Basabye intumwa za rubanda ko ibihano ku cyaha cy’ubujura byakwiyongera
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyagatare barifuza ko ibihano ku bahamijwe n’inkiko icyaha cy’ubujura bwakwiyongera kuko batekereza ko aribwo bwacika.

Babitangaje tariki 02 Ukuboza 2020 mu biganiro bagiranye na bamwe mu basenateri bagize komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano ku ruhare rw’abaturage mu kwicungira umutekano n’imbogamizi zihari.
Ni ibiganiro byabahuje na bamwe mu nzego zishinzwe umutekano w’abaturage ndetse n’abayobozi mu nzego z’ibanze.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare, Ingabire Jenny, yagaragarije ba Senateri ko ibyaha byiganje mu Murenge ayobora ko ari ubujura mu ngo no mu maduka, gukubita no gukomeretsa, amakimbirane mu miryango cyane cyane ashingiye ku mitungo cyane cyane ubutaka.
Umuyobozi w’irondo ry’umwuga mu Kagari ka Nyagatare Muhire Philippe avuga ko ikibazo cy’ubujura gikabije ku buryo hadafashwe ingamba zikomeye cyafata indi ntera.
Avuga ko nk’uko ibihano byazamuwe ku bakoresha ibiyobyabwenge, ko no ku cyaha cy’ubujura byakongerwa kuko aribwo bwacika.
Ati “Ikibazo cy’ubujura kirakabije cyane, bishoboka nk’uko bazamuye ibihano ku bakoresha ibiyobyabwenge n’ubujura bikwiye kuba uko kuko dukunze gufata abantu barekuwe basoje igihano ku bujura. Bakatiwe imyaka myinshi byafasha kuko n’abatekerezaga kwiba babireka.”
Muhire ariko avuga ko ubujura bwacika burundu ari uko n’abagura ibintu byibwe na bo bahawe ibihano bikaze.
Agira ati “Hari ikindi kintu gikwiye kwitabwaho cyane cy’abantu bagura ibyibwe, aba bakwiye guhanwa kurusha abajura kuko abajura babuze aho bagurisha ibyo bibye ntibakongera kwiba.”

Umuyobozi wa komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano muri sena y’u Rwanda, Senateri John Bideri, avuga ko ikibazo cy’ubujura kizwi kuko uturere bamaze kugeramo twose bakibwirwa.
Avuga ko inzego zitandukanye zirimo kubiganiraho ku buryo hazaboneka igisubizo gishimishije.
Ati “Ni ikibazo twabwiwe mu turere tumaze kugeramo twose, inzego zitandukanye zirimo kukigaho abaturage baba bihanganye kuko igisubizo cyiza kizaboneka.”
Senateri John Bideri avuga ko ibyaha bishobora kugabanuka ndetse ababikora bagakumirwa batarabikora mu gihe abaturage bafatanyije n’inzego z’umutekano batanga amakuru ku gihe.
Muri rusange ariko bashimye imikorere y’irondo ry’umwuga kuko rifasha mu kurwanya ubujura.
Uruzinduko rw’Abasenateri bagize komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano barimo ruzagera mu turere 16 tw’igihugu no mu mirenge 32.
Ibizavamo ngo bizagezwa mu nama rusange y’abasenateri hatangwe inama kuri guverinoma ku byaha byagaragaye n’uko byakumirwa.
Ohereza igitekerezo
|