Gatsibo: Imibiri 41 y’abazize Jenoside yashyinguwe mu rwibutso rwa Kiziguro
Tariki 11 Mata buri mwaka nibwo mu Karere ka Gatsibo hibukwa inzirakarengane ziciwe i Kiziguro, abenshi muri bo bakaba bariciwe muri Kiliziya ya Kiziguro aho bari bahungiye bagatabwa mu rwobo runini rwari ruhacukuye.
Mu rwego rwo gukomeza guha agaciro n’icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, imibiri 41 y’abazize Jenoside tariki 11 Mata 2014, yimuriwe mu rwibutso rwa Kiziguro ruri mu karere ka Gatsibo. Iyo mibiri yavanwe mu mirenge ya Kiramuruzi, Kiziguro, Murambi na Rwimbogo.
Mu mibiri yimuwe harimo n’uwumukecuru Christiana Makwindigiri, wari Nyirabukwe w’Umwami Mutara III Rudahigwa, wiciwe i Nyanza hamwe n’umukobwa we Umwamikazi Rozariya Gicanda.

Umwe mu basirikare b’Inkotanyi bageze i Kiziguro mu gihe cya Jenoside Col. Bagabe Willy, yatanze ubuhamya, avuga ko aho habereye ubwicanyi bukaze cyane kandi bukoranwe ubugome bukabije.
Yagize ati: “Abicanyi bakoresheje ubugome bw’indengakamere, bafataga abantu bakiri bazima bakabateruza abo bishe bakajya kubata mu rwobo, abo na bo bagahita babarohamo ari bazima. Muri uru rwobo twarokoyemo abantu 12 gusa bari bagifite akuka.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Ruboneza Ambroise, yasabye abarokotse Jenoside gufata umwanya bagatekereza ko nubwo bagize ibibazo bikomeye, hari icyizere cyo kubaho cy’ejo hazaza heza.
Yagize ati: “Ibyo bizatesha agaciro abifuzaga kubatsemba, n’abafite umugambi wo gukomeza kubakoma mu nkokora, bavuga amagambo yo guhagana no gupfobya Jenoside.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette, yavuze ko iki ari igihe cyo kwibuka inzira y’umusaraba abarokotse Jenoside banyuze, ariko kandi bagaharanira gukomeza kubaho.
Ati: “Imyaka 20 irashize, ni igihe cyiza cyo kugira ngo dusubize amaso inyuma n’ubwo tubabaye, ariko twishimire byinshi igihugu cyacu kimaze kugeraho mu kwiyubaka.”
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro ruri mu cyahoze ari komini Murambi, muri iyi Komini Abatutsi batangiye kwicwa mbere ya Jenoside kuva mu 1990, ubwo bitwaga ibyitso by’Inkotanyi, icyo gihe hishwe 17. Uru rwibutso rwa Kiziguro rushyinguyemo abazize Jenoside basaga ibihumbi 14.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|