Abanyamigabane b’inyubako ya CHIC batangije Ikigo cy’Imari cyo kubitsa no kuguriza
Urwego rw’imari mu Rwanda rumaze kunguka ikigo gishya cy’imari iciriritse, cyitwa CHIC Finance Plc, kikaba giturutse mu banyamigabane b’inzu y’ubucuruzi ikunzwe cyane mu Mujyi wa Kigali, Champion Investment Company, abantu bazi muri macye nka CHIC.
Iyi nzu ya CHIC, iherereye mu Mujyi wa Kigali, umurenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge, hafi y’ibikenerwa byose mu murwa Mukuru w’u Rwanda.
Gasigwa Festus, umuyobozi mukuru wa CHIC Finance PLC yagize ati "Itangizwa rya CHIC Finance Plc rije kunganira gahunda ya Leta y’u Rwanda yo guteza imbere ubukungu bushingiye ku rwego rw’abikorera mu by’imari. Turashaka kuba umufatanyabikorwa wizewe ku bakiliya bacu bagizwe n’ibigo bito ndetse n’ibiciriritse mu rugendo rwabo rw’iterambere."
Gasigwa yasobanuye ko igitekerezo cyo gushinga icyo kigo cy’imari cyaturutse ku banyamigabane bacyo, ari bo bacuruzi, kuko iryo zina ry’icyo kigo rifite aho rihuriye n’inyubako ya CHIC ibarizwa mu Mujyi wa Kigali.
Yagize ati, “ Abanyamigabane ba CHIC Finance Plc ni abacuruzi, batekereje rero gushinga icyo kigo kubera ubunararibonye bafite, bazi ukuntu kubona serivisi z’imari bigora. Ikindi ni uko iyi nyubako ubwayo, ubona ko hari serivisi z’imari zikenewe. Ikindi utakwirengagiza ni uko nk’abacuruzi bazi ko ibigo by’imari byunguka. Burya gucuruza imari birunguka."
Gasigwa yasobanuye ko Ikigo ayoboye cya CHIC Finance Plc cyakira abakiriya bose, yaba abakora ubucuruzi n’ abakora ibindi.
Yagize ati,” Abakiriya ni mwese, abacuruza, abafite imyuga itandukanye bakora, abakorera umushahara, mbese muri CHIC Finance Plc ntawuhejwe. Ubu rero karibu, uze ufungure konti rwose, ubone serivisi z’imari kandi zinoze. CHIC Finance irakora nk’ibigo by’imari bisanzwe bizwi, ariko ikagira intego yo kunoza serivisi y’imari, iyo serivisi iranozwa bitewe no gukora neza kandi vuba. Wagera muri serivisi runaka, niba ari inguzanyo ushaka cyangwa se niba ari ikindi kikujyanyeyo, ukakibona vuba”.
Yakomeje agira ati,” Inguzanyo tuzatanga zizibanda ku nguzanyo z’ubucuruzi, kuko n’abakiriya dutangiriyeho twagura imbago ni aba duturanye hano muri iyi nyubako dukoreramo ya CHIC. Abanyarwanda baravuga ngo ijya kurisha ihera ku rugo, ni ukuvuga ngo turahera kuri aba bacuruzi. Ariko ntabwo duheza n’abandi Ariko hari n’imishinga igoranye kuri twebwe, nk’ubu ntitwavuga ngo twatangira tujya mu mishinga y’ubuhinzi, kuko birasaba ko tubanza tukagira uburambe muri aka kazi twatangiye, tukanagura n’imbago tukagira amashami ahantu hari ubuhinzi…”
Gasigwa yemeza ko CHIC Finance ifite ubushobozi bwo kuzajya itanga inguzanyo ziri mu byiciro bitandukanye, kubera ko itangiranye imari shingiro ya Miliyari zisaga cumi n’imwe, ukurikije ibyo abanyamigabane biyemeje ndetse n’umubare w’abaza kubitsamo ukomeje kwiyongera.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|