Rutsiro : 57 basubijwe agaciro bambuwe bashyingurwa mu cyubahiro

Mu karere ka Rutsiro hashyinguwe imibiri 57 yabonetse hirya no hino mu mirenge ya Mushubati, Mukura na Gihango, iyo mibiri ikaba yashyinguwe ku cyumweru tariki 13/04/2014.

Abafitemo ababo bashyinguwe mu cyubahiro bavuga ko bumva barushijeho kuruhuka ku mutima kubera ko gushyingura abo bantu mu cyubahiro ari ukubasubiza agaciro bambuwe.

Iyo mibiri yashyinguwe mu rwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, urwibutso rwa Congo Nil ruherereye mu murenge wa Gihango.

Muri abo bashyinguwe mu cyubahiro, uwitwa Ineza Christine afitemo abantu batanu bo mu muryango we harimo se, hakabamo musaza we wamukurikiraga, sekuru, ndetse na ba se wabo babiri.

Imibiri 57 yahawe agaciro ishyingurwa mu rwibutso rusobanutse rwa Congo Nil.
Imibiri 57 yahawe agaciro ishyingurwa mu rwibutso rusobanutse rwa Congo Nil.

Ineza yabashije kurokokana na mukuru we hamwe na nyina. Mbere bari batuye mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro, ariko ubu basigaye batuye i Karongi mu murenge wa Rubengera.

Jenoside irangiye, Ineza avuga ko bagarutse ku matongo aho bari batuye mbere, imibiri imwe babasha kuyibona, indi ntibayibona, iyo babashije kubona bayishyingura aho ku itongo.

Abasigaye bo mu muryango wa Ineza barumvikanye bemeranya ko iyo mibiri ya bamwe mu bari bagize umuryango wabo bishwe muri Jenoside idakwiye kuguma mu itongo aho irengwaho n’ibihuru, ndetse na bo ntibabone umwanya wo kujya kubasura kuko batuye kure yaho, bafata icyemezo cy’uko iyo mibiri yavanwa mu itongo ikajyanwa gushyingurwa mu cyubahiro mu rwibutso rusange ahasanzwe hahurira abantu, kandi hahora isuku.

Ineza avuga ko yashimishijwe no kuba abo bantu bo mu muryango we babashije gushyingurwa mu cyubahiro.

Ati “jye biranejeje cyane ku buryo ntabona uko mbivuga, ku bwanjye uyu munsi nabonye abanjye basubijwe agaciro bambuwe. Kuba nabashije kubashyingura, bakavugirwa amasengesho, byanejeje cyane, ndetse ndanabishimira n’Imana kuko yadukomeje nk’umuryango wanjye hakaba nta kibazo cyagaragayemo.”

Abayobozi batandukanye barambitse indabo ku rwibutso mu rwego rwo kugaragaza urukundo n'icyubahiro bari bafitiye abashyinguwemo.
Abayobozi batandukanye barambitse indabo ku rwibutso mu rwego rwo kugaragaza urukundo n’icyubahiro bari bafitiye abashyinguwemo.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard, avuga ko mu karere hariho ingamba zo gukomeza gushishikariza abaturage kugaragaza ahakiri imibiri itaraboneka kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro, ndetse no kurushaho gufata neza ahantu hatandukanye ho mu karere hashyinguwe abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuhango wo gushyingura mu cyubahiro iyo mibiri 57 witabiriwe n’abashyitsi batandukanye barimo Minisitiri w’umutungo kamere, Stanislas Kamanzi, Guverineri w’intara y’Uburengerazuba, madame Caritas Mukandasira, abayobozi b’ingabo na polisi mu ntara no mu karere ndetse n’abandi baturage baturutse hirya no hino mu gihugu.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka