Uko muri Cote d’Ivoire bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda
Abanyarwanda baba muri Cote d’Ivoire, barimo abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro ONUCI boherejwemo n’Umuryango w’Abibumbye UN bahuriye hamwe n’inshuti zabo bibuka Jenoside n’abayiguyemo, banasabira abayirokotse kuri iki cyumweru tariki ya 13/04/2014.
Iki gikorwa cyabaye mu mihango inyuranye irimo gucana urumuri rw’icyizere, amasengesho yo gusabira abazize Jenoside, abayirokotse n’igihugu cyabo muri rusange, ndetse n’umwanya wihariye wo gusangira ubuhamya bw’ibyabaye n’ingamba zikwiye gufatwa iki gihe mu gukumira Jenoside no kubaka igihugu cyabo.

Uhagarariye umuryango w’Afurika yunze Ubumwe muri Cote d’Ivoire, Bwana Ambroise Niyonsaba yavuze ko kwibuka ari ugufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko bikaba n’igihango isi yose ikwiye kugirana ko hadakwiye kuzongera kubaho Jenoside ukundi kandi ashimangira ko ngo Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe utazihanganira ko Jenoside yakongera kuba ku butaka bw’Afurika.

Ubu butumwa nibwo bwanatanzwe na Aboubacar Cisse uhagarariye Umuryango w’Abibumbye muri Cote d’Ivoire nawe wavuze ko kwibuka ari ngombwa bikaba n’inshingano yo kurinda ko Jenoside yakongera kubaho ukundi.
Aboubacar Cisse akaba yanavuze ko Abanyafurika bagomba gushyiraho uburyo n’ingufu zabo hamwe mu kwicyemurira amakimbirane n’ibibazo byabo badategereje ko hari abandi babibacyemurira. Yanavuze kandi ko Umuryango w’Abibumbye washyizeho uburyo bwo kurinda ko hakongera kubaho Jenoside ku isi.

Uhagarariye abanyarwanda baba muri Cote d’Ivoire, Jean Emile Nkiranuye yashimiye abaje kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka mu kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, ashimangira ko kwibuka ari uguhozaho kandi ko urumuri rugamije gutanga icyizere gihoraho. Yasabye ko isi yose yakunga ubumwe mu kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside.

Perezida wa Cote d’Ivoire yohereje ubuyumwa bwo kwifatanya n’Abanyarwanda, akaba yari ahagarariwe muri icyo gikorwa na Boubacar Ouattara.
Kigali Today
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|