Imurikabikorwa ku byinjizwa mu Bushinwa ryitezweho kongera ibyo u Rwanda rwoherezayo
Kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Ugushyingo 2025, u Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu bitandukanye mu muhango wo gufungura ku mugaragaro imurikabikorwa ku byinjizwa mu Bushinwa (China International Import Expo - CIIE), ririmo kubera i Shanghai muri icyo gihugu, rikaba ryitezweho kongera ibyo u Rwanda rwoherezayo.
U Rwanda rwari ruhagarariwe na Michelle Umurungi, ashinzwe ishoramari (Chief Investment Officer) mu rwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda ndetse na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, James Kimonyo.
Aba bayobozi basuye aho u Rwanda rurimo kumurikira, ndetse bashimira abantu batandukanye bakomeje gusura ibyo rurimo kumurikira amahanga, birimo no kugaragaza amahirwe rufite yabyazwa umusaruro mu bucuruzi n’ishoramari.
Muri iri murikabikorwa ryatangiye kuri uyu wa gatatu, u Rwanda rurimo kumurika ibicuruzwa birimo ikawa, icyayi, ubuki, urusenda, macadamia n’ibindi byoherezwa mu Bushinwa.
Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa, mu itangazo yashyize hanze ku wa Kabiri tariki 04 Ugushyingo 2025, yatangaje ko igiye gushyira umukono ku masezerano yorohereza abahinzi ba avoka kohereza izi mbuto mu Bushinwa, nyuma yo gusanga ibicuruzwa by’u Rwanda bikunzwe muri iki gihugu cyo muri Aziya.
Imurikabikorwa ku byinjizwa mu Bushinwa rifatwa nk’urubuga rw’ingirakamaro kuri ba rwiyemezamirimo b’Abanyarwanda, by’umwihariko ab’urubyiruko n’abagore.
Imibare igaragaza ko kugeza ubu ikawa y’u Rwanda n’urusenda biza ku mwanya wa Mbere, mu bicuruzwa rwohereza mu Bushinwa. Byatumye ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa mu bijyanye n’ibyo u Rwanda rwoherezayo, buva ku gaciro ka Miliyoni 35 z’Amadolari mu 2019 bigera kuri Miliyoni 160,6 z’Amadolari mu 2024 bingana n’izamuka rya 358.86%.
Kugeza ubu kandi u Bushinwa buri mu bihugu bya mbere mu ishoramari ry’ako kanya riva mu mahanga rigashorwa mu Rwanda. Mu 2024 ryageze kuri Miliyoni 460$.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|