Rusizi: Interahamwe zariye bimwe mu bice by’imibiri y’Abatutsi zishe muri Jenoside
Ubwo mu karere ka Rusizi hasozwaga icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, hatanzwe ubuhamya bw’ukuntu ahitwa mu Gatandara habereye ubunyamaswa bukabije kuko haranzwe no kurya bimwe mu bice by’imibiri y’Abatutsi bahicirwaga.
Umukecuru Mukankusi Henriette w’imyaka 58 y’amavuko, wiboneye neza ibyahaberaga kuko we atahigwaga n’ubwo umugabo we Ntibaziyaremye Benoit wari waravutse mu 1925,yahigwaga bukware n’Interahamwe muri icyo gihe kuko yari anazwi nk’umuntu wifashije wakoreraga imirimo ye aho bita i Mibilizi na ho hakaba hari muri Komini Cyimbogo.
Mukankusi Henriette wavukiye aho mu Gatandara akanahakurira avuga ko nyuma y’iminsi 2 gusa indege ya Habyarimana ihanuwe, abajandarume babaga mu kigo cyabo hafi aho n’Interahamwe nyinshi zatangiye ibikorwa byo gusahura Abatutsi no kubica, zinashinga bariyeri zigamije gutangira Abatutsi ngo badahungira i Bukavu mu cyahoze ari Zayire.

Uretse kujugunya abo babaga bishe mu mifurege no mu mugezi wa Gatandara n’uwa Rusizi uri hafi y’ikiraro bari bashinzeho bariyeri ndetse no mu cyobo rusange cyari aho bitaga kuri gendarmerie hafi y’umugezi wa Rusizi ndetse no mu mashyamba y’ababikira batuye hafi y’aho mu Gatandara, batangiye no kugira ubundi bugome budasanzwe bwo kubaga abo bishe bakabakuramo ibice bimwe na bimwe by’imibiri yabo bakabyotsa bakabirya.
Ibice birimo imyijima, imitima, impyiko n’inyama z’ibibero Interahamwe ngo zajyaga kubyokereza ku mugabo wari ufite akabari aho mu Gatandara hafi y’iyo bariyeri witwa Vuningoma Daniel, bakabirisha ibitoki bokerezaga aho kwa Vuningoma ndetse n’ibirayi bazanirwaga n’abajandarume babaga hafi aho kuko babagemuriraga amanywa n’ijoro ngo batava kuri iyo bariyeri; nk’uko Mukankusi yasibobanuye.
Mu bo uyu Mukankusi Henriette yibuka bakorewe ubwo bunyamaswa harimo umugabo wari umucuruzi i Kamembe witwaga Emile Karangwa akaba yari uw’ahitwa i Munyove ubu ni mu murenge wa Giheke, mu nterahamwe zariye ibyo bice by’imibiri y’abantu hakaba harimo iyitwa Roger Gacuba n’indi yitwa Marcel bari batuye Mukagali ka Gahinga k’ubu, mu murenge wa Mururu mu mudugudu witwa Birogo.
Mukankusi Henriette wemeza ko ibyahabereye byose yabibonye kandi abyibuka avuga ko aho mu Gatandara haguye Abatutsi batagira ingano kuko hari n’abavaga ahandi nk’i Kigali bashaka kwambuka ngo bajye i Bukavu , bose bakabatsinda kuri iyo bariyeri bamaze kubacuza byose bagatangira n’ubwo bunyamaswa bwo kubarya.
Henriette avuga ko umugabo we n’abana babo 3 bo barokokeye iwabo i Mutara barokowe n’umwe mu bajandarume kuko mu kazi yakoraga yakoreraga abo bajandarume imodoka, bituma uwo mujandarume amushingana ntiyicwa n’ubwo yitabye Imana nyuma ya Jenoside gato mu kwezi kwa Nyakanga 1994.

Mugabo Jean Lucien w’imyaka 55 y’amavuko bikaba binavugwa ko ari we wenyine usigaye kuri iyi si y’abazima warokokeye aho mu Gatandara, yasabye ko ababa bagifite amakuru y’ahajugunywe imibiri y’ababo aho mu Gatandara bagaragaza umutima mwiza bakayerekana kuko intimba y’abafite ababo bahaguye ikibashengura imitima bakurikije ububisha bahahuriye na bwo.
Nshimiyumukiza Michel, umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) ku rwego rw’uturere twa Rusizi na Nyamasheke, we yashimiye cyane uriya mukecuru wemeye gutanga amakuru ku byabereye aho mu Gatandara, asaba n’abandi bayafite kugera ikirenge mu cye bakavuga aho abiciwe aho bagiye bajugunywa mu ntoki zo hafi aho bari kuko abo banga gutanga ubuhamya ari bo babibonaga kuko batahigwaga icyo gihe.
Mu ijambo rye Senateri Mushinzimana Appolinaire yongeye gusaba abanditsi n’abandi biyumvamo iyo mpano kwicara bakandika ibyabereye aho mu Gatandara, kuri Stade y’Akarere ka Rusizi no mu nkambi ya Nyarushishi ibyo byose abantu bakabimenya neza ngo byafasha n’abazavuka nyuma gusobanukirwa ayo mateka no gushimangira ko ibyabaye bitazongera kuba ukundi.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|