Bangladesh: Abantu 8 baguye mu mpanuka y’indege yari itwaye intwaro
Abantu 8 baguye mu mpanuka y’indege yabereye mu Bugereki yari itwaye intwaro izijyanye muri Bangladesh.
Televiziyo y’Igihugu cy’u Bugereki yatangaje ko iyi ndege yakoze impanuka igashya igakongoka n’abantu bari bayirimo bose bagahiramo.

Inzobere za gisirikare n’inzobere mu bisasu hamwe n’abakozi bo mu kanama k’u Bugereki k’ingufu za atomike (nikleyeri) basabye abaturiye ahabereye iyi mpanuka kwirinda kuhegera kugira ngo habanze hakorwe ubugenzuzi ko nta ngaruka mbi bahura na zo.
Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) avuga ko iyi ndege yari ipakiye toni 11 z’intwaro, igihaguruka umupilote yasabye kugwa ku kibuga cy’ahitwa Kavala kubera ikibazo cya moteri ariko ntibyashobotse kuko indege yakoze impanuka ataragera kuri icyo kibuga.

Lt Gen Marios Apostolidis, abarizwa mu itsinda rishinzwe kuzimya umuriro ryo mu Karere k’Amajyaruguru k’u Bugereki, yatangaje ko kugeza ubu nta kindi kibazo kiravuka nyuma y’impanuka yabaye mu ijoro tariki ya 16 Nyakanga 2022 gusa agasaba abantu kwirinda kuhegera kugira ngo batagerwaho n’ingaruka z’umwuka waba wahumanyije ikirere cy’aho batuye.
Iyi ndege yagombaga guhagarara muri Jordan, muri Saudi Arabia no mu Buhinde, mbere y’uko igera aho yerekezaga mu murwa mukuru Dhaka wa Bangladesh. Iyi ndege kandi yari iya kompanyi Meridian, y’indege itwara imizigo yo muri Ukraine, nubwo kugeza ubu nta kigaragaza na kimwe ko hari aho bihuriye n’intambara yo muri Ukraine.
Ohereza igitekerezo
|