Abajura bamennye ‘ikiryabarezi’ batwara amafaranga yari arimo

Abantu batahise bamenyekana basatuye imashini izwi nk’ikiryabarezi ikinirwaho imikino y’amahirwe iherereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera mu Kagari ka Nyarutarama mu Mudugudu wa Kibiraro ya kabiri, bakuramo amafaranga yari arimo, batwara n’inyama z’inkoko n’ingurube zari ziri mu gikoni cyegeranye n’ahakoreraga icyo kiryabarezi.

Byabaye ku manywa mu masaha yo mu gitondo ku wa Kabiri tariki 01 Ukuboza 2020. Umugabo usanzwe ufite ibikorwa by’ubucuruzi bwo mu gikoni muri ako gace usanzwe unaharara, avuga ko yahavuye mu ma saa moya za mu gitondo agiye gushaka ibyo acuruza ahasiga umukozi w’umusore bakorana.

Uwo mukozi ngo yagiye kuvoma amazi asiga abantu bari hirya aho bakiniraga iyo mikino y’amahirwe, agarutse asanga ntabahari, imashini bayimennye bibye n’inyama z’inkoko n’ingurube zari ziri muri frigo mu gikoni.

Icyakora ibisobanuro by’uyu musore ntibyanyuze ababyumvise, kuko bamwe bakeka ko yaba yarafatanyije n’abo avuga baba barahibye, cyangwa akaba ari we wabikoze, dore ko bikimara kuba na we yahise ava aho hantu aracika.

Kuri telefone avugana n’umukoresha we, uwo mukozi yasobanuye ko yavuye kuvoma, yasanga abo bantu yahasize babibye na we akagira ubwoba agahunga.

Usibye iki kiryabarezi bigaragara ko cyangiritse, birakekwa ko abagisatuye bakuyemo ibiceri by’ijana bibarirwa mu mafaranga y’u Rwanda ari hagati y’ibihumbi 100 n’ibihumbi 60.

Naho mu gikoni ho ngo bahatwaye inkoko esheshatu (inkoko imwe muri icyo gikoni igurishwa amafaranga ari hagati y’ibihumbi bitanu n’ibihumbi bitandatu) n’ibiro 16 by’inyama z’ingurube (ikilo kimwe bakigurisha ibihumbi bitatu).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka