Bushekeri: Umuryango wiyubakiye urwibutso usaba abahatuye kuhasura bibuka
Umuryango wa Masengesho Sylvestre wari utuye mu mudugudu wa Ruvumbu, akagari ka Buvungira, mu murenge wa Bushekeri , akarere ka Nyamasheke, wiyubakiye urwibutso nyuma y’uko abaturage benshi bari batuye aho ngaho baroshywe mu cyobo cyari gihari.
Abo bana ba Masengesho bavuga ko kubaka urwibutso iwabo aho barohaga Abatutsi bituma bongera guha agaciro ababyeyi babo bishwe ntacyo bakoze ariko kandi bigaha umwanya abaturiye aho ngaho kuhagera no kubona amasomo azatuma ibyabaye bitazasubira ukundi.
Uwamurengeye Constance uhagarariye uyu muryango avuga ko muri uru rwibutso hashyinguyemo abo mu muryango we cyane ababyeyi babo papa we na nyina umubyara ndetse n’abandi baturanyi baroshywe mu rwobo rwari aho iwabo, akavuga ko abakiri bato babona urwibutso nka ruriya bakurana umutima wo kwanga ikibi ndetse bagashishikarira kucyamagana iteka.
Yagize ati “aya ni amateka bwite y’iwacu, abaturanyi bacu bakwiye gusura uru rwibutso bibuka ko Abanyarwanda bakwiye kubana, ko ibyabaye bitakongera ukundi, abakiri bato bakahakura amasomo azatuma bakurana umutima wa muntu ibyabaye ntibizongere kubaho ukundi”.
Nyirahabimana Charlotte ahagarariye IBUKA mu murenge wa Bushekeri avuga ko iki ari ikimenyesto cy’amateka mabi yaranze u Rwanda, bityo umuntu wese ugeze mu mudugudu wa Ruvumba akabona ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari igikorwa kigayitse uhageze wese agafata icyemezo ko Jenoside idakwiye gusubira mu Rwanda.
Nyirahabimana avuga ko gushyingura mu nzibutso nkuru ari byiza ariko ko inzibutso z’amateka nk’izi zahabwa agaciro.
Yagize ati “inzibutso z’amateka nk’izi ni imfashanyigisho, iyo abantu bahateraniye bibuka, bibakora ku mutima kandi bikabaha icyizere koko cyo kubaho no kongera kwiha agaciro bambuwe”.
Uru rwibutso rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 23, mu gihe mu murenge wa Bushekeri habarurwa abatutsi basaga 400 bazize Jenoside.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|