Ngoma: Hagarutswe ku kibazo cy’urwibutso rwa Remera rwagonzwe n’umuhanda

Mu gikorwa cyo gusoza icyumweru cy’icyunamo mu murenge wa Remera mu karere ka Ngoma, abacitse ku icumu bongeye gusaba bakomeje ko akarere kabashakira ikibanza cy’ahimurirwa urwibutso rwa Remera kuko rwagonzwe n’imbago z’umuhanda.

Uru rwibutso nyuma yo kugongwa n’imbago z’umuhanda akarere kari kifuje ko imibili irimo igera ku 2900 yakimurirwa mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kibungo ruri mu nzibutso z’akarere ka Ngoma.

Yaba mu gikorwa cyo gutangiza icyunamo no kugisoza, abacitse ku icumu bo muri uyu murenge wa Remera bongeye kubwira akarere ko kwimura abantu babo bahashyinguye byatuma amateka y’icyahoze ari komini Kigarama yaba azimye.

Uru rwibutso rwa Jonoside rwa Remera rwagonzwe n'imbago z'umuhanda bituma rugomba kwimurwa.
Uru rwibutso rwa Jonoside rwa Remera rwagonzwe n’imbago z’umuhanda bituma rugomba kwimurwa.

Uwantege Donatha nyuma yo gutanga ubuhamya kuri Jenoside yabakorewe mu cyahoze ari akarere ka Kigarama yagize ati “Rwose dukomeje gusaba akarere kandi tuzahora tubibasaba ngo batubabarire abantu bacu bashyinguwe mu rwibutso rw’i Remera badushakire ikindi kibanza boye kujyanwa i Kibungo kuko amateka kuri Jenoside y’icyahoze ari komini Kigarama yaba azimye”.

Zimwe mu mpamvu abacitse ku icumu bumva zatuma uru rwibutso rwakomeza kuba mu murenge wa Remera ni uko hafite amateka yihariye kuko havukaga bamwe mu bategetsi bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside bigatuma ihakoranwa ubukana bwinshi.

Bamwe muri abo bayobozi havugwamo uwitwa Col Rwagafirita wamamaye mu bwicanyi cyane cyane aho yavukagaga hitwa Gasetsa, Renzaho Tharicisse wari perefe wa Kigali, Mugiraneza Prosper ndetse na Kabagema wari umunyamabanga wa MRND.

Kuri uyu wa 15/04/2014 nibwo hibukwaga Abatutsi biciwe kuri komini Kigarama ari nabo bashyinguwe muri uru rwibutso rwa Remera.
Kuri uyu wa 15/04/2014 nibwo hibukwaga Abatutsi biciwe kuri komini Kigarama ari nabo bashyinguwe muri uru rwibutso rwa Remera.

Padiri Ishimatata nawe ufite abo mu muryango we bashyinguye muri uru rwibutso yavuze ko basaba ko akarere kababwira urwibutso bakeneye uko rumeze kugirango babe babiganiraho barwiyubakire ubwabo kuko ngo babona icyangombwa ari ukubaka urwibutso rwa Jenoside rujyanye n’iziteganijwe.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma, nubwo ubwo hatangizwaga icyunamo iki kibazo cyabajijwe ubuyobozi bw’akarere bwari buhari ntihagire icyo bakivugaho, ku nshuro ya kabili bisabwa ,umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza, Kirenga Providence yavuze ko bizaganirwaho ku mpande zombi.

Kugera ubu imbogamizi igihari ni ukubona ikibanza cyaho rwakimurirwa kuko kurwubaka byo bisa naho Abanyaremera bemera kuzarwubaka igihe byaba aribyo bibaye inzitizi zo gutuma batarugumana i Remera.

Padiri Ishimatata ufite abe bashyinguwe muri uru rwibutso avuga ko bakusanya ubushobozi bwabo bakubaka urwibutso rwemewe ariko ntirwimurwe i Remera.
Padiri Ishimatata ufite abe bashyinguwe muri uru rwibutso avuga ko bakusanya ubushobozi bwabo bakubaka urwibutso rwemewe ariko ntirwimurwe i Remera.

Mu rwego rwo kurushaho kubungabunga inzibutso no kuzubaka kuburyo bwiza akarere kari kashyizeho inzibutso eshanu mu karere kose bivuze ko izitari muri izo imibili yagombaga kwimurwa igashyirwa muri izo z’akarere.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Remera ntiruri muri izo nzibutso eshanu ari nayo mpamvu akarere kifuje kurwimurira mu rwa Kibungo rwo rw’akarere ka Ngoma.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka