Isoko rya Gisenyi rigiye gukorerwamo nyuma y’imyaka 15 ryubakwa

Ubuyobozi bw’ikigo cy’ubucuruzi, RICO, cyahawe kurangiza isoko rya Gisenyi rimaze imyaka 15 ryubakwa, butangaza ko rigiye kwakirwa no gukorerwamo ku itariki 15 Ugushyingo 2025.

Isoko rya Gisenyi rigiye gukorerwamo nyuma y'imyaka 15 ryubakwa
Isoko rya Gisenyi rigiye gukorerwamo nyuma y’imyaka 15 ryubakwa

Twagirayezu Pierre Celestin, umuyobozi wa RICO, avuga ko ubu bamaze kwakira abantu benshi bashaka imyanya mu isoko rya Gisenyi rigeze ku musozo.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, yavuze ko bakiriye abantu benshi baruta imyanya bafite.

Agira ati “Twakiriye abantu benshi baruta imyanya twateganyije, twateganyaga ko tuzakira abacuruzi ibihumbi bine, ariko kubera twongereye inkingi z’inyubako byatumye ubuso bugabanuka, ubu tuzakira abacuruzi babarirwa mu bihumbi bitatu, harimo n’abazakorera ku nyubako iri hejuru ahateganyirijwe utubari na Resitora.”

Twagirayezu avuga ko ari umugisha kuba bashoboye kubaka isoko bakabona abantu bakeneye imyanya, ibi bikaba bitanga umukoro wo gukurikizaho umushinga wo kubaka isoko rya kabiri.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, muri Gashyantre 2025 yari yatangaje ko imirimo ya nyuma yo kubaka iryo soko irimbanyije, ndetse ko ab’inkwakuzi batangiye kurifatamo imiryango.

Yagize ati “Turateganya ko iri soko ukwezi ukwa Gatanu kuzasiga ryarangiye. Tugeze mu mirimo ya nyuma yo gusoza nko gusiga amarangi, gushyiramo ibirahuri, amakaro no gutunganya hanze.”

Mulindwa yatangaje ko Akarere ka Rubavu karimo gutegura amasezerano kazagirana na rwiyemezamirimo uzacunga iri isoko, mu gihe rizaba ritangiye gukorerwamo.

Rwiyemezamirimo ucunga isoko yamaze kuboneka, ndetse n’abahabwa imyanya bamaze kuyibona, rwiyemezamirimo ushinzwe kubaka isoko rya Gisenyi Ing Dukuze Richard, avuga ko tariki 15 Ugushyingo 2025 azashyikiriza isoko abamuhaye akazi ko kuryubaka.

Agira ati “twatangiye gukuraho inyubako irizengurutse kuko twitegura kurishyikiriza abaduhaye akazi, tariki 15 Ugushyingo nibwo tuzaribashyikiriza ritangire gukorerwamo. Dufite imirimo yo kuryitaho kugira ngo umwaka urangiye tubashyirize isoko burundu”.

Isoko rya Gisenyi ryuzuye ritwaye Miliyari 6Frw, harimo Miliyari 2 na Miliyoni 549 yakoreshejwe mu kuryuzuza, mu gihe Akarere ka Rubavu gafitemo imigabane igera muri Miliyari 3Frw.

Intandaro yo kubaka isoko rya Gisenyi

Mu 2010, abatuye n’abagenda mu Karere ka Rubavu, bishimiye umushinga wo kubaka isoko rya Gisenyi rigezweho ahari hasanzwe parikingi y’imodoka zitwara abagenzi.

Abakoreraga ahadakwiye bariruhukije
Abakoreraga ahadakwiye bariruhukije

Ryari isoko rya mbere mu gihugu bitewe n’ubunini, ndetse ryari kugira uruhare mu gukurura abakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka, cyane ko abatuye umujyi wa Goma babarirwa muri miliyoni ebyiri bazaga guhahira mu Rwanda.

Ni isoko ryagombaga guhindura imiturire y’umujyi wa Gisenyi, ndetse rigakurura abikorera benshi bitewe n’ibicuruzwa ryari kwakira, ndetse rikagura umujyi wa Gisenyi mu bucuruzi.

Ni isoko ryari kuba rigeretse inshuro 5 rifite ubushobozi bwo kwakira nibura abantu ibihumbi 5 barihahiramo, mu gihe byari biteganyijwe ko ryari kwegerana na parikingi y’imodoka zitwara abagenzi, mu korohereza abacuruzi barikoreramo.

Ryari rije risimbura isoko rya Gisenyi rishaje, ryubatswe mu 1989 ubu rikorerwamo n’abacuruzi bavuga ko ridahagije, bigatuma abantu bamwe bajya gukorera mu muhanda.

Isoko rya Rubavu rishaje ribarirwamo abacuruzi 850, na bo bakorera mu buzima bubi bwo kwicwa n’izuba no kunyagirwa.

Isoko rya Gisenyi ryari ryishimiwe n’abatuye umujyi wa Gisenyi, bavugaga ko bazahita babona aho gukorera hakavugururwa inyubako z’ubucuruzi.

Intandaro y’idindira ry’isoko rya Gisenyi

Isoko rya Gisenyi ryatangiye kubakwa n’Akarere ka Rubavu muri 2010 hari ingengo y’imari y’amafaranga angana na Miliyari imwe n’igice, icyakora ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko bwaje kunanirwa.

Bahame Hassan wabaye umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, watangije ibikorwa byo kubaka iryo soko, avuga ko habuze ubushobozi bashaka kuriha abikorera mu Karere ka Rubavu, ariko babura amafaranga ngo bakomeze ibikorwa.

Agira ati “Twatangiye gushaka abarikomeza, dushishikariza abikorera ariko habura abarifata”.

Akomeza agira ati “Twatangiye gutecyereza abandi bikorera barifata, tuza kubona sosiyete yitwa ABBA Ltd”.

Bavuga ko ibicuruzwa byabo byangirikaga
Bavuga ko ibicuruzwa byabo byangirikaga

Bahame na komite nyobozi begujwe kubera isoko rya Gisenyi

Bahame avuga ko batangije isoko ariko Akarere kakaza kunanirwa biturutse ku mikoro, rigurishwa Sosiyete ya ABBA Ltd. Ibi nibyo byabaye impamvu yo kweguzwa kwa Sheikh Bahame Hassan n’abayoboranaga na we mu 2015.

Icyo gihe nyobozi y’Akarere mu masezerano yari yagiranye na ABBA Ltd, yavugaga ko igomba gutanga Miliyari imwe na Miliyoni zisaga 300, Njyanama y’Akarere itungurwa no kubona imirimo yo kubaka itangira nta mafaranga yishyuwe Akarere.

Umuyobozi w’akanama kashyiriweho gucukumbura ikibazo cy’igurishwa ry’isoko rya Gisenyi mu nama Njyanama y’Akarere ka Rubavu, Nyamaswa Rukundo Emmanuel, yatangaje ko habayemo amakosa menshi cyane ku igurishwa ry’iryo soko.

Mu byo Nyamaswa yatangaje ko babashije gucukumbura, harimo ko Nyobozi itigeze igisha inama Njyanama kuri iryo gurishwa, kandi ari ko amategeko abiteganya.

Nyamaswa yagaragaje ko basanze haranabaye kugurisha ikindi kibanza gifatanye n’iryo soko aho risanzwe rikorera, yemeza ko hatanzwe n’Akarere ntihishyurwa. Bivuze ko icyo kibanza cyongereweho bitari mu masezerano.

Nyamaswa yavuze ko Inama Njyanama ikimenya ko harimo amakosa, yanditse ibaruwa isaba guhagarika imirimo yo kubaka kuko ABBA Ltd yari yatangiye, nyuma uwari Umuyobozi w’Akarere Sheikh Bahame Hassan, aza kwandika ibaruwa iyivuguruza ivuga ko nta mpamvu ABBA Ltd yahagarika iyubakwa.

Muri iyo baruwa Sheikh Bahame yanditse, yavuze ko haramutse habaye ihagarikwa byashora Akarere mu manza, avuga ko habanza gukorwa iperereza ryimbitse.

Nyamaswa avuga ko baje gutahura nanone ko uwari Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Christopher Kalisa, yanditse urwandiko asaba inguzanyo muri Banki ya BRD igamije kubaka isoko, ayisabira ABBA Ltd kandi itaratanga amafaranga.

Muri Njyanama yo ku wa 27 werurwe 2014, uwahoze ari umuyobozi w’Akarere wungirije Nsengiyumva Buntu Ezechiel, yasabye imbabazi avuga ko ibyo bakoraga byose bahuzagurikaga.

Byatumye abari abayobozi b’Akarere beguzwa ndetse bakurikiranwa n’ubutabera, haseswa n’amasezerano bari baragiranye na ABBA Ltd, kuko bari bagurishije umutungo bwite wa Leta.

Isoko rya Gisenyi ryashavuje abaturage

Abatuye Akarere ka Rubavu ntibakiriye neza kuba isoko babonaga nk’iterambere ry’umujyi rihagarikwa rigahabwa abikorera, basaba ubuyobozi bw’Akarere kubagarurira isoko rikubakwa rikarangira, Akarere katabona ubushobozi, abikorera muri Rubavu bakarihabwa bakaryuzuza.

Iri soko ryari ryaradindiye
Iri soko ryari ryaradindiye

Ibi byatumye sosiyete y’ubucuruzi ABBA yari yahawe isoko ijya mu manza n’Akarere, maze 2017 gatsindira gusubirana isoko.

Ubuyobozi bwashatse ko isoko ryegurirwa abikorera mu Karere ka Rubavu, ariko basanga rigomba kuva mu mutungo wa Leta rikajya mu mutungo w’Akarere, ni ibintu byatwaye igihe kuko byagombaga kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri.

Muri 2017 uwari Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Murenzi Janvier, yasobanuye ko ikibazo cy’idindira ry’isoko cyatewe n’amakosa yakozwe havuka imanza.

Yagize ati “Ririya soko riri mu mutungo rusange wa Leta kandi ubusanzwe Akarere na ko gacunga umutungo bwite wako, habayeho amakosa y’Akarere kagurisha umutungo bwite wa Leta, nibwo habaye ibyemezo bihindura icyo cyemezo nyuma y’uko Minisiteri y’Ubutabera itugiriye inama ko habayeho kwibeshya, nuko dusesa amasezerano’’.

Yakomeje asobanura ko iryo kosa ryabaye, ryatumye rwiyemezamirimo wari wahawe isoko nyuma yo gusesa amasezerano, ajya mu nkiko kugera ubwo Urukiko rw’Ikirenga, rufashe umwanzuro wa nyuma w’uko Akarere gatsinze.

Ati “Rwiyemezamirimo yakomeje no mu rukiko rwa Afurika y’Iburasirazuba, ubu mu gukosora amakosa twasabye ko isoko riva mu mutungo wa Leta rikajya mu mutungo w’Akarere, kugira ngo tuzarihe abikorera, ubu dutegereje ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri, ibisabwa byose twarabitanze.’’

Akarere gatsinze rwiyemezamirimo, tariki ya 7 Gashyantare 2017 isoko risubira mu maboko yako, hakurikiraho inzira yo kurivana mu mutungo wa Leta rigashyirwa mu mutungo w’Akarere, ibintu byamaze gukorwa, hakurikiyeho icyiciro cyo kuryegurira abikorera bagatangira kuryubaka.

Fiat Felin, umwe mu bikorera batuye mu Karere ka Rubavu waharaniye ko isoko ryahabwa abikorera ba Rubavu, ndetse bagakora n’inyigo yagendeweho mu kongera kuryubaka, yatangarije Kigali Today ko rizuzura ritwaye Miliyari ebyiri na Miliyoni 700 (2,700,000,000Frw).

Ni amafaranga yakusanyijwe n’ikigo cya KIVING cyahuje abantu benshi mu Karere ka Rubavu bari bafite ubushobozi bukeya, bakusanya agera kuri Miliyoni 540, mu gihe ikindi kigo cyahuje abikorera bafite ubushobozi kizwi ku mazina ya RICO, Rubavu Investment Company Ltd, cyasabaga ushaka kwinjiramo kugura umugabane wa Miliyoni imwe ariko akagura imigabane 27.

Muri 2021 Habyarimana Gilbert, wari Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yatangaje ko kwegurira abikorera isoko bakaryubaka bizakangura n’abandi bikorera, bagashyira hamwe bagakora ibikorwa bikomeye biteza imbere Akarere.

Imitingito yagize uruhare mu guhagarika isoko rya Gisenyi

Nyuma y’uko isoko rya Gisenyi ryeguriwe abikorera bagatangira kubaka, muri 2023 ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire, RHA, bwahagaritse ibikorwa byo kubaka iryo soko buvuga ko ridafite ibyangombwa byo kubaka.

Umujyi wa Gisenyi
Umujyi wa Gisenyi

Umuyobozi wungirije wa RHA, Nsanzineza Noel, yavuze ko ibibazo isoko rya Gisenyi rifite byatewe no kuba ryaratangiye kubakwa ridafite icyangombwa, ndetse no kudakorerwa ubugenzuzi buhagije, bigatuma imyubakire yaryo itangira idakurikije ibisabwa ku nyubako rusange.

Ubuyobozi bwa RICO bweguriwe iri soko muri Kamena 2023 bwatangaje ko bumaze gukoresha agera kuri Miliyari imwe na Miliyoni 300 mu mirimo yo kubaka iri soko, nyuma riza guhagarara kubera ridafite ibyangombwa byo kubaka, bivuze ko ryubakwaga binyuranyije n’amategeko, ari byo ubuyobozi bwa RICO bwashinjaga Akarere.

Intandaro yo guhagarika inyubako y’isoko rya Gisenyi

Kimwe mu bibazo byatumye isoko rya Gisenyi ryongera kwibazwaho ni umututu watewe n’imitingito yabaye muri Gicurasi 2021, aho umututu waciwe n’imitingito unyura mu mujyi wa Gisenyi, ukaba unyura muri metero 30 iruhande rw’isoko rya Gisenyi.

Ubuyobozi bwa RHA bwavuze ko hakwiye gukorwa ubushakashatsi bwimbitse bureba niba habaye umutingito ukomeye utarigiraho ingaruka.

Ibindi bibazo byagaragajwe bijyanye n’imyubakire aho hasabwe gukosora inkingi z’isoko, ariko ubuyobozi bwa RHA butangaza ko rifite ibibazo by’ibisenge bidakomeye ku buryo ryazashyirwamo ibintu biremereye.

Ubushakashatsi bwakozwe ku mitingito iheruka mu Mujyi wa Rubavu muri 2021, bwagaragaje ko muri metero 30 ku mpande zombi z’umusate (Fussile) horoshye, hatagomba kubakwa inyubako ziremereye nyamara isoko rya Gisenyi riri kuri metero 10 z’umututu.

Ubuyobozi bwa RHA butangaza ko n’ubwo igishushanyo mbonera cy’Akarere ka Rubavu kitaremezwa ngo muri metero 30 z ahanyuze umututu hateganywa ibikorwa by’imyidagaduro n’ubusitani, aho gushyirwa inyubako ndende, mu gihe hakenewe ubushakashatsi bwimbitse ku gice cyegereye umututu harebwa inyubako zikwiye kuhubakwa bijyanye n’imiterere yaho.

Ibi bikaba bijyana no gusaba abikorera bashoye imari mu nyubako y’isoko rya Gisenyi, gutegereza ubu bushakashatsi.

Nyuma yo kuzuza isoko rya Gisenyi hagiye gukurikiraho iki?

Twagirayezu Pierre Celestin, umuyobozi wa RICO, ikigo cyahawe kuzuza isoko rya Gisenyi, avuga ko barimo gukora inyigo y’isoko rya kabiri bafatanyije n’ikigo cyo mu gihugu cy’u Bushinwa kugira ngo hubakwe isoko rizaba ryakira imodoka 150 kandi rikazaba rifite na hoteli.

Twagirayezu avuga ko igice cya kabiri cy’isoko rya Gisenyi kizatwara miliyari 20 mu gihe iryuzuye ritwaye miliyari 6Frw.

Abasabye gukorera mu isoko rya Gisenyi barenze imyanya ihari
Abasabye gukorera mu isoko rya Gisenyi barenze imyanya ihari

Ashishikariza abikorera bo mu Karere ka Rubavu gushora imari mu mushinga wo kubaka igice cya kabiri, akavuga ko ubu bagabanyije amafaranga ku bashaka imigabane kuko umugabane ari miliyoni imwe, ariko ushaka kugura imigabane agasabwa kugura 20.

Kuzura kw’isoko rya Gisenyi ni igisubizo ku mitunganyirize y’uyu mujyi, bityo benshi bafite ibibanza bakazasabwa kuvugurura inyubako zisanzwe zitajyanye n’igihe.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka