M23 irashaka guhindura imicungire y’ibidukikije muri Congo
Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko kurengera ibidukikije n’umutungo kamere wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) bikwiye gushyirwa imbere mu rugendo rwo kubaka igihugu no guteza imbere abaturage.
Mu butumwa wasohoye ku munsi mpuzamahanga wahariwe ibidukikije wizihizwa buri tariki ya 5 Kamena, AFC/M23 yavuze ko "Congo ifite umutungo kamere udasanzwe ugizwe n’amashyamba manini, inzuzi, pariki n’ibinyabuzima byinshi bifite uruhare runini ku isi yose."
Muri iryo tangazo wasohoye ku rubuga rwa X, uyu mutwe wagize uti "Ishyamba ry’icyogogo cya Congo ni kimwe mu bice bikomeye bifasha isi mu kurwanya ihindagurika ry’ikirere no kubungabunga ubuzima bw’ibinyabuzima."
AFC/M23 yavuze kandi ko uwo mutungo ukwiye gucungwa neza kugira ngo ube isoko y’iterambere rirambye aho kuba intandaro y’amakimbirane n’ubusumbane.
Mu bindi wagarutseho kuri uyu Munsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije, harimo kurwanya itemwa ry’amashyamba rikabije, guhangana n’ikorwa ry’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa mu kajagari, kurinda inzuzi n’ibindi bidukikije byangizwa n’ibikorwa bya muntu.
AFC/M23 ivuga kandi ko ifite icyerekezo cyo guteza imbere imiyoborere ishingiye ku kubazwa inshingano, gukoresha neza umutungo kamere no guteza imbere ishoramari ryubahiriza ibidukikije.
Igira iti "Umutungo kamere wa Congo ukwiye kugirira akamaro abaturage bose aho guteza imbere inyungu z’agatsiko gato."
Uyu mutwe wanahamagariye urubyiruko rwa Congo kugira uruhare mu bikorwa byo kurengera ibidukikije birimo gutera ibiti, kurinda inzuzi, guhangana n’umwanda no guteza imbere umuco wo kubungabunga kamere.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|