Ngororero: RIB irashakisha Nikombabona ukekwaho gusambanya umwana

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rurashakisha uwitwa Ikuzwe Nikombabona Innocent, ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana agahita acika.

Mu butumwa bwanyujijwe kuri twitter, RIB yatangaje ko uwo Nikombabona ari mwene Bahindebya na Niyonzima Daphrose, wavutse tariki 10 Gicurasi 1984.

RIB ivuga ko uyu mugabo icyaha akekwaho yagikoreye mu Mudugudu wa Mitabo, Akagari ka Gaseke, mu Murenge wa Kabaya, ho mu Karere Ngororero, ku itariki ya 13 Mata 2020.

Uru rwego rwasabye abaturage ko uwamubona yatanga amakuru y’aho aherereye kuri Sitasiyo ya RIB cyangwa iya Polisi imwegereye, cyangwa se agahamagara ku murongo wa RIB utishyurwa 166, cyangwa Polisi 112.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uwo mugabo nashakishwe ahanwe byi ntangarugero kuko birakabije gusambanya abana.murakoze

ntirenganya yanditse ku itariki ya: 25-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka