Barashakisha uko amazi ava muri Nyabihu atakomeza gusenyera ab’i Musanze

Abaturage bo mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze barasaba Leta gukemura ikibazo cy’amazi akomeje kubatera mu ngo zabo mu gihe imvura yaguye, akabasenyera ndetse akangiza n’imyaka yabo.

Ayo mazi atera abaturage mu ngo akabasenyera
Ayo mazi atera abaturage mu ngo akabasenyera

Abazahajwe n’ayo mazi ni abo mu Kagari ka Sahara mu Murenge wa Busogo no mu Murenge wa Gataraga. Abo baturage babwiye Kigali Today ko iyo imvura yaguye babaho bahangayitse.

Umwe muri bo witwa Mukashema Collette yagize ati “Iyo imvura iguye mu ijoro tumenyereye kubyuka tukava mu nzu tukajya ahantu hirengeye ngo amazi atadutwara, iyo ayo mazi acishije make dusubira mu nzu, atacisha make hakaba abasenyewe, n’imyaka mu murima ikagenda, ugasanga ubuzima bwacu bwose ni uguhangayika”.

Mugenzi we yagize ati “Njye aya mazi amaze kunsenyera inzu ebyiri, imyaka duhinga iratwarwa tukugarizwa n’inzara, mbese iki kibazo ntabwo twabasha kucyikemurira Leta itadufashije”.

Abo baturage bavuga ko kugira ngo ayo mazi bayakire ari uko hakubakwa inzira nini ikumira ayo mazi kujya mu ngo no mu myaka y’abaturage, bitaba ibyo bakaba babaha ingurane bakimuka mu rwego rwo kurengera ubuzima.

Umwe muri bo ati “Leta nikore umugende munini amazi abone inzira anyuramo areke kujya mu ngo no mu mirima yacu aho akomeje kwangiza imyaka duhinga.

Iyo imvura yaguye aza aya mazi aza ari menshi akangiriza abaturage
Iyo imvura yaguye aza aya mazi aza ari menshi akangiriza abaturage

Uwitwa Ndagijimana ati “Leta ibigizemo ubushake iki kibazo cyakemuka, ni uguca umuyoboro munini amazi akajya ahateguwe aho kudusenyera, njye mbona guca uwo muyoboro ari byo byaba igisubizo aho kutwimura”.

Undi ati “Icyifuzo dufite, uwatugirira neza ntitwabyanga ari ukutwimura ari ugushakira inzira aya mazi byose twabishima, Leta nitabare idukize aya mazi kuko turahangayitse”.

Iki kibazo ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buvuga ko bwatangiye kugikurikirana. Ngo hatangijwe umushinga ugiye gushaka umuti w’icyo kibazo nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kamanzi Axelle.

Yagize ati “Kugira ngo icyo kibazo gikemuke burundu ni uko tugikemurira aho gituruka. Murabizi ko ari amazi ava mu Karere ka Nyabihu, ubu umushinga urakomeje hari habanje gushakira inzira ayo mazi, umushinga ukurikiyeho ni ugukomereza muri Nyabihu aho ayo mazi aturuka, kugira ngo amashyamba ahari yashaje bayasazure kugira ngo amazi najya aza aze nta suri ateza”.

Arongera ati “Uwo mushinga urakomeje kandi uhuriye kuri Minisiteri zinyuranye, ariko ugakurikiranwa n’ikigo gifite amazi mu nshingano. Umushinga urakomeje ni nk’aho ari nabwo ugitangira kugira ngo ariya mazi ashakirwe igisubizo kirambye”.

Uretse kuba ayo mazi akomeje gutera abaturage mu ngo akangiza amazu n’imyaka yabo, hari ubwo afunga n’umuhanda Musanze-Rubavu aho wari utangiye no kwangirika.

Hari ubwo afunga umuhanda Musanze - Rubavu
Hari ubwo afunga umuhanda Musanze - Rubavu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka