Rwamagana: Imiryango 25 y’abarokotse jenoside batishoboye yahawe ibikoresho byo mu nzu

Inkunga igizwe n’imifariso 25 yo kuryamaho n’amabase 25, byakusanyijwe n’abagize Inama Njyanama y’akarere ka Rwamagana ku bufatanye na DEREVA Hotel yo muri aka karere, ku wa Gatanu, tariki ya 11/04/2014 byashyikirijwe imiryango 25 y’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyo nkunga yashyikirijwe abarokotse batuye mu mudugudu wa Rebero, akagari ka Rugarama mu murenge wa Gahengeri, mu rwego rwo kubaremera no kubafata mu mugongo.

Umuyobozi wungirije w'akarere ka Rwamagana ushinzwe imibereho myiza, Yvonne Muhongayire ashyikiriza umufariso umukecuru Alvera Mukandori w'imyaka 90 y'amavuko.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rwamagana ushinzwe imibereho myiza, Yvonne Muhongayire ashyikiriza umufariso umukecuru Alvera Mukandori w’imyaka 90 y’amavuko.

Abahawe iyi nkunga bashimiye imitima yabatekerejeho muri ibi bihe bikomeye byo kwibuka kandi bavuga ko iyi nkunga, uko ingana kose, izabafasha cyane, kuko abenshi muri bo bari mu nzu zimaze kuvugururwa ku buryo usanga ibikoresho byo mu nzu nta bihari cyangwa se bidahagije.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rwamagana ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Yvonne Muhongayire, akaba n’umwe mu bajyanama b’akarere ka Rwamagana yavuze ko nyuma y’uko iyi miryango y’abacitse ku icumu rya jenoside batishoboye yubakiwe ndetse ikavugururirwa amazu yo guturamo, ngo batekereje gukusanya inkunga y’ibikoresho byagenda bibafasha mu buzima barimo.

Imifariso yatanzwe ni 25 n'amabase 25.
Imifariso yatanzwe ni 25 n’amabase 25.

Madame Muhongayire avuga ko iyi ari intangiriro kuko ngo iki gikorwa kizakomeza, haba mu gukomeza gufasha aba bahawe imifariso n’amabase ndetse n’indi miryango y’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi; by’umwihariko bikazibandwaho muri iyi minsi 100 yo kwibuka.

Umwe mu bahawe ibi bikoresho ni umukecuru Alvera Mukandori ufite imyaka 90 y’amavuko, akaba avuga ko ashimiye ababimuhaye kuko ngo nta mufariso yari afite none abonye icyo kuryamaho ndetse avuga ko n’ibase yari asanganywe, yari imaze gusaza.

Muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 20 jenoside yakorewe Abatutsi, akarere ka Rwamagana karateganya gukomeza gukusanya inkunga gafatanyije n’abafatanyabikorwa bako ku buryo izaboneka izafasha abacitse ku icumu batishoboye, by’umwihariko ku miryango igera kuri 95 yubakiwe ikanasanirwa amazu kuko ayari ayo bari barubakiwe mbere, yari amaze gusaza ku buryo bukabije.

Inkunga yatanzwe kuri uyu wa 11/4/2014 ibarirwa mu mafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi 500.

Iyi nkunga yatanzwe nyuma y’ibiganiro byahariwe iki cyumweru cy’icyunamo, aho abaturage basobanurirwa amateka y’u Rwanda ndetse n’aya jenoside yakorewe Abatutsi, bagafatira hamwe ingamba zo kubaka u Rwanda ruzima no guharanira ko jenoside itazongera kubaho ukundi.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka