Rayon Sports yasinyishije Ndayishimiye Didier wakiniraga AS Kigali

Kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya Rayon Sports yasinyishije Ndayishimiye Didier wakiniraga AS Kigali inyuma ku ruhande rw’iburyo ariko ushobora no gukina hagati mu kibuga.

Rayon Sports yabitangaje inyuze ku mbugankoranyambaga aho yahaye ikaze uyu musore wari umaze imyaka itatu akinira AS Kigali kuva mu 2023.

Ndayishimiye Didier ushobora no gukina hahati mu kibuga asatira, yakiniye Heroes FC hagati ya 2022 na 2023 yavuyemo yerekeza muri AS Kigali, ahamagarwa mu ikipe y’igihugu y’abatarenge imyaka Yakiniye 17 na 20 ndetse no ikipe nkuru y’abakinnyi bakina imbere mu gihugu.

Rayon Sports kandi iravugwamo abandi bakinnyi barimo Hakizimana Zuberi na Nisingizwe Christian bakiniraga Mukura VS ndetse na Muhoza Daniel wakiniraga Etoile de l’Est bose bivugwa ko bashobora gutangazwa isaha iyo ariyo yose.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka