Ruhanga: Imibiri 287 yabonetse yongerewe ku yindi irenga ibihumbi 32 ishyinguwe mu cyubahiro

Abacitse ku icumu bo mu murenge wa Rusororo bibutse ababo bapfuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, banashyingura mu cyubahiro indi mibiri igera kuri 287yabonetse mu cyobo nyuma y’imyaka 20.

Iki gikorwa cyo kwibuka cyabereye mu rwibutso rushyinguwemo imibiri irenga ibihumbi 35 mu rwahoze ari urusengero rw’Abangilikani, ruherereye mu kagali ka Ruhanga, umudugudu wa Ruhanga, kuri uyu wa Kabiri tariki 15/4/2014.

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Mitali Protais wari witabiriye uyu muhango yatangaje ko bibabaje kubona umuntu atekereza kwica abandi akageza ku mubare nk’uwo, umubare wajyaga kuruta abantu baruta komini z’icyo gihe.

Minisitiri w'Umuco na Siporo, Protais Mitali, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Fidel Ndayisaba n'Umuyobozi w'akarere ka Gasabo, Willy Ndizeye ni bamwe mu bayobozi bakuru bari bahari.
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Protais Mitali, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fidel Ndayisaba n’Umuyobozi w’akarere ka Gasabo, Willy Ndizeye ni bamwe mu bayobozi bakuru bari bahari.

Yagize ati “Nagira ngo uyu mubare tuwuzirikane. Sinzi niba abantu bafata umwanya uhagije wo kubitekerezaho, uwabyumva yagira ngo ni ibintu bisanzwe cyangwa byoroshye. Uko turi aha umuntu acishirije ntitwarenga ibihumbi bitatu. Ufate uko tungana udukube incuro 10 zisaga, kera kandi hari amakonini ataragezaga kuri uwo mubare.

Nimutekereze kuri komine yose yishwe harimo amoko yose bakaba bari muri uru rwibutso. Ibi mbikoresheje nk’ishusho, kugira ngo abantu biha gukina n’uburemere bwa Jenoside uwo mukino bajye bawushyira hasi. Abantu 32546 bashyinguwe aha honyine.”

Minisitiri Mitali yakomeje avuga ko igiteye bwoba kurushaho ari uko abo ari ababashije kuboneka, bigakubitiraho ko urwo rwibutso rwa Ruhanga ari rumwe mu nzibutso zirindwi zigize akarere ka Gasabo.

Amasanduku arimo imibiri 287 yavumbuwe mu cyobo mu kagari ka Ruhanga, umurenge wa Rusororo.
Amasanduku arimo imibiri 287 yavumbuwe mu cyobo mu kagari ka Ruhanga, umurenge wa Rusororo.

Minsitiri Mitali kandi yanenze abatuye aka gace uburyo bamaze igihe kigera ku myaka 20 batagaragaza iki cyobo, cyari imbere y’ishuri, kugeza ubwo kibonywe n’abashakaga kuhubaka. Yasabye Abanyaruhanga ko igikorwa cyo gushyingura abantu mu cyubahiro cyakabaye kuba cyararangiye.

Eric Mwizerwa, Perezida wa IBUKA mu murenge wa Rusororo, yatangaje icyo cyobo bari bazi ko gihari ariko batazi aho giherereye, ariko akemeza ko umuryango ahagarariye watunguwe n’uko abantu banze gutanga amakuru n’ubwo yizera ko bitazasubiza inyuma ikigero cy’ubwiyunge.

Umwe mu bagore bari baje kwibuka abo mu muryango we yabuze.
Umwe mu bagore bari baje kwibuka abo mu muryango we yabuze.

Yagize ati “Mu by’ukuri hano bamaze kubica hacukuwe ibyobo bitatu, tubona bibiri ikindi ntitwakibona icyo twabonye cyavuyemo abantu basaga 267 abandi ni abo twabonye bari bashyinguye nabi.

Ariko sinavuga ko bari babanye nabi (abaturage) kubera icyo kandi nta n’ubwo navuga ngo ubwo bababonye bagiye kubana nabi ahubwo dakeka ko ahubwo bibashimisha iyo bababonye. Kuba rero amakuru ataratanzwe ntago byadushimishije ariko ntibidusubiza inyuma.”

Umuhango wari witabiriwe n'abaturage bakabakaba 3000.
Umuhango wari witabiriwe n’abaturage bakabakaba 3000.

Iyo utembereye mu nce zigize umurenge wa Rusororo cyangwa ukitegereza bamwe mu baje kwibuka ubona ko ibikomere bikiri kure yo komoka, kuko hari abaghungabana cyangwa abandi bakanga kugera ku rwibutso ngo hato batiha amaso ya rubanda bahahamutse.

Marie Gorette Nyiramukiza utuye mu mudugudu wa Rusenga, ni umwe mu babana n’iryo hungabana ariko akanirinda kugera ku rwibutso kuko bituma ahungabana kurushaho. Avuga ko niyo bimubayeho ahitamo ko abantu bakeka ko yasinze aho kumenya ko yahungabanye.

Kubera ubuto bw'urwibutso n'ubwinshi bw'abantu bahaguye amasanduku arimo imibiri n'amagufa biba bigerekeranye.
Kubera ubuto bw’urwibutso n’ubwinshi bw’abantu bahaguye amasanduku arimo imibiri n’amagufa biba bigerekeranye.

Ibyo bibazo byose bikubitiraho ubukene n’ubumuga bwo ku mubiri aba bacitse ku icumu rya Jenoside bafite bikabongerera ubuzima bubi. IBUKA yo mu murenge wa Rusororo nayo ivuga ko icyo kibazo kibarenze cyane cyane ku bijyanye no kubashakira amacumbi.

Bimwe mu bisigazwa birimo imyambaro y'abaguye mu rusengero rw'Abangilikani rwahindutse urwibutso.
Bimwe mu bisigazwa birimo imyambaro y’abaguye mu rusengero rw’Abangilikani rwahindutse urwibutso.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka