Amateka y’urwobo rwa Kiziguro rwatawemo Abatutsi barenga ibihumbi 11 muri Jenoside

Umurenge wa kiziguro ni umwe mu Mirenge 14 igize Akarere ka Gatsibo, ahahoze ari komini Murambi. Aka karere kazwiho kuba karabereyemo ubwicanyi bukaze mu gihe cya Jenoside, Abatutsi benshi batawe mu rwobo rwa Kizuguro, abenshi biciwe muri Kiliziya yaho.

Abashyirwa mu majwi mu gukora aya mahano ni uwari Burugumesitiri wa Komini Murambi, Gatete Jean Baptiste. Ku itariki ya 11 Mata 1994 ubwo Abatutsi barenga ibihumbi bitatu bari baturutse mu duce dutandukanye tw’iyi Komini bose bari bahungiye kuri Kiliziya ya Kiziguro bishwe ku itegeko rya Gatete.

Amateka y’uru rwobo

Ubwo Akarere ka Gatsibo kakiraga urumuri rutazima rw’icyizere ku itariki 13 Werurwe 2014, Umupadiri witwa Rutinduka Laurent wagerageje gukora ubucukumbuzi bwimbitse ku bwicanyi bwabereye Kiziguro, yagarutse ku mateka y’uru rwobo.

Urwobo rwajugunywemo Abatutsi i Kiziguro rwubakiye kuri ubu buryo.
Urwobo rwajugunywemo Abatutsi i Kiziguro rwubakiye kuri ubu buryo.

Padiri Rutinduka yatangiye avuga ko kubera ko agace k’Iburasirazuba kazwiho kutagira amazi, no mu cyari Komini Murambi bikaba byari uko, ibi ngo nibyo byatumye mu mwaka wa 1972 Umupadiri witwa Melchior Fuyana ukomoka mu gihugu cya Esipanye akaba yarayoboraga Kiliziya ya Kiziguro, yafashe umugambi wo guha abatuye aka gace amazi meza abanje gukora igikorwa cyo gucukura aha hantu, kuko ngo yari yahapimye abona ko hashobora kuboneka amazi.

Padiri Fuyana mu gihugu akomokamo mu bice by’igiturage ngo haba amariba afasha abaturage kubona amazi meza, ibi ngo nibyo byatumye muri uwo mwaka acukuza uyu mwobo ashaka guha amazi abaturage ba kiziguro, ariko bigeze muri Metero 28 yaje kugira ikibazo gikomeye cyo guhura n’urutare mu kuzimu, bituma asubika gato iki gikorwa.

Nyuma Padiri Melchor yaje kwitabaza uwitwaga Muramutsa Joachim (uyu yaje kwicwa na Gatete muri Jenoside) wayoboraga ibirombe by’amabuye y’agaciro by’ahitwa Bugarura muri Komini Muhura, amusaba ko yamuha urutambi rwo kumena uru rutare, akomeza umushinga wo gushakira abaturage amazi, agera kuri metero 30 z’ubujyakuzimu, ariko amazi arayabura kandi mbere yari yarapimye agasanga arimo. Yifuzaga ko azajya ashyiramo imashini ikogota amazi Abanyakiziguro bakavoma.

Imwe mu mva zishyinguyemo mu rwibutso rwa Kiziguro
Imwe mu mva zishyinguyemo mu rwibutso rwa Kiziguro

Nyuma Padiri Melchor yaje guhindurirwa imirimo avanwa i Kiziguro hazanwa abandi bapadiri, cya cyobo nticyasibwa gikomeza cyasamye umushinga wibagirana gutyo.

Nyuma y’imyaka irenga 22 yose icyo cyobo cyamaze cyidasibwe, mu mwaka wa 1994 Jenoside yakorewe Abatutsi itangiye, guhera tariki ya 9 Mata 1994, abantu bamwe bageragezaga guhungira kuri Kiliziya ya Kiziguro bagiye bicirwa mu nzira bugufi ya Kiliziya, abicanyi barimo Gatete batangira kwibaza aho bashyira imibiri y’abo bantu bari bamaze kwicwa.

Tariki ya 11 Mata 1994, abari bahungiye kuri Kiliziya ya Kiziguro bagabweho igitero simusiga kigizwe n’abasirikare n’Interahamwe, bafashijwe na Gatete n’uwitwa Rwabukombe wayoboraga Komini Muvumba, abarenga ibihumbi bitatu bari aho bose barishwe, ikibazo gikomeza kuba icyo kumenya aho gushyira iyi mibiri.

Kiliziya ya Kiziguro yaguyemo imbaga nyinshi muri Jenoside.
Kiliziya ya Kiziguro yaguyemo imbaga nyinshi muri Jenoside.

Kubera ko iki cyobo cyari cyizwi n’abari batuye hafi aho, haje kuba inama ikomeye ngo hamenyekane aho iyi mibiri ishyirwa, nibwo baje kwibuka ko uru rwobo ruhari, batangira kujyanayo iyi mibiri n’abakiri bazima bakajugunywamo bagihumeka. Kugeza ubu imibiri irenga ibihumbi 11 nibo bashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kiziguro mu karere ka Gatsibo.

Tariki 10/04/2014 mu Karere ka Gatsibo hatangiye urugendo rwo kwibuka izo nzirakarengane zaguye aho i Kiziguro, uru rugendo rukaba ruturuka ku Murenge wa Kiramuruzi rwerekeza ku rwibutso rwa Kiziguro ahari bubere ijoro ryo kwibuka, bikaba biteganyijwe ko tariki 11 Mata 2014, hazabaho umuhango wo gushyingura mu cyubahiro abaguye kuri Kiliziya ya kiziguro nk’uko bisanzwe bigenda.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndashaka Inzira Yajyeza Kuri FARIJE Ngo Bangire Inama 0726644233

Alias yanditse ku itariki ya: 12-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka