Kirehe: Bibutse Abanyarwanda 917 bashyinguye muri Tanzaniya

Abayobozi bakorera mu karere ka Kirehe hamwe n’abaturage baturiye umupaka wa Rusumo bifatanije n’abatuye mu gihugu cya Tanzaniya ahitwa Ngara mu gikorwa cyo kwibuka Abatutsi batawe mu mugezi w’Akagera bityo Abatanzaniya b’abagiraneza bagakuramo imirambo 917 ikaba ishyinguye ku rwibutso ruri mu gihugu cya Tanzaniya.

Iki gikorwa cyabaye tariki 14/04/2014 cyabanjorojwe n’urugendo rwo kwibuka abazize Jenoside rwitabiriwe n’Abanyarwanda ndetse n’Abatanzaniya, nyuma yahoo bashyira indabo ku mva mu rwego rwo guha icyubahiro abazishyinguwemo.

Hakozwe urugendo ruva mu karere ka Kirehe rugera ku rwibutso rwubatse muri Tanzaniya.
Hakozwe urugendo ruva mu karere ka Kirehe rugera ku rwibutso rwubatse muri Tanzaniya.

Tibayijuka Joseph ni umuyobozi wungirije mu karere ka Ngara (Mkuu wa Wilaya Msaidizi) yihanganishije Abanyarwanda muri rusange anababwira ko bahawe ikaze mu gihugu cyabo mu gihe baje kuri uru rwibutso. Yijeje ubufatanye akarere ka Kirehe n’akarere ka Ngara mu rwego rwo kwibuka akaba yasabye ko byazakorwa mu buryo burujeho ubu.

Beni Rugangazi uhagarariye u Rwanda muri Tanzaniya yashimiye abatuye muri iki gihugu cya Tanzaniya ku butwari bagize bwo gushyingura Abanyarwanda baguye mu Kagera aho yabasabye kuzakomeza kugira umutima utabara akaba yavuze ko mu izina rya Leta y’u Rwanda yashimiye aba Batanzaniya bitanze mu gushyingura aba Banyarwanda ngo ntibaribwe n’inyoni mu mwaka w’1994.

Umushyitsi mukuru muri uwo muhango yari Ambasaderi w'u Rwanda muri Tanzaniya, Beni Rugangazi.
Umushyitsi mukuru muri uwo muhango yari Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzaniya, Beni Rugangazi.

Ramazani Shabani Makuri ni umwe mu Batanzaniya bagize uruhare mu gushyingura aba banyarwanda bashyinguye Ngara; mu 1994 yari umushoferi akaba avuga ko byari bigoye gukura abantu mu Kagera babashyingura.

Ngo mu mugezi w’Akagera hanyuragamo imirambo myinshi gusa abo babashije gukuramo ari aba bashyinguye ku rwibutyo rwa Ngara, akaba avuga ko imibiri bashyinguye yose yari yangiritse kandi bayifataga mu Kagera umunsi ku wundi ntago bayikuriyemo rimwe.

Ramazani Shabani Makuri wagize uruhare mu gushyingura imibiri y'Abatutsi yakuwe mu mugezi w'Akagera yatanze ubuhamya bw'uko byari bimeze.
Ramazani Shabani Makuri wagize uruhare mu gushyingura imibiri y’Abatutsi yakuwe mu mugezi w’Akagera yatanze ubuhamya bw’uko byari bimeze.

Mukamurenzi Chantal ni umwe mu barokokeye mu murenge wa Nyamugari akaba avuga ko ibyabereye ku mugezi w’Akagera ntawabivuga ngo abirangize kuko imirambo yanyuze mu Kagera yatawemo ni myinshi.

Imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside ishyinguye mu rwibutso rwa Ngara muri Tanzaniya yakuwe mu Kagera n’abakozi b’umushinga wa gikirisitu wita ku mpunzi witwa Christian Refugee Service Lutheran World Federation Ngara.

Grégoire Kagenzi

Ibitekerezo   ( 1 )

Congratulations for giving the Genocide story a place in the history of Rwanda and of Africa and the whole world. The 1945 UN protocol said: We do not want to witness another genocide in history of mankind. Unfortunately, it came to happen in Rwanda. Can we altogether make a resolve: No genocide again in human history after this one!!

Joseph Sekiku, Tanzania yanditse ku itariki ya: 14-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka