Gikomero: Abaturage bafite icyizere cy’uko ahazaza h’u Rwanda ari heza
Abaturage bo mu murenge wa Gikomero akarere ka Gasabo batangaza ko bafite icyizere cy’uko u Rwanda ruzagira igihe rukabaho nta makimbirane, bitewe n’uko abarokotse n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bongeye kujya basabana.
Umurenge wa Bumbogo kime n’utundi duce twose tw’igihugu ni hamwe mu hagaragaye ubwicanyi mu gihe cya Jenoside, aho abaturanyi bishe bagenzi babo babaziza ubwoko. Gusa hari n’abagize ubutwari bwo guhisha Abatutsi bahigwaga, ubu bafatwa nk’intwari.

Nyuma y’uko gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge ishyiriwemo ingufu ariko bamwe ntibizere ko bishoboka bitewe n’abahano yagwiririye igihugu, abatuye uyu murenge siko bo babibona kuko bemeza ko kuri ubu basigaye banashyingirana.
Elias Iyamuremye, umwe mu barokotse utuye mu kagali ka Munini, atangaza kugeza ubu yababariye abamwiciye kuko ubu banasabana, banakatumirana mu minsi mikuru nk’uko byahozeho mbere ya Jenoside.
Agira ati "Nakwereka abantu banyiciye turamukanya tuganira, tugasangira ku icupa tugasangira ako gatabi rwose nta kibazo mfite. Ntago nabona umwana wanjye wikundaniye n’umuhungu ngo muzize inzika ya ba se nzi ibyo ba se bakoze. Ubwo nanjye ntacyo naba nkora naba nshaka Jenoside ntago naba nubaka igihugu.

Iyarumemye watakaje abo mu muryango we bagera kuri 23 akaba ari nawe mugabo wenyine warokotse mu muryango w’iwabo, avuga ko igihe kigeze cy’uko Abanyarwanda basigira abana babo igihugu kitarangwamo urwicyekwe.
N’ubwo ubwiyunge bugenda bufata indi ntera muri uyu murenge wa Bumbogo wahoze ari komini Bumbogo mbere ya Jenoside, nti byari byoroshye kuko byasabye ko abiciwe bafata iya mbere bakegera ababiciye kuko babatinyaga.
Constance Mukankubito ukomoka mu kagaki ka Gicaca wanarokowe n’Umuhutu mu gihe cya Jenoside ubwo umugabo we bari bamaranye amezi arindwi basezeranye yari amaze kwicwa, yemeza ko mu mrenge wabo hari ubwiyunge n’ubwo hari abatarabyemera.
Ati "Twebwe babanjye kujya badutinya kubera y’uko iyo umuntu yakoze icyaha iyo akubonye bimutera isoni kongera kuvugana nawe. Ariko twebwe twaciye bugufi turabegea ahubwo ari twebwe turabaganiriza, noneho bagenda bashirika ubwoba bakatwegera bakadusaba nk’uko twasabanaga, bakadusaba amazi nk’uko twabikoraga.
Ubu urabona ko abantu bari kugenda biyubaka basubirana, baganira nk’uko baganiraga, basabana imibyizi."
Ibi kandi byemezwa n’uhagarariye umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge, uvuga ko bigaragarira mu buryo batahiriza umugozi umwe mu gufasha abacitse ku icumu batifashije, bikiyongeraho no guhana umuganda bigenda byiyongera.
Uyu murenge kwandi wanaguyemo abandi Batutsi bagera kuri 500 bari bahahungiye baturutse mu muri za Kanombe na za Kicukiro, bahungiye ku rusengero babigiriwemo inama na Burugumesitiri waruriho ariko ari amaco yo kubicira hamwe.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|