Ngoma: Kuba hakiri imibiri y’abazize Jenoside itaragaragazwa ngo ishyingurwe mu cyubahiro ni ikindi gikomere ku bayirokotse
Umuyobozi w’intara y’iburasirazuba, Uwamariya Odette, avuga ko kuba hari abantu batavuga ahajugunywe imibili y’abazize Jenoside itarashyingurwa neza bituma abatarashyingura ababo bikomeza kubabera igikomere.
Mu rwego rwo gukomeza gushishikariza abazi ahajugunwe iyo mibili kuhagaragaza, hasabwe ko gahunda ya “ndi umunyarwanda” ikomeza ndetse n’ivanjili agakomeza kwigishwa abantu bakabohoka.
Ubwo icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi cyasorezwaga mu murenge wa Rukira ku rwibutso rwaho, abacitse ku icumu rya Jenoside bagaragaje ikibazo cyuko hari imibili y’abazize Jenoside itaragaragazwa aho yajugunwe.
Mukayiranga Gloriose wavuze mu izina ry’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, nyuma yo kuvuga ibyiza no kwiyubaka bamaze kwigezaho yagaragaje n’ikibazo kikibabangamiye cyane cy’abantu batarabona ababo ngo babashyingure mu cyubahiro.

Yagize ati “Turasaba ubuyobozi kudukorera ubukangurambaga tukamenya aho abacu bose bajugunywe tukabashyingura mu cyubahiro”.
Mu ijambo rye umuyobozi w’intara y’uburasirazuba Uwamariya Odette wari witabiriye uyu muhango wo gusoza yavuze ko gahunda ya “ndi umunyarwanda” yakomeza kandi igakorwa neza bityo abantu bakaba babohoka bakavuga ahagiye hajugunwa abantu muri Jenoside batarashyingurwa mu cyubahiro.
Yagize ati “Ni ikibazo kitari muri Murama na Rukira cyangwa muri Ngoma gusa; gusa ni ikindi gikomere. Iki kintu umuntu utacyumva ngo kimukomange ku mutima ni ikindi gikomere afite nkaba nasaba ko bivuye ku mutima nta n’ubiguhatiye ko hari uburyo bwinshi wahagaragaza.”
Yakomeje asaba ko binyuze muri gahunda ya “ndi umunyarwanda” ndetse no mu mavanjili yigishwa ko abantu bagira ubutwari bakavuga aho abantu bajugunwe muri Jenoside, kugirango bashyingurwe neza.

Uwatanze ubuhamya warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yavuze ko ubu amaze kwigeza kuri byinshi mu buhinzi bw’urutoki akora ndetse ko ubu yabashije no kwigurira moto agendaho agiye muri gaunda za Leta.
Mu bindi bibazo byagaragajwe abarokotse Jenoside bagifite harimo iby’amasambu, abana bambuwe ibyayo bitarakemuka, ikibazo cy’abangirije imitungo muri Jenoside batishyura, no kuvugurura urwibutso rukubakwa kuburyo bwiza kurushaho.
Ibi byose ngo abikesha kuba ataraheranwe n’agahinda ahubwo ko yiyemeje gukora akabasha kurera abana bagera kuri 16 bari barokotse hirya no hino mu muryango we none nabo barakuze bariga babona akazi.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Rukira ahasorejwe icyumweru cy’icyunamo rushyinguwemo imibili igera ku bihumbi bibili 462 y’abazize Jenoside.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|