Musanze: Abatutsi b’abagabo hafi ya bose bishwe muri 1991 mu igeragezwa rya Jenoside

Abagabo hafi ya bose bakomoka mu cyahoze ari komini Kinigi na Mukingo bishwe mbere y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 itangira, ngo ibi byakozwe mu rwego rwo kugerageza Jenoside nk’uko byagarutsweho mu buhamya bwatanzwe kuri uyu wa 13/04/2014 hasozwa icyunamo mu Murenge wa Kinigi, akarere ka Musanze.

Bitandukanye n’ahandi mu gihugu, mu cyahoze ari Komini Kinigi na Mukingo, Abatutsi bo muri muri utwo duce bishwe kuva ingabo zari FPR-Inkotanyi zatangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda ariko tariki 27/01/1991 Abatutsi b’abagabo hafi ya bose bo muri Komini Kinigi baba ari bwo bicwa hageragezwa Jenoside.

Abaturage bo mu Mirenge ya Nyange, Musanze na Kinigi bari kumwe n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye bibutse izo nzirakarengane, babanje kunamira abantu 136 bashyinguwe ku rwibutso rwa Kinigi nyuma bakora urugendo rwerekeje ku kibuga cya Kampanga hakomereje umuhango wo kwibuka.

Ubuhamya bwatanzwe bwibanze ku nzira y’umusaraba w’abahigwaga banyuze kuva tariki 01/10/1990 aho batangiye gutotezwa bafungwa mu byitso, abandi baricwa, tariki 27/01/1991 ni bwo abagabo b’Abatutsi hafi ya bose baguye muri ako kagali bake nibo barokotse bagana iy’ishyamba.

Abafashe ijambo bavuze ko abacitse ku icumu badakwiye kugira impungenge z’umutekano wabo kuko uracunzwe, bijejwe ko ikitwa Jenoside kidashobora kongera kuba mu Rwanda.

Hon. Murekatete Marie Therese wari uhagarariye ubuyobozi bukuru bw’igihugu yavuze ko Abanyarwanda bapfuye rimwe, ubuyobozi bw’igihugu butakwemera ko bapfa ubwa kabiri.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Mpembyemungu Winnifride mu ijwi rituje, yabasabye kuba hafi abacitse ku icumu babakomeza muri ibi bihe bikomeye by’icyunamo, yizeza abacitse ku icumu ko ubuyobozi bwiza buhabanye n’ubwabishe buzakomeza kubafasha mu kwiyubaka.

Yagize ati: “Abacitse ku icumu bo mu Karere ka Musanze, nongere mbashimire ubutwari bwabo n’uburyo biyubaka kandi n’uburyo bihangana… ubuyobozi bubi ntibukiriho ubwiza burahari kandi tuzakomeza kwifatanya kwiteza imbere.”

Ngo abakoze Jenoside nta mahoro bafite mu mitima yabo kuko bahora babona abo bishe n’amajwi yabo bataka barayumva igihe cyose, abagaragaje ubutwari bwo gukiza abahigwaga ngo ni byiza ko bamenyekana nabo bazahabwe ishimwe cyangwa bashyizwe mu ntwari nk’uko Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge Rucyahana yabishimangiye.

Imitungo y’abacitse ku icumu itarishyurwa n’imibiri y’ababo bishwe muri Jenoside itaraboneka ni bimwe mu bibazo Perezida wa IBUKA mu karere ka Musanze, Samvura Epimaque yagaragaje, asaba ko abafite amakuru y’aho bajugunwe ko bayatanga ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka