we w’imfura wari ufite imyaka ibiri n’amezi atatu, muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ubwo yigaga mu Budage.

Umugore we yishwe hamwe n’umukobwa wabo wari ufite amezi abiri, na mushiki we muto hamwe n’umukozi wo mu rugo wabafashaga. Bazivamo nyuma yaje gushyingirwa murumuna w’umugore we wapfuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka