Abiga muri Kaminuza ya UN muri Costa Rica bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
Abanyeshuri n’abakozi ba Kaminuza y’Umuryango w’Abibumbye (United Nations-Mandated University for Peace-UPEACE) iri mu gihugu cya Costa Rica, bifatanyije n’amahanga mu kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Hamwe n’abantu baturutse mu bihugu bigera kuri 40 ku Isi, abanyeshuri n’abakozi ba kaminuza UPEACE batangiye uyu muhango bafata umunota wo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside, bacana n’amabuji nk’ikimenyetso cy’ubumwe mu kwibuka, bacana n’urumuri rutazima nkuko ruri hirya no hino ku Isi no mu Rwanda.
Mumbua Simon, umunyeshuri wa UPEACE ukomoka mu gihugu cya Kenya akaba n’umwe mubateguye uyu muhango mu mugi wa San José, muri Costa Rica, yabwiye abitabiriye iki gikorwa ko bakwiye kugendana urumuri rutazima no mu mitima yabo.

Umuyobozi wa kaminuza ya UPEACE, Dr. Francisco Rojas Aravena, yavuze ko igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri iyi Kaminuza kimaze kuba umuco mu rwego rwo kwimaza amahoro kuko ngo bamaze kubikora imyaka myinshi.
Ati: “Ni iby’agaciro nka UPEACE kuba twakoze iki gikorwa cyo kwibuka. Jenoside ni amahano yagwiririye Abanyarwanda n’ikiremwa muntu muri rusange.”
Yunga muri amwe mu magambo umunyamabanga mukuru wa UN yavuze mu mwaka w’2013, uyu muyobozi w’iyi kaminuza yagize ati: “Jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994 ni ikimenyetso cy’uburangare bw’Umuryango w’Abibumbye n’ibihugu biwugize. Ndashaka kongera gushimangira ko intego y’iyi Kaminuza iharanira amahoro ari ukwigisha abantu baturutse hirya no hino ku Isi kurwanya ikindi kintu icyo aricyo cyose cyakongera kuba gisa nkayo.”

Mucyo Murinzi, umunyeshuri w’Umunyarwanda wiga muri iyi Kaminuza akaba n’umunyamuryango wa gahunda y’amasomo mpuzamahanga ku mahoro no gohosha amakimbirane (International Peace and Conflict studies program) yewe waniboneye uko Jenoside yakozwe, yavuze ko yishimiye ubumwe bwagaragaye mu kwibuka abazize ayo mahano, ariko ananenga amahanga ataragize icyo akora igihe u Rwanda rwari mu makuba mu myaka 20 ishize.
Asubiramo amwe mu magambo y’umukuru w’igihugu Paul Kagame, Mulinzi yavuze ko u Rwanda rwanyuze mu nzira ndende aho rwavuye mu mwijima, ariko rugahitamo indi nzira idasanzwe, rurwana n’amateka rugaharanira ubwiyunge, kubabarira, ubutwari ndetse n’Ubumwe.
Mulinzi yabwiye abagize umuryango wa Kaminuza ya UPEACE ko ubuzima bw’abibukwa buzirikanwa mu bikorwa byabo. Ati: “Ndizera ntashidikanya ko twese hamwe, twaharanira ejo hazaza hazira kubona Jenoside ukundi mu mateka y’Isi.”

Nka kimwe mubyaranze uyu muhango wo kwibuka wabaye tariki 07/04/2014, umuryango wa UPEACE wateguye ibiganiro bitandukanye kuri Jenoside, hakorwa urugendo rwo kwibuka rwazengurutse iyi Kaminuza, ndetse hanaterwa ibiti nk’ikimenyetso cyo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Jaime Posa, umunyeshuri w’umunyamerika akaba ari nawe wateguye igikorwa cyo gutera ibiti, yavuze ko ngo hatoranyijwe igiti cya “Corteza Amarilla” ngo kuko ari igiti gikunda urumuri rw’izuba cyane kikanagira amabara ajya kuba umuhondo asa nari mu ibendera ry’u Rwanda, ngo kandi by’akarusho iki giti kikaba kizana aya mabara muri Mata buri mwaka.

Iki gikorwa kandi cyanaranzwe n’umugoroba w’ikiriyo wakozwe n’umuryango w’iyi Kaminuza ku itali ya 7/4/2014, aho abanyeshuri baganiriye ku masomo bakuye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse banahuriza ku mvugo imwe ya “Never Again”.
Muri uyu mugoroba w’icyunamo, umunyeshuri Julia Coburn ukomoka muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika wafashe ijambo yagize ati: “Jenoside yo mu 1994, ni ubwicanyi bwakozwe kubera impamvu nyinshi zitandukanye, ariko wenda amahano akomeye kubirusha byose ni uko yari buhagarikwe.

Uyu munsi namenye ko amateka ya Jenoside atari ay’Abanyarwanda bonyine ahubwo ari ayacu twese; ku kiremwa muntu. Birakwiye rero ko ingaruka zayo ziduha guhitamo kurwanya amahano yandi tunaboneraho amahirwe yo kubabarira.”
Dan Ngabonziza
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|