Nyanza: Ngo kutitabira ibiganiro bisa no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Benshi mu bantu bari kwitabira ibiganiro byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda bo mu karere ka Nyanza, biganjemo ahanini urubyiruko, baratangaza ko kutitabira ibi biganiro nta mpamvu bisa no kuyipfobya.

Ibi byagarutsweho na bamwe mu bitabiriye ibiganiro byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 byabereye kuri uyu wa Gatanu tariki 11/4/2014 mu nzu y’isangano ry’abanyenyanza iherereye mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.

Mu kiganiro cyatanzwe kibanze ahanini ku buryo bwo gukumira ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 cyagarutse ku buryo bikorwamo ndetse hanagaragazwa ko kutitabira ibiganiro byahariwe igikorwa cyo kwibuka nabyo ubwabyo ari ukuyipfobya.

Munyaneza Joseph, umwe mu rubyiruko rwitabiriye iki kiganiro, avuga ko ibiganiro birimo gutangwa birimo gufasha urubyiruko rugenzi rwe nawe arimo kugira umwete wo kurwanya no guharanira ko Jenoside mu Rwanda itakongera kubaho ukundi.

Yagize ati “Ikintu kirimo kudutangaza ni uko hari bamwe usanga batitabiye ibiganiro nk’ibi kandi nta mpamvu rwose ibi nabyo ni ugupfobya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.”

Ku bw’uyu musore akomeza asobanura ko abatitabira ibi biganiro nta mpamvu ari bamwe mu bantu usanga bayipfobya ndetse bagera hirya bakanayihakana ku bw’inyungu zabo bwite yise ko zidafite ishingiro.

Ati: “ Igihe cyo kwibuka ni umwanya mwiza wo gukomezanya abakorewe jenoside bagafatwa mu mugongo kuko hari abasigaye ari inshike, abapfakazi ndetse n’imfubyi nta mubyeyi n’umwe wo kuzihoza amarira.”

Depite Nyirabega Euthalie intumwa ya Rubanda mu Nteko Nshingamategeko umutwe w’abadepite watanze ikiganiro ku buryo bwo kurwanya ihakana n’ipfobya rya jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 yibukije abanyenyanza muri iki kiganiro ko uruhare rwa buri wese rukenewe kugira ngo ibyo bikumirwe.

Mu magambo ye bwite yagize ati: “Ubutumwa naje nzaniye abanyenyanza ni ubwo guhagurukira rimwe bakarwanya umuntu wese wabasubiza mu icuraburindi rya jenoside kuko niyo utwicaje aha twibuka abatutsi basaga miliyoni imwe bishwe mu gihe kitarenze iminsi 100.”

Yakomeje avuga ako Jenoside yo mu Rwanda yateguwe ndetse igakoranwa ubugome bwinshi bitewe n’uko Leta mbi yariho muri icyo gihe yari iyishyigikiye. Ati: “ Jenoside itateguwe ntiyakwitwa Jenoside kuko ntabwo itungurana ngo ize yitura ku bantu itabanje gucurirwa imigambi.”

Abitabiriye iki kiganiro barimo ahanini urubyiruko biyemeje ko bagiye gufata ingamba baharanira kwibuka baniyubaka mu rwego rwo kugira ngo imbaraga zakoreshejwe muri jenoside yakorewe abatutsi zongerwe mu bikorwa byo kubaka igihugu cyiza kizira amacakubiri n’irindi vangura iryari ryo ryose.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka