U Rwanda rugiye kwakira inama y’Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye (EASF)

Abayobozi bakuru bashinzwe umutekano n’amahoro mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, bazateranira i Kigali mu Rwanda kuva tariki 14 kugeza ku ya 18 Ukuboza 2020 aho bazitabira inama z’inzego nkuru zirimo inama izahuza impuguke mu by’umutekano izakurikirwa n’ iy’abayobozi bakuru b’Ingabo n’Umutekano, ndetse n’iya ba Minisitiri b’Ingabo n’ab’Umutekano b’ibihugu bigize Umutwe w’Ingabo z’Afurika y’Iburasirazuba uhora witeguye (EASF).

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda, intego nyamukuru y’iyi nama izamara iminsi itanu ni ugutegura uburyo bwo kurwanya iterabwoba ryagiye ryigaragaza, nyuma y’ibitero byibasiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku itariki 11 Nzeri 2001. Ibi bikorwa by’iterabwoba bibangamiye umutekano w’akarere n’amahanga muri rusange.

Nk’umuryango uhuza akarere ufite inshingano zo kubungabunga amahoro n’umutekano mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Umutwe w’Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye (EASF) ni umwe mu mitwe itanu igize Ingabo za Afurika zihora ziteguye (African Standby Force/ASF) zigizwe n’abasirikari, abapolisi ndetse n’abasivili aho kimwe mu byo bashinzwe ari uguhangana n’ibikorwa bihungabanya umutekano.

Ibi byiciro byose bihora byiteguye kugira ngo bitabare byihuse mu gihe gikwiye hagendewe ku mabwiriza agena gutabara aho rukomeye mu bikorwa byo gushyigikira amahoro mu karere.

EASF igizwe n’ibihugu icumi birimo u Burundi, Comoros, Djibouti, Ethiopia, Kenya, u Rwanda, Seychelles, Somalia, Sudani na Uganda. Kuva muri Mata 2013, Repubulika ya Sudani y’Epfo yitabira ibikorwa by’uyu muryango nk’indorerezi ikaba izagirwa umunyamuryango mu bihe biri imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka