#CHOGM2022: Uko imihanda ikoreshwa kuri uyu wa 23 Kamena 2022 i Kigali

Mu rwego rwo koroshya ingendo z’abashyitsi bari kugera mu gihugu n’abandi bitabira inama y’umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (CHOGM) n’ibindi bikorwa bijyanye na yo, bibera mu mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Kane tariki 23 Kamena 2022, imihanda ikurikira ntizaba ifunze ku rujya n’uruza rw’ibinyabiziga ariko abakoresha umuhanda barasabwa gutanga inzira bakabererekera abitabiriye inama bagatambuka.

Hari umuhanda wa Serena Hotel - Payage - Sopetrade - Kimihurura - Gishushu - Kisimenti- Giporoso - Ku Cya Mitsingi - Nyandungu - Mulindi - Inyange - Intare Arena.

Umuhanda uva ku kibuga cy’indege - Giporoso - Kisimenti - KCC - Kimihurura - Sopetrade - Payage - Serena Hotel.

Umuhanda uva ku kibuga cy’indege - Kabeza - Giporoso - Kisimenti - KCC - Kimihurura - Sopetrad - Payage - Serena Hotel.

Umuhanda uva Serena Hotel - Sopetrad - Kimicanga - Kacyiru - Kigali Public Library.

Umuhanda Kigali Public Library - Telecom House - KCC.

Umuhanda wa Kisimenti - BK Arena.

Umuhanda wa Prince House - Sonatube - Kicukiro Centre - Nyanza - Gahanga Cricket Ground.

Abakoresha umuhanda baragirwa inama yo gukoresha indi mihanda yo mu byerecyezo bikurikira:

Abava i Kabuga cyangwa mu ntara y’Iburasirazuba bakoresha umuhanda wa Musambi - Umuhanda uca inyuma ya Parking ya Intare Arena - Mulindi - Gasogi - Musave - Special Economic Zone - Kwa Nayinzira - Kimironko - Controle technique - Nyabisindu - Gishushu - Kabuga ka Nyarutarama - Utexrwa - Kinamba.

Mulindi - Kanombe - Ikigo Nderabuzima cya Nyarugunga - Busanza - Itunda/Rubirizi - Kabeza - Niboye - Kicukiro Centre - Kwa Gitwaza - Rwandex - Kanogo - Kinamba.

Kinamba - Yamaha - Gereza - Onatracom.

Nyanza - Rebero.

Abakoresha imodoka bashobora kwambukira mu mahururo y’imihanda ahari inyuguti ya ’C’ ku ikarita igaragaza uko imihanda ikoreshwa ari ho kuri Payage, Gishushu, Kisimenti, Prince House, Nyandungu, kuri 15 no ku Mulindi.

Polisi y’u Rwanda irasaba abakoresha umuhanda kwihanganira izi mpinduka no gukomeza kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga imikoreshereze y’umuhanda mu rwego rwo kwirinda impanuka.

Abapolisi bazaba bari ku muhanda kugira ngo babayobore.

Ugize ikibazo wahamagara kuri 9003 (ku buntu) cyangwa 0788311155.

Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka