Lisansi yarazamutse none n’isambaza ‘zazamutse’
Abaturage bo mu karere ka Karongi mu murenge wa Gishyita bakora uburobyi mu Kiyaga cya Kivu bavuga ko izamuka rya Lisansi na Mazutu ryatumye ibiciro by’insambaza n’amafi, bizamuka bitewe ahanini n’ubwato bwifashishwa mu burobyi n’ubwikorezi bukoresha Lisansi na mazutu.
Abarobyi bavuga ko ubwato bwinshi bukoresha Lisansi cyangwa Mazutu, ku buryo izamuka ry’ibiciro byabyo ryahise rigira ingaruka ku giciro cy’amafi n’insambaza zigurishwa ku masoko.
Umurobyi ukorera ku Kiyaga cya Kivu Rukundo Jean Damour yavuze ko mbere bakoreshaga amafaranga make mu kugura lisansi ijya mu bwato, ariko ubu bikaba byikubye inshuro nyinshi.
Yagize ati :“Iyo Lisansi na mazutu bizamutse, natwe duhita tuzamura ibiciro by’ubwato kuko amafaranga dukoresha aba yiyongereye, bitabaye ibyo twakorera mu gihombo.”
Rukundo avuga ko isambaza zitumye zaguraga 2000frw ku kiro zageze ku 4000frw, mu gihe izaguraga 7000frw zumye zigeze 14000frw.
Ikindi aba barobyi bavuga nuko Insambaza ndetse n’amafi byabaye bike mu mazi muri ibi bihe by’impeshyi.
Gusa amafi yo ngo aboneka ni make cyane ugereranyije n’umusaruro w’ayo babonaga.
Ati “Ku munsi twarobaga nk’ibiro 80kg byabaye bike ariko ubu umuntu ashobora kuroba nk’ibiro 20 cyangwa bikajya munsi”
Bamwe mu basesenguzi bavuga ko izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli rikomeje kugira ingaruka ku mibereho y’abaturage benshi. Igiciro cy’izamuka rya Lisansi na Mazutu kandi cyatumye habaho impinduka nyinshi mu bucuruzi butandukanye byose bikagenda bigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu ndetse n’ubukungu bugahungabana.
Mu gihe ikibazo gikomeje, abaturage bavuga ko bafite impungenge ko nibidakemuka, amafi n’insambaza bishobora gukomeza guhenda kurushaho, bigatuma bamwe babura kimwe mu biribwa by’ibanze byabafashaga kugira ubuzima bwiza no kurya indyo yuzuye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|