Polisi yerekanye abantu batatu bakekwaho kwiyitirira Polisi bakiba abaturage
Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abagabo batatu bakekwaho kwiyita abayobozi ba Polisi mu turere (District Police Commanders), bagahutaza abaturage babambura amafaranga.
Babiri muri aba bagabo batuye mu Karere ka Gicumbi bakaba barafatiwe mu cyuho bashaka kwaka ruswa y’amafaranga ibihumbi 100 umucuruzi w’inzoga witwa Nyiransekanwa Jean de Dieu, bavuga ko bamufashe yarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.
- Nyiransekanwa Jean de Dieu asobanurira abanyamakuru uko abo bantu bamusabye ruswa
Undi arakekwaho kwiyitirira urwego rwa Polisi rutanga icyemezo cyo gutwara ibinyabiziga aho yatekeye umutwe umubyeyi witwa Uwera Marie Chantal akamuha amafaranga amwizeza kumuha uruhushya rw’agateganyo (permis provisoire).
- Uwera Marie Chantal na we ngo bamwatse amafaranga bamwizeza kumuha perimi
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko bagiye kubashyikiriza ubugenzacyaha, bagatangira gukurikiranwa, bahamwa n’ibi byaha bakazahabwa ibihano birimo igifungo cy’imyaka itatu.
- Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera
Byinshi kuri aba bagabo mwabisanga muri iyi Video:
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|