Mbere y’urugamba rwo kubohora Igihugu, habanje ibiganiro birananirana (Ikiganiro na Maj Gen Turagara)

Major Gen Augustin Turagara, Umuyobozi Mukuru w’ikigo cya Gisirikare cya Kanombe, avuga ko inzira y’ibiganiro (Siyasa), iba nziza ariko iyo byanze ukoresha isasu, kubera ko isasu rishobora gutuma byumvikana.

Major Gen Augustin Turagara
Major Gen Augustin Turagara

Ibi yabigarutseho tariki 30 Kamena 2022, mu kiganiro yahaye urubyiruko rwari rwitabiriye inteko rusange y’inama y’igihugu y’urubyiruko yabereye ahazwi nka Camp Kigali, mu Mujyi wa Kigali.

Maj Gen Turagara yavuze ko mbere y’uko ingabo za RPF-Inkotanyi (RPA), zitangiza urugamba rwo kubohora Igihugu, mu 1990, habanje kubaho inzira z’ibiganiro, kugira ngo abari barabujijwe uburenganzira bwabo bwo gutaha bemererwe gusubira mu rwababyaye, ariko inzira zose z’ibiganiro zakoreshejwe ntizagira icyo zigeraho.

Ni ikiganiro cyibanze cyane ku mateka yaranze u Rwanda, mbere na nyuma y’ubukoloni, aho uyu muyobozi mukuru mu ngabo z’u Rwanda, yasobanuriye urubyiruko uburyo mbere Abanyarwanda bari umwe, ku buryo ntawapfaga kubameneramo, bitewe n’uko batabaranaga igihe babaga batewe.

Maj Gen Turagara yavuze ko amacakubiri mu Rwanda yavuye ku bazungu bayabibye binyuze mu gutandukanya Abanyarwanda bari basanzwe bavuga ururimi rumwe, bakaza gutandukanywa hakoreshejwe amoko, kugira ngo biborohere gushwana.

Guhera icyo gihe hatangiye kubaho kutumvikana hagati y’Abanyarwanda bahoze ari bamwe, habaho kuvutswa uburenganzira no kumeneshwa ku ruhande rumwe rw’Abanyarwanda, bibakurizamo kujya kuba impunzi, ku buryo n’abasigaye mu gihugu, nta bwisanzure n’uburenganzira bari bagifite mu gihugu cyabo, nk’uko Maj Gen Turagara yabisobanuye.

Yagize ati “Abatutsi barahunga, bajya hanze, igihugu kiba gito ngo kimera nk’ikirahure usutsemo amazi cyuzuye, kiba gito, ubwo ni ingengabitekerezo ya Habyarimana ngo u Rwanda ntabwo Abanyarwanda barukwirwamo, ahubwo aho bari nibagumeyo, ntacyo babaye. Urwo ni u Rwanda rw’icyo gihe”.

Abanyarwanda bahunze bakomeje kuba mu mahanga gusa igihe kiza kugera bararambirwa, bakomeza gusaba uburenganzira bwabo bwo gutaha mu gihugu cyabo ariko inzira zose z’ibiganiro zikomeza kwanga kugeza igihe bafatiye umwanzuro wo gutaha hakoreshejwe imbaraga nk’uko Maj Gen Turagara akomeza abisobanura.

Yagize ati “Ubundi rero buriya Siyasa ni nziza cyane(politiki cyangwa ibiganiro), ariko iyo inaniranye haba isasu, buriya isasu rirakuzibura ukumva, umuntu arakubwira, akakubwiza ururimi, akaguhendahenda, tukavugana, ugasubira, ukongera, ariko iyo byanze, ufite ukuri ufite impamvu, ubwo isasu iyo rije, riraza rikakuzibura amatwi”.

Muri icyo kiganiro umuyobozi Mukuru w’ikigo cya Gisirikare cya Kanombe, yavuze ko ari Jenoside yakozwe cyangwa ababohoye u Rwanda byakozwe n’urubyiruko.

Yagize ati “90% uko twari tumeze rwari urubyiruko, byakorwaga n’urubyiruko, n’abicaga abantu mu Rwanda, bakoresheje urubyiruko. Urubyiruko rwakoze Jenoside, urundi rubyiruko ruhagarika Jenoside, urubyiruko rufite imbaraga zikomeye cyane, ni mwebwe buzima bw’Igihugu”.

Aha kandi ni ho Maj. Gen Turagara yongeye kwibutsa urubyiruko ko rufite uruhare runini ku gihugu cyabo, nk’uko akomeza abisobanura.

Ati “Mwebwe abari hano mukwiye kubyumva, na bagenzi banyu, urubyiruko rwari mu gihugu rwishe Abatutsi, urubyiruko rwari hanze rutabaye Abanyarwanda bose, byose ni urubyiruko, icyo gice kirangiye, haza igihe gikomeye cyane, abanyamahanga bavuga ko u Rwanda rutakiriho rukwiye kugabanywa ibihugu bituranye bakarugabana”.

Maj Gen Turagara avuga ko nyuma ya Jenoside u Rwanda rwanyuze mu bihe bikomeye kubera ko bitari byoroshye bitewe n’uko hari igice cy’abantu bari barabuze ababo, hari ikindi kirimo gutaha, ndetse n’abandi barimo guhunga kubera amahano bari bamaze gukora, ndetse bageze n’aho bahungiye bashinga umutwe w’inyeshamba wakomeje guhungabanya umutekano w’Igihugu, ari na byo byatumaga ibihugu by’amahanga byifuzaga kugabana u Rwanda.

Ati “Ariko ikintu bibeshye ni kimwe, bibeshyaga ku ngufu za RPA, icyo ni cyo kintu cyabihishe kuva kera, bibeshye kuri izo ngufu ntibazimenya ko zihari, icyakurikiyeho ni ukubaka Igihugu kimeze gutyo, kirimo ibibazo nk’ibyo ntabwo byari byoroshye, ariko kubera Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’impano Imana yabahaye, kuko nta wundi wari gushora ibyo bintu ngo abishyire ku murongo ngo bitungane”.

Kubaka Igihugu byarakomeje n’ubwo bitari byoroshye, ariko kubera ubuyobzi bwiza butangira kugenda bumenya ubuzima bw’abagituye kugeza uyu munsi, aho gisigaye gitangarirwa n’amahanga atarifuzaga ko u Rwanda rwakongera kubaho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kurikira ibindi muri iki kiganiro:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka