Kamonyi: Polisi yafashe abakekwaho gutema no gutega abaturage bakabambura

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Rukoma, ku wa Gatanu tariki ya 04 Ukuboza 2020 yafashe Uwizeyimana Samuel w’imyaka 21,Tuyishimire Jean de Dieu w’imyaka 21, Uwiringiyimana Samuel w’imyaka 20 na Nayituriki Claude w’imyaka 22.

Aba bari mu itsinda rimwe na Rwakayiro Cesar uherutse gufatwa na Polisi tariki ya 28 ugushyingo 2020 nyuma y’amakuru yari amaze gutangwa n’umuturage, yandikiye Polisi kuri Twitter avuga ko Rutabayiro yitwaza ko ari umukire aho atuye agahohotera abaturage. Uyu Rutabayiro tariki ya 26 ugushyingo, yari yatemye mu mutwe uwitwa Ndagijimana Emmanuel akoresheje umuhoro.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire avuga ko nyuma yo gufata Rutabayiro, Polisi yakomeje iperere iza gusanga yari afite itsinda ririmo na bariya basore 4 bafashwe tariki ya 04 Ukuboza. Aba bose, abaturage bakaba babavugaho gutega igico abantu bakabambura amafaranga n’ibindi bafite, bitwaje imbwa n’imihoro.

Yagize ati “Rutabayiro amaze gufatwa twakomeje iperereza tugendeye ku makuru y’abaturage, dusanga yari afite itsinda ririmo bariya basore bane twafashe. Bategaga abaturage bakabambura ibyo bafite bifashishije imbwa n’imihoro. Bakoreraga urugomo abaturage harimo no kubatemesha imihoro. Ibikorwa byabo babikoreraga mu Midugudu ya Gahungeri, Nyamabuye na Murambi yose yo mu Kagari ka Giheshyi mu Murenge wa Rukoma.”

SP Kanamugire akomeza avuga ko bariya basore bane bafashwe nyuma y’aho tariki ya 28 Ugushyingo, Uwizeyimana Samuel w’imyaka 21 na Tuyishimire Jean de Dieu w’imyaka 21 bari bakubise banakomeretsa mu mutwe umuturage witwa Muragijimana Eric bakoresheje imihoro. Gusa abo batemye bose nta witabye Imana. Usibye ko atari urugomo gusa bakoraga.

Ati “Bariya basore bafite itsinda ryategaga abaturage rikabambura amafaranga ndetse bakabatema n’imihoro. Ibyaha byabo babikoreraga mu midugudu twavuze haruguru, ku makuru dufite ni uko ibyo bikorwa babikoreraga abantu baturutse ahandi hantu batari abo muri iriya midugudu.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yavuze ko nta muntu wakora ibyaha ngo abure gufatwa, ndetse nta n’umuntu wakwitwaza icyo aricyo ngo ahohotere abandi, kuko nta muntu uri hejuru y’amategeko. Yasabye abaturage kwirinda umuco wo guhishirana ahubwo bakajya bihutira gutanga amakuru hakiri kare.

Yagize ati “Hari bamwe twagiye tubona bandika mu binyamakuru bavuga ngo bariya basore ni ibihazi ngo na Leta yarabananiwe ariko siko bimeze. Nta muntu uri hejuru y’amategeko. Hakozwe iperereza ryimbitse ndetse bamwe muri bariya basore barafashwe bashyikirizwa ubutabera kandi n’abasigaye nabo bazafatwa. Amakuru dufite ni uko ryari itsinda rinini.”

Yakomeje avuga ko Rwakayiro we yamaze gushyikirizwa ubutabera arimo kuburanishwa, ni mu gihe na bariya 4 bafashwe tariki ya 4 Ukuboza bamaze gushyikirizwa urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakorerwe idosiye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 168 ivuga ko Kwiba hakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho bihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Ingingo ya 121 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW). Iyo icyaha cyakorewe umwana, umubyeyi, uwo bashyingiranywe cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere ye ku mubiri cyangwa mu bwenge, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka umunani (8) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).

Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byagambiriwe, byategewe igico, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Hari nabandi bita badodiye we yamaze abantu nimudutabare nomugisenyi haracyaribirara nyinshi mudufashe mbifurije umwaka mushy muhire

nitwa Kelly yanditse ku itariki ya: 15-12-2020  →  Musubize

Uriya muhanda wa Muhanga-Nyange- Rubengera niho navugaga ko harimo abajura batega amamodoka ndetse n’abagendesha amaguru.Police yacu yadufasha bakahagenzura nibura kuva SAA 21h00 kuzamura mumasaha akuze.kandi kubera mumuhanda utanameze neza nabyo byarebwa mugihe wazanakorwa bazibuke rwose bazashyireho Amatara yo kumuhanda bizagabanya uwo mutekano mucye.kandi dusabe n’Abatwara imodoka bareke amarangamitima kubantu basaba rifuti mumasaha y’ijoro, rifuti nibazireke kuko harimo abajura. Police murakoze kudufasha.

Uwihanganye Emmanuel yanditse ku itariki ya: 8-12-2020  →  Musubize

Abagizi banabi bose mutwereka bambaye agapfukamunwa mwagiye muberekana batatwambaye abantu bakabamenya. Ababazi bakavuga nibindi bari babaziho

Jeph yanditse ku itariki ya: 7-12-2020  →  Musubize

Police turayishima cyane. Nagirango mbasabe nubundi badufashe gufata bagenzi babo babajura bakorera mumuhanda hariya hafi ya Nyange. Aha naho harimo abajura batega imodoka mumasaha ya Ni joro. Baba bitwaje amabuye n’ibyuma. Murakoze ubu bitumwa mubutugereze kuri Police yacu

Uwihanganye Emmanuel yanditse ku itariki ya: 7-12-2020  →  Musubize

Police turayishima cyane. Nagirango mbasabe nubundi badufashe gufata bagenzi babo babajura bakorera mumuhanda hariya hafi ya Nyange. Aha naho harimo abajura batega imodoka mumasaha ya Ni joro. Baba bitwaje amabuye n’ibyuma. Murakoze ubu bitumwa mubutugereze kuri Police yacu

Uwihanganye Emmanuel yanditse ku itariki ya: 7-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka