Polisi irizeza umutekano usesuye abazitabira imurikagurisha rya 23

Polisi y’u Rwanda yamaze impungenge abantu bazitabira imurikagurisha riteganyijwe gutangira tariki ya 11 Ukuboza rikazarangira tariki ya 31 Ukuboza 2020, aho risanzwe ribera i Gikondo mu Karere ka Kicukiro.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Gatatu tariki ya 09 Ukuboza 2020 ku cyicaro cy’urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF), umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Polisi(CP) John Bosco Kabera yavuze ko abazitabira imurikagurisha bazagira umutekano usesuye ariko na bo bakabigiramo uruhare.

CP Kabera yavuze ko Polisi y’u Rwanda izaba ifite ibiro mu imurikagurisha, biteguye gufasha umuntu wese ugize ikibazo cy’umutekano. Yasabye abantu kuzajya bagana Polisi kandi bagatanga amakuru bakoresheje umurongo wa telefoni 0788311177.

Yagize ati “Mu rwego rwo gukomeza gufasha abaturage mu bijyanye n’umutekano, Polisi y’u Rwanda izaba ifite sitasiyo yayo ahazabera imurikagurisha. Abapolisi bazajya baba biteguye gufasha abantu, bashobora kuza kuhashakira ibyangombwa byatakaye ndetse kandi bakanabirangisha.”

CP Kabera yibukije abantu ko n’ubwo hagiye kuba imurikagurisha bidakuyeho ko tukiri mu bihe byo kurwanya icyorezo cya COVID-19. Yasabaye abantu kuzubahiriza amabwiriza yose uko yakabaye nk’uko tumaze amezi 9 tuyubahiriza.

Ati “Hari abajya babona Leta yagize ibikorwa bimwe na bimwe ifungura bagatangira kudohoka ku ngamba zo kwirinda COVID-19. Siko bimeze kuko ingamba zizubahirizwa no mu imurikagurisha, abantu bazajya bambara agapfukamunwa neza uko bisanzwe, guhana intera ni ngombwa, kugira isuku bakaraba amazi meza n’isabune mbere yo kwinjira ahabera imurikagurisha n’andi mabwiriza.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yanibukije abantu ko nta mwana uri munsi y’imyaka 12 wemerewe kuzaza muri iri murikagurisha. Yaboneyeho gusaba ababyeyi n’abandi bafite inshingano zo kwita ku bana kutazagira uza guteza umuvundo abeshya ko umwana arengeje imyaka 12. Yabibukije ko uwo bizagaragaraho azafatirwa ibihano.

CP Kabera yasabye abantu kuzirinda impanuka zo mu muhanda kugira ngo bave cyangwa bagere iyo bajya amahoro. Yavuze ko hazaba hari abapolisi bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda bafasha abaje mu imurikagurisha. Hazaba hari kandi n’abapolisi bo mu ishami rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi z’umuriro.

Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda(PSF), Ruzibiza Stephen yasobanuriye itangazamakuru ko abana bari munsi y’imyaka 12 batemerwe kuzaza mu imurikagurisha nk’uko byari bisanzwe ku mpamvu zo kubarinda kuba bakwandura icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati “Serivisi zose zajyaga zihabwa abana bari munsi y’imyaka 12 twazikuye mu imurikagurisha kubera ko zifite ibyago byinshi byo kwanduza abana COVID-19. Byagorana kuba wazana umwana hanyuma ukamubuza ko bamusiga amarange, ukamubuza kujya mu byicungo cyangwa kumushyirira umwuka mu bipulizo. Hari n’abacuruzaga zimwe muri serivisi zisaba kugirirwa isuku basabye ko byakurwamo kuko byabahenda.”

Biteganyijwe ko iri murikagurisha rizafungurwa ku mugaragaro tariki ya 15 Ukuboza 2020, kugeza ubu abantu 373 ni bo bamaze kwiyandikisha kuzaryitabira mu gihe hari hateganyijwe abagera kuri 400. Abanyamahanga bamaze kwemeza ko bazaza ni 72 bazaturuka mu bihugu 12.

Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka