Minisitiri Busingye yashimiye Polisi uko ikomeje kwitwara yuzuza inshingano zayo

Mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 03 Ukuboza 2020 ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru habereye inama nkuru ya Polisi. Ni inama yari iyobowe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye, akaba ari na we ufite Polisi y’u Rwanda mu nshingano ze. Minisitiri Busingye yari kumwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza n’abandi bayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda.

Iyi nama ihuza abayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda, abayobozi b’amashami ya Polisi y’u Rwanda, abayobozi ba Polisi mu Ntara z’Igihugu, mu turere, n’abandi batandukanye.

Afungura ku mugaragaro iyi nama, Minisitiri Busingye yabanje gushimira ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda butegura iyi nama, abasaba kuzashyira mu bikorwa imyanzuro yose iza gufatirwamo.

Minisitiri Busingye yasubije amaso inyuma ashimira Polisi y’u Rwanda uko ikomeje kuzuza inshingano zayo kuva mu mwaka wa 2000 ubwo yashingwaga, ibi kandi bikaba bishimangirwa n’ubushakashatsi bwagiye bukorwa.

Yagize ati «Abaturarwanda bakomeje kwishimira serivisi nziza z’inzego z’umutekano, ibi bikaba bigaragazwa n’ubushakashatsi bukorwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB). Iyo mikorere myiza ituruka ku bwitange abapolisi bagaragaza mu kazi ka buri munsi ko kurinda umutekano w’abaturarwanda n’ibintu byabo.»

Yakomeje agaruka ku bimaze gukorwa na Polisi y’u Rwanda mu kwegereza serivisi nziza abaturarwanda harimo no kurwanya impanuka zo mu muhanda.

Ati «Mu kurushaho kwegereza abaturarwanda serivisi, Polisi y’u Rwanda iherutse gushyiraho ibigo 3 mu turere twa Huye, Rwamagana na Musanze byo gupima ubuziranenge bw’ibinyabiziga mu rwego rwo kwirinda impanuka zihitana ubuzima bw’abantu. Ibi bikaba byiyongeraho umushinga wo kongera za ’camera’ mu muhanda zizafasha kurwanya umuvuduko mwinshi w’ibinyabiziga wo ntandaro y’impanuka nyinshi zigaragara mu muhanda.”

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta yanagarutse ku ruhare rwa Polisi y’u Rwanda ikomeje kugaragaza mu kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Aho ikora ubukangurambaga mu kurwanya iki cyorezo ndetse no kurwanya ibikorwa byose bituma gikwirakwira, yashimiye abapolisi anabibutsa ko icyorezo kigihari abasaba gukomeza akazi keza bakora ko guhangana nacyo.

Minisitiri Busingye yagaragaje ko n’ubwo u Rwanda rufite umutekano usesuye hakigaragara bimwe mu byaha bihungabanya umutekano. Yibutsa Polisi y’u Rwanda ko ari ngombwa gukomeza gukorana n’abaturage babakangurira kwirindira umutekano batangira amakuru ku gihe.

Minisitiri Busingye
Minisitiri Busingye

Ati “N’ubwo Igihugu cyacu gifite umutekano usesuye, haracyari byinshi byo gukora kugirango twuzuze inshingano zacu neza harimo guhangana n’ibibazo by’umutekano muke uterwa n’ibyaha byambukiranya imipaka ndetse n’ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Akazi ka Polisi gasaba gukorana n’izindi nzego ndetse n’abaturage kugira ngo gakorwe neza. Mushyire imbaraga nyinshi mu guhugura abaturage kugira ngo himakazwe ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu kwirindira umutekano no gutangira amakuru ku gihe.”

Minisitiri Busingye yibukije abapolisi ko iteka mu bikorwa biharanira umutekano bagomba kuzirikana gukora akazi mu buryo bunoze, bwubaha ikiremwamuntu kandi butarengera amategeko, kandi igihe habaye kurengera amategeko ababigizemo uruhare bakabibazwa kugira ngo umuturage abashe iteka gutandukanya igikorwa cy’umupolisi ku giti cye cyarenze ku mategeko na Polisi ubwayo nk’urwego.

Yanibukije abaturage kujya bakoma urusyo n’ingasire ku mvungo bagira ku bijyanye n’ifatwa n’ifungwa igihe umuntu afunzwe akekwaho ibyaha.

Yagize ati “Nagira ngo kandi mvuge ku bibazo bikunze kugarukwaho by’ifatwa n’ifungwa ry’abakekwaho ibyaha, hashyirwa mu majwi inzego za Polisi, RIB n’Ubushinjacyaha ko zifata zigafunga abantu benshi, ko zikoresha gufunga kandi zagakoresheje izindi nzira ngo kandi hari ubucucike mu magororero yacu, n’izindi mvugo nkizo, izi mvugo ntizuzuye. Zikwiye gukoma urusyo zigakoma n’ingasire. Dukwiye iteka kurebera hamwe ishusho rusange y’umutekano, ibyaha n’ikurikirana ryabyo mu Rwanda n’uko abaturage babibona cyangwa babyakira. Iya mbere ni uko umutekano w’abantu n’ibyabo, kudakorerwa ibyaha, bito cyangwa bikomeye, abanyarwanda n’abaturarwanda bamaze kubigira uburenganzira ndakuka, byabaye ihame. Umuntu wese wishora mu byaha, bito cyangwa bikomeye, aba ahungabanya iryo hame n’ubwo burenganzira.”

Muri iyi nama nkuru ya Polisi y’u Rwanda, umuyobozi mukuru wa Polisi, IGP Dan Munyuza yavuze ko imibereho n’imikorere myiza by’abapolisi bikomeje kwitabwaho, bahabwa amahugurwa atandukanye agamije kubongerera ubumenyi no gushakirwa ibiro, amacumbi, ibikoresho n’ibindi.

IGP Dan Munyuza
IGP Dan Munyuza

Yagarutse ku myitwarire iranga abapolisi aho yagaragaje imibare y’abagiye gusezererwa kubera imyitwarire itari myiza.

Ati "Nubwo hashyirwamo imbaraga nyinshi ngo iyo mibereho irusheho kuba myiza, hari bamwe mu bapolisi bakigaragaraho imyitwarire itanoze harimo kwaka no kwakira ruswa. Muri uyu mwaka wa 2020 abapolisi bagaragayeho imyitwarire mibi ni 425, bakaba barahanishijwe kwirukanwa muri Polisi y’u Rwanda, iyi mibare ni mike ugereranyije n’iy’umwaka ushize wa 2019 aho hirukanwe abapolisi 587.”

IGP Dan Munyuza yagaragaje ko abaturage bagikomeje gukora ibyaha mu buryo butandukanye aho imibare y’abafashwe bakekwaho gukora ibyaha mu mezi 11 y’uyu mwaka turimo gusoza ari myinshi kuberako akenshi icyaha kimwe cyo gukubita no gukomeretsa, ubujura n’ibiyobyabwenge usanga akenshi gihuriwemo n’abantu barenga umwe.

Ati “Mu mezi 11 (Mutarama – Ugushyingo) abakekwaho ibyaha barenga ibihumbi 45,380 barafashwe ndetse bashyikirizwa ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakorwe iperereza, abo bihama bahanwe hakurikijwe amategeko. Muri bo 18,673 bafungiwe ibyaha byo gukubita no gukomeretsa, 17,221 bafatiwe mu byaha by’ubujura, 4,229 bafungiwe gusambanya abana naho 5,257 bakurikiranweho gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge.”

IGP Munyuza yanavuze ko Polisi y’u Rwanda yakajije ingamba zo kurwanya impanuka zo mu muhanda aho mu mwaka ushize wa 2019 mu mezi 11 hari habaye impanuka 622 zihitana ubuzima bw’abantu 684. Ni mu gihe mu mezi 11 y’uyu mwaka wa 2020 hamaze kuba impanuka zikomeye 561 zahitanye ubuzima bw’abantu 609.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka