Ruhango: Imibiri ibihumbi 60 y’abazize Jenoside izashyingurwa kuwa gatandatu
Nyuma y’imyaka 20 Jenoside ibaye imibiri igera ku bihumbi 60 itari yagashyinguwe mu cyubahiro, izashyingurwa kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19/04/2014 mu murenge wa Kinazi mu cyahoze ari komine Ntongwe benshi bazi ku izina ry’Amayaga.
Iyi mibiri yari ahitwa ku Rutabo ahari haracukuwe icyobo kinini cyitwaga CND, aho bivugwa ko Abarundi bicaga Abatutsi bakajya kubajugunya muri icyo cyobo.
Abafite abavandimwe babo batari bagashyinguwe mu cyubahiro babaga kuri iki cyobo, bavuga ko babazwaga cyane no kuba batarashyingura ababo mu cyubahiro. Aha ariko bagatunga agatoki Abarundi bari barahungiye muri aka gace, aho bavuga ko aribo bagize uruhare runini mu kwica abavandimwe babo.

Marie Josee Ntakirutimana utuye muri uyu murenge wa Kinazi, avuga ko Abarundi bakoze ubwicanyi bukabije cyane, aho bicaga abantu barangiza bakabarya imitima.
Ntakirutimana kimwe n’abandi barokokeye muri uyu murenge, avuga ko abantu bari batuye muri uyu murenge nta bugome bukabije bari bafite, ariko aho Abarundi bahagereye abantu babaye nk’inyamaswa, agasaba ko bafatwa bagashyirwa imbere y’ubutabera.
Mucyo Jean de Dieu ni umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), avuga ko iki kibazo kizwi, ndetse ngo n’urutonde rw’aba Barundi rurahari, akavuga ko bagomba gukurikiranwa kuko icyaha cya Jenoside kidasaza.

Aba Barundi bari barazanywe kugirango batange umusada mu bw’icanyi, biravugwa ko bamwe bajya baza rwihishwa kuko harimo abagiye bahasize abana n’abagore.
Gusa nubwo aba Barundi bataraboneka, abarokokeye muri aka gace k’Amayaga, baravuga ko ari umunezero kuri bo kuko bagiye kuzishyingurira ababo mu cyubahiro nyuma y’imyaka 20 Jenoside ikozwe. Bakaba bashimira Leta y’ubumwe ko yakoze ibishoboka byose kugirango iyi mibiri ishyingurwe mu cyubahiro.
Mbere yo gushyingura iyi mibiri mu cyubahiro tariki 19/04/2014, biteganyijwe ko hazabanza kuba ijoro ryo kurara ikiriyo rizaba tariki 18/04/2014 aho rizitabirwa n’abantu batandukanye barimo abavandimwe n’inshuti b’imiryango ifite ababo bazashyingurwa mu cyubahiro.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|